• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Green Party yasabye ko akato gahabwa abana babyawe n’abagore bafashwe ku ngufu n’interahamwe gahagarara

Green Party yasabye ko akato gahabwa abana babyawe n’abagore bafashwe ku ngufu n’interahamwe gahagarara

Ubwanditsi 07 Apr 2018 POLITIKI

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), rirasaba ko akato gahabwa abana babyawe n’abagore bafashwe ku ngufu n’interahamwe ndetse no kubita amazina abaninura bihagarara.

Itangazo ryashyizweho umukono na Dr. Frank Habineza, Perezida w’ishyaka DGPR rivuga ko aba bana bahabwa amazina atandukanye ababaje.

Yagize ati “Uburyo abana babyawe n’abagore bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside bafatwa, bugomba guhagarara. Bamwe babita ‘abana b’interahamwe, abana b’amateka, abana b’urwibutso”, aya mazina n’andi menshi atera ihungabana.”

DGPR yasabye abarwanashyaka bayo na Leta y’u Rwanda gufasha mu buryo bw’imibereho rusange n’ibirebana n’ubukungu abagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Leta ikwiye kwita ku kibazo cy’ihungabana mu miryango y’abarokotse Jenoside kuko bamwe mu bayigize bagifite ikibazo cyo kubona aho barambika umusaya, ibyo kurya, uburyo bwo kwiga ndetse ntibabasha no kubona amahirwe y’akazi.”

Green Party kandi yasabye ko abarokotse Jenoside bahabwa uburenganzira burimo no kuvuzwa hanze y’igihugu. Rishimira Unity Club n’indi miryango yagize uruhare mu kubonera amacumbi incike za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iri shyaka kandi risaba Leta gushakira icumbi abagore barokotse Jenoside batandukanye n’abo bashakanye kuri ubu bakaba badafite aho kuba, kuko mu muco Nyarwanda umukobwa wananirwaga n’urushako yasubiraga kubana n’ababyeyi nyamara bo bakaba ntabo bafite.

Ishyaka Green Party rivuga ko mu gihe hibukwa ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryifatanyije n’abarokotse rirwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

2018-04-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

General de Brigade Ezéchiel Gakwerere n’izindi nterahamwe bagejejwe mu Rwanda nyuma y’Imyaka 30 bica banasahura

General de Brigade Ezéchiel Gakwerere n’izindi nterahamwe bagejejwe mu Rwanda nyuma y’Imyaka 30 bica banasahura

Ubwanditsi 01 Mar 2025
Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe

Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe

RUSHYASHYA 16 Nov 2025
Minisitiri w’Intebe yasobanuye uko yakuye impamba mu mwiherero yitabiriye ku nshuro ya mbere

Minisitiri w’Intebe yasobanuye uko yakuye impamba mu mwiherero yitabiriye ku nshuro ya mbere

Ubwanditsi 03 Mar 2018
ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO

ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO

Ubwanditsi 16 Dec 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20
Amakuru

U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20

RUSHYASHYA 09 May 2026
Shampiyona yagarutse, Rayon Sports na APR FC mu mukino w’ishiraniro nyuma ya Noheli
IMIKINO

Shampiyona yagarutse, Rayon Sports na APR FC mu mukino w’ishiraniro nyuma ya Noheli

Ubwanditsi 10 Dec 2017
Bwa mbere, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente arageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko
Mu Rwanda

Bwa mbere, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente arageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko

Ubwanditsi 26 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru