• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Amerika: Umusenateri yabwiye bagenzi be ibigwi bya Perezida Kagame

Amerika: Umusenateri yabwiye bagenzi be ibigwi bya Perezida Kagame

Ubwanditsi 24 Jan 2018 POLITIKI

Senateri Jim Inhofe wo muri Sena ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, yasobanuriye bagenzi be iterambere ry’ u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ uruhare Perezida Kagame yabigizemo kubwe ngo iryo terambere ni igitangaza’.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2018, ubwo Sena ya Amerika yari iteranye, Senateri Inhofe yafashe umwanya asobanurira abandi basenateri ishusho nyayo ku Rwanda, n’uburyo Perezida Kagame yahisemo inzira itarakekwaga na benshi y’ubwiyunge kugira ngo Abanyarwanda bongere babe umwe.

Mu kiganiro cyamaze iminota irenga 40, Senateri Inhofe yavuze ko amateka y’u Rwanda, ubuto bwarwo n’ibyo rwakoze mu myaka 24 ishize kuva Jenoside yahagarikwa ari “igitangaza”. Yavuze ko byose bituruka ku mahitamo yakozwe na Kagame nawe ubwe wari uturutse mu buhungiro.

Ubwo yavugaga kuri Politiki ya Amerika kuri Afurika, yavuze ko kuri we afata Perezida Kagame nk’inshuti ikomeye ya Amerika.

Yatangiye avuga muri make uko mu minsi ijana uhereye muri Mata 1994, mu Rwanda habaye Jenoside mbi ku isi aho abavandimwe bishe abo bavukana, abagabo bakica abagore cyangwa abagore bakica abagabo, byose biturutse ku bwoko bavukanye.

Yavuze ko igitangaje atari uko Kagame, wari uyoboye ingabo za FPR yashoboye guhagarika iyi Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ahubwo ngo igitangaje ni icyo yakoze nyuma yo kuyihagarika.

Yavuze ko Abanyarwanda bari bafite inzira ebyiri bagombaga guhitamo mu buryo bworoshye. Bagombaga guhitamo kwihorera, Perezida Kagame agakoresha imbaraga yarafite akihorera ku bwoko bw’Abahutu, nabyo byari gushoboka cyangwa bagahitamo indi nzira yashobokaga y’ubwiyunge.

Yagize ati “Iyi niyo nzira yari igoye kuko byari gusaba Abatutsi barokotse kwiga kubabarira no kwemera kubana n’Abahutu babiciye imiryango. Iyi yari inzira yo kubaka igihugu uhereye ku musingi ariko bigamije ejo hazaza heza.
“Twese tuzi inzira Abanyarwanda bahisemo, Perezida Kagame yahisemo kubaka inzira y’ubwiyunge.”

Kigali Today dukesha iyi nkuru  ikomeza ivuga ko Senateri Inhofe yavuze ibintu bitanu byamutangaje mu Rwanda atabonye ahandi muri Afurika

Nta mashashi ya palasitike

Yavuze ko bitandukanye n’ahandi yagenze ku isi, u Rwanda ari igihugu kitarangwamo amashashi ya palasitike, bitewe n’uko guverinoma yayaciye hakiyongeraho n’igikorwa cy’umuganda gihuza abaturage buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi.

Ibikorwaremezo

Yavuze ko nubwo u Rwanda ari igihugu cy’imisozi kandi gikennye ku buryo bitoroshye gukeka ko haba ibikorwa remezo bizima, ngo u Rwanda ni igihugu gifite ibikorwa remezo byiza kandi bidashaje ku buryo hari aho yageze akajya akeka ko ari muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Abaturage bakora cyane
Yavuze ko Abanyarwanda ari abakozi ugereranyije n’imiterere y’igihugu, kuko usanga abenshi bahinga ku misozi. Yavuze ko bitoroshye guhita umuntu abona ko ari abakozi ariko iyo uhageze ubona bafite ubushake bwo gukora no gushaka kwiteza imbere.

Umutekano

Yavuze ko bitoroshye ko wajya ahantu henshi muri Afurika cyangwa ku isi ukumva utekanye nk’uko bigenda iyo uri mu Rwanda. Yavuze ko igitangaje kurutaho ni uko u Rwanda rwaciye muri Jenoside ariko ubu nta kimenyetso cyayo wahabona.

Ubukungu buzamuka

Yavuze ko u Rwanda rwashoye imari mu bikorwa remezo kugira ngo bishyigikire ubukerarugendo. Yatanze urugero rw’amahoteri akomeye amaze kuhazamurwa nk’inyubako ya Kigali Convention Center. Yavuze ko iterambere umuntu abona mu Rwanda bitagarukira ku jisho gusa kuko n’imibare ibyemeza.

Ikoranabuhanga

Yavuze ko mu Rwanda hamaze kugera ikoranabuhanga umuntu atakekera muri Afurika, yatanze urugero rw’uko mu Rwanda ari ho ha mbere hagejejwe internet ya 4G muri Afurika, akaba ari naho hari gukorerwa igeragezwa rya tekinoloji ya Drones mu gutanga amaraso ku barwayi.

Senateri Inhofe ni muntu ki?

Jim Inhofe ni Umusenateri uturuka mu ishyaka rya ba “Republicans” uhagarariye leta ya Oklahoma. Azwiho ubunyangamugayo ariko akaba atavugirwamo mu kurwanya ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere yibasiye isi.

Anazwiho kuba ari mu bashyigikira ko itegeko nshinga rya Leta zunze Ubumwe za Amerika ryahindurwa kugira ngo hakurwemo itegeko ryemerera ababana bahuje ibitsina gushyingiranwa.

 

2018-01-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Akabaye icwende ntikoga

Akabaye icwende ntikoga

Ubwanditsi 04 Jan 2016
Umushoferi wa Bobi Wine yarashwe arapfa

Umushoferi wa Bobi Wine yarashwe arapfa

Ubwanditsi 14 Aug 2018
Uganda: Maj. Gen (Rtd) Mugisha Muntu yasezeye mu ishyaka FDC

Uganda: Maj. Gen (Rtd) Mugisha Muntu yasezeye mu ishyaka FDC

Ubwanditsi 26 Sep 2018
Bombori bombori hagati ya FARDC na Wazalendo

Bombori bombori hagati ya FARDC na Wazalendo

Ubwanditsi 22 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Paul Rusesabagina Mu Maboko y’Ubutabera bw’uRwanda: Amaherezo y’Inzira ni mu nzu,kandi u Rwanda Ruratera Ntiruterwa
Amakuru

Paul Rusesabagina Mu Maboko y’Ubutabera bw’uRwanda: Amaherezo y’Inzira ni mu nzu,kandi u Rwanda Ruratera Ntiruterwa

Ubwanditsi 31 Aug 2020
Champions League: Shakhtar yatunguye Roma, Manchester United irokokera muri Espagne
IMIKINO

Champions League: Shakhtar yatunguye Roma, Manchester United irokokera muri Espagne

Ubwanditsi 22 Feb 2018
Ibiteye amatsiko mu ngoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika jenoside
HIRYA NO HINO

Ibiteye amatsiko mu ngoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika jenoside

Ubwanditsi 07 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru