• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Amerika: Umusenateri yabwiye bagenzi be ibigwi bya Perezida Kagame

Amerika: Umusenateri yabwiye bagenzi be ibigwi bya Perezida Kagame

Ubwanditsi 24 Jan 2018 POLITIKI

Senateri Jim Inhofe wo muri Sena ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, yasobanuriye bagenzi be iterambere ry’ u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ uruhare Perezida Kagame yabigizemo kubwe ngo iryo terambere ni igitangaza’.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2018, ubwo Sena ya Amerika yari iteranye, Senateri Inhofe yafashe umwanya asobanurira abandi basenateri ishusho nyayo ku Rwanda, n’uburyo Perezida Kagame yahisemo inzira itarakekwaga na benshi y’ubwiyunge kugira ngo Abanyarwanda bongere babe umwe.

Mu kiganiro cyamaze iminota irenga 40, Senateri Inhofe yavuze ko amateka y’u Rwanda, ubuto bwarwo n’ibyo rwakoze mu myaka 24 ishize kuva Jenoside yahagarikwa ari “igitangaza”. Yavuze ko byose bituruka ku mahitamo yakozwe na Kagame nawe ubwe wari uturutse mu buhungiro.

Ubwo yavugaga kuri Politiki ya Amerika kuri Afurika, yavuze ko kuri we afata Perezida Kagame nk’inshuti ikomeye ya Amerika.

Yatangiye avuga muri make uko mu minsi ijana uhereye muri Mata 1994, mu Rwanda habaye Jenoside mbi ku isi aho abavandimwe bishe abo bavukana, abagabo bakica abagore cyangwa abagore bakica abagabo, byose biturutse ku bwoko bavukanye.

Yavuze ko igitangaje atari uko Kagame, wari uyoboye ingabo za FPR yashoboye guhagarika iyi Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ahubwo ngo igitangaje ni icyo yakoze nyuma yo kuyihagarika.

Yavuze ko Abanyarwanda bari bafite inzira ebyiri bagombaga guhitamo mu buryo bworoshye. Bagombaga guhitamo kwihorera, Perezida Kagame agakoresha imbaraga yarafite akihorera ku bwoko bw’Abahutu, nabyo byari gushoboka cyangwa bagahitamo indi nzira yashobokaga y’ubwiyunge.

Yagize ati “Iyi niyo nzira yari igoye kuko byari gusaba Abatutsi barokotse kwiga kubabarira no kwemera kubana n’Abahutu babiciye imiryango. Iyi yari inzira yo kubaka igihugu uhereye ku musingi ariko bigamije ejo hazaza heza.
“Twese tuzi inzira Abanyarwanda bahisemo, Perezida Kagame yahisemo kubaka inzira y’ubwiyunge.”

Kigali Today dukesha iyi nkuru  ikomeza ivuga ko Senateri Inhofe yavuze ibintu bitanu byamutangaje mu Rwanda atabonye ahandi muri Afurika

Nta mashashi ya palasitike

Yavuze ko bitandukanye n’ahandi yagenze ku isi, u Rwanda ari igihugu kitarangwamo amashashi ya palasitike, bitewe n’uko guverinoma yayaciye hakiyongeraho n’igikorwa cy’umuganda gihuza abaturage buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi.

Ibikorwaremezo

Yavuze ko nubwo u Rwanda ari igihugu cy’imisozi kandi gikennye ku buryo bitoroshye gukeka ko haba ibikorwa remezo bizima, ngo u Rwanda ni igihugu gifite ibikorwa remezo byiza kandi bidashaje ku buryo hari aho yageze akajya akeka ko ari muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Abaturage bakora cyane
Yavuze ko Abanyarwanda ari abakozi ugereranyije n’imiterere y’igihugu, kuko usanga abenshi bahinga ku misozi. Yavuze ko bitoroshye guhita umuntu abona ko ari abakozi ariko iyo uhageze ubona bafite ubushake bwo gukora no gushaka kwiteza imbere.

Umutekano

Yavuze ko bitoroshye ko wajya ahantu henshi muri Afurika cyangwa ku isi ukumva utekanye nk’uko bigenda iyo uri mu Rwanda. Yavuze ko igitangaje kurutaho ni uko u Rwanda rwaciye muri Jenoside ariko ubu nta kimenyetso cyayo wahabona.

Ubukungu buzamuka

Yavuze ko u Rwanda rwashoye imari mu bikorwa remezo kugira ngo bishyigikire ubukerarugendo. Yatanze urugero rw’amahoteri akomeye amaze kuhazamurwa nk’inyubako ya Kigali Convention Center. Yavuze ko iterambere umuntu abona mu Rwanda bitagarukira ku jisho gusa kuko n’imibare ibyemeza.

Ikoranabuhanga

Yavuze ko mu Rwanda hamaze kugera ikoranabuhanga umuntu atakekera muri Afurika, yatanze urugero rw’uko mu Rwanda ari ho ha mbere hagejejwe internet ya 4G muri Afurika, akaba ari naho hari gukorerwa igeragezwa rya tekinoloji ya Drones mu gutanga amaraso ku barwayi.

Senateri Inhofe ni muntu ki?

Jim Inhofe ni Umusenateri uturuka mu ishyaka rya ba “Republicans” uhagarariye leta ya Oklahoma. Azwiho ubunyangamugayo ariko akaba atavugirwamo mu kurwanya ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere yibasiye isi.

Anazwiho kuba ari mu bashyigikira ko itegeko nshinga rya Leta zunze Ubumwe za Amerika ryahindurwa kugira ngo hakurwemo itegeko ryemerera ababana bahuje ibitsina gushyingiranwa.

2018-01-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uwunganira mu mategeko Nkunduwimye yavuze ko bashobora kurega Silas Majyambere wamwihakanye burundu

Uwunganira mu mategeko Nkunduwimye yavuze ko bashobora kurega Silas Majyambere wamwihakanye burundu

Ubwanditsi 06 Jun 2024
Ishyaka DGPR rirasaba Leta y’u Rwanda  guhagarika abakora ibikorwa bigira ingaruka mbi kubidukikije

Ishyaka DGPR rirasaba Leta y’u Rwanda guhagarika abakora ibikorwa bigira ingaruka mbi kubidukikije

Ubwanditsi 05 Jun 2018
Abanyaburayi bose siko bakurikira buhumyi ibinyoma bya Kongo n’Ububiligi

Abanyaburayi bose siko bakurikira buhumyi ibinyoma bya Kongo n’Ububiligi

Ubwanditsi 25 Feb 2025
2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu

2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu

Ubwanditsi 02 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ntaho gihuriye n’imipaka – Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ntaho gihuriye n’imipaka – Perezida Kagame

Ubwanditsi 30 Jan 2020
Kayumba Nyamwasa yirwaje Coronavirus ngo adakomeza kubazwa izimira rya Ben Rutabana
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Nyamwasa yirwaje Coronavirus ngo adakomeza kubazwa izimira rya Ben Rutabana

Ubwanditsi 03 Apr 2020
Abadiplomate ba Tshisekedi bakomeje gufatirwa muri magendu y’ibiyobyabwenge
Amakuru

Abadiplomate ba Tshisekedi bakomeje gufatirwa muri magendu y’ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 21 Jul 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru