• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Rwanda -Uganda : Intambara zo muri Congo-Kisangani [ Igice 4 ]

Rwanda -Uganda : Intambara zo muri Congo-Kisangani [ Igice 4 ]

Ubwanditsi 23 May 2019 POLITIKI

Bikwiye kwibukwa ko ukwibohora kw’icyitwaga Zaire no kujya ku butegetsi kwa Perezida Kabila byagizwemo uruhare n’u Rwanda. Uganda ntabwo yigeze ijya mu ntambara ya mbere ya Congo nubwo Museveni akomeza kuvuga ko bayirwanye.

Nyuma y’uko ingabo za RPA zari zimaze gufata imijyi ikomeye bikagaragara ko Kinshasa nayo nta kabuza igomba gufatwa, Museveni yiyunze na Mobutu mu gushinja u Rwanda ubushotoranyi.

Ubwo Mwalimu Julius Nyerere yamubazaga impamvu arwanya “Ubuyobozi bukiri bushya bwa RPF”, igisubizo cya Museveni cyabaye ngo “Ntabwo banyumva”. Mwalimu yamwibukije ko u Rwanda ari igihugu cyigenga, kidategetswe kumwumva.

Ubwo Ingabo za RPF zakomezaga gusatira Kinshasa, Museveni yasabye Kagame kureka Gen Saleh akayobora urugamba rwo gufata Kinshasa. Impamvu ngo ni uko Gen Saleh yari umuyobozi mu by’ingabo kandi ubimenyereye, kurusha abayobozi ba RPA bari bakiri bato.

Yari yarafashe Kampala. Ariko RPA yari izi neza abafashe Kampala kandi abo nibo ba bayobozi b’ingabo bari bakomeje gusatira Kinshasa. Bari bafashe Zaire yose basigaje Kinshasa gusa. Aho ni ho Museveni yashakaga ko Gen Saleh aza kuyobora.

Impamvu zatumaga ashaka ko umuvandimwe we Gen Saleh aba ari we ufata Kinshasa zirenze kwikubira ibigwi by’abanyarwanda ku rugamba no kwiyitirira ko ari we wahiritse umunyagitugu wa mbere muri Afurika, ahubwo zirimo n’inyungu mu by’ubukungu nk’uko yabigaragaje inshuro nyinshi.

Mwibuke mu gitabo Museveni avuga ku mateka ye cyiswe ‘Sowing the Mustard Seed’, urugamba rwo kubohora Uganda rwose rwanditswe kuri we n’umuvandimwe we Gen Saleh.

Tugarutse ku gisobanuro cyo kwikuza; “…kuba umuntu yumva ko abantu bake ari bo bafite icyo bahuriyeho na we kandi uwo muntu ashobora kumvwa n’abantu bake cyangwa bihariye.”

Umuryango we wonyine – umugore, umuvandimwe we n’umuhungu we ni bo “bantu bake kandi bihariye” bashobora kumwumva.

Congo II /Intambara za Kisangani

Mu Ntambara ya II ya Congo, Ingabo za Uganda zaritabiriye ariko RDF ifata bwangu imijyi itandukanye mu Burasirazuba n’Amajyepfo y’Iburasirazuba bwa RDC. UPDF ku rundi ruhande yo yibanze ku duce dukungahaye ku mabuye y’agaciro two mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa RDC.

Mu gihe imirwano yari ihagaritswe by’agateganyo, UPDF nta mujyi yari yagafashe wo kuba igumyemo. Abayobozi b’ingabo za Uganda basabye u Rwanda kubaha Kisangani kubera ko rwari rufite n’indi mijyi nka Goma, Bukavu, Kindu, Uvira n’indi. Abayobozi b’ingabo z’u Rwanda barabyanze.

Bababwiye ko buri ngabo zigomba kuguma ahantu n’imijyi zameneye amaraso kugira ngo zifate. Icyo gisubizo ntabwo cyakiriwe neza n’abayobozi b’ingabo za Uganda (umuyobozi w’ingabo ahabwa amabwiriza n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo)

Mu nama yabereye i Goma yarimo uwari uhagarariye Mwalimu Julius Nyerere, Kahinda Otafiire wari ukuriye itsinda rya Uganda mu biganiro yabwiye nabi itsinda ry’u Rwanda anakoresha igereranya ry’imbwa yitwa Kakwisi, ati “muraduha Kisangani cyangwa twembi tuyibure.”

Kuva icyo gihe yahise ahabwa akazina ka Kakwisi.

Ni nyuma y’uko gukozanyaho kwa Kisangani kwasize ingabo za Uganda zihawe isomo, Museveni yagiye mu Nteko Ishinga amategeko agatangaza u Rwanda nk’umwanzi w’igihugu. Ni nayo mpamvu rukumbi y’intambara za Kisangani. Izindi zagiye zivugwa ni izishingiye ku bihuha cyangwa politiki yo kwiyambika isura nziza.

D. Ibyahishuwe n’uwareze Museveni

Niba isesengura ryo hejuru aha ridashobora kukumvisha neza ukwikuza kuri muri Museveni, ntabwo wanahakana ibyatangajwe n’uwamureze, nyakwigendera Boniface Byanyima.

Museveni yamaze igihe kinini cy’ubuto bwe mu rugo rwa Byanyima, wamufashije cyane mu bintu birimo no kumuha udufaranda two kwifashisha.

Mu kiganiro yagiranye na Benon Herbert Oluka mu Ukuboza 2015, Byanyima yamuhishuri “Museveni niyiziye.”

Hano ndagaragaza amwe mu magambo bwite ya Byanyima.

“Yadusuraga kenshi. Yarankundaga n’umuryango wanjye, abana banjye. Twamufataga nk’umwana wacu.”

“Yari umuhungu muto ufite intego, wahoraga agerageza kwegeraka ako ari umunyeshuri uruta abandi. Yagaragazaga no kugira intego mu tuntu duto. Iyo yagiraga amahirwe, yabaga ashakaga kwerekana ko ari umuntu w’ingenzi. Yashakaga kubahwa.”

“Ariko ntabwo namwizeraga kubera ko nabonaga ashakisha amahirwe yo kwerekana ko ari umuntu w’ingenzi. Natekereje ko nubwo afashe ubutegetsi ashobora kudashyira mu bikorwa ibyo avuga. Namubonaga nk’umuntu ushaka kwizamura ubwe aho kugira amahame akoreraho kuko yashoboraga kuvuga ikintu muri aka kanya, mu kandi akagindura. Ntabwo yigeze anyigaragariza nk’umuntu ufite imyumvire ahagazeho.”

Ayo ni amagambo bwite y’uwareze Museveni wabanye na we kuva mu buto bwe. Bigaragaza ukwishyira hejuru kwa Museveni kuva akiri muto. [ Biracyaza ….]

2019-05-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Sudani y’Epfo: Imitwe irindwi yishyize hamwe ngo ikure ku butegetsi Salva Kiir

Sudani y’Epfo: Imitwe irindwi yishyize hamwe ngo ikure ku butegetsi Salva Kiir

Ubwanditsi 15 May 2017
Frank Habineza yagizwe umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda

Frank Habineza yagizwe umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Oct 2018
Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Ubwanditsi 29 Jun 2024
Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Ubwanditsi 10 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDF : Abasirikare bakuru 5 barimo  Gen. Caesar Kayizari  na Gen. Sam Kaka  basezerewe
Mu Mahanga

RDF : Abasirikare bakuru 5 barimo Gen. Caesar Kayizari na Gen. Sam Kaka basezerewe

Ubwanditsi 09 Jul 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 04 Apr 2023
Impamvu u Rwanda rwahawe kwakira Inama ya Commonwealth
UBUKUNGU

Impamvu u Rwanda rwahawe kwakira Inama ya Commonwealth

Ubwanditsi 20 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru