• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RNC ikomeje kwihakana Maj (Rtd) Habib Mudathiru, naho abayobozi bakuru ba FDLR barashinjwa kugambanira Lt Gen Mudacumura
Maj (Rtd) Mudathiru na Kayumba Nyamwasa wamwihakanye na Lt Gen Mudacumura wagambaniwe nabo yayoboraga

RNC ikomeje kwihakana Maj (Rtd) Habib Mudathiru, naho abayobozi bakuru ba FDLR barashinjwa kugambanira Lt Gen Mudacumura

Ubwanditsi 20 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Burya abagize umutwe w’iterabwoba ni abadahambana koko, ni abantu bahujwe n’urugomo kugirango bakoreshe iterabwoba bagere kucyo bashaka. Biratangaje kubona Maj (rtd) Mudathiru yemera ibyaha ubushinjacyaha bumushinja, akavuga uburyo yageze muri Kongo nuwo yakoreraga ariwe Kayumba Nyamwasa, yarangiza Kayumba binyuze mu ijwi ry’umuvugizi wa RNC/P5 Jean Paul Turayishimye akamwigarika akavuga ko batamuzi. Mbese RNC/P5 ntibazi umusirikari mukuru wayo bari bahaye inshingano zo kuvana ingabo  muri Kivu y’Amajyepfo bakajya muri Kivu y’Amajyaruguru hafi n’umupaka wa Uganda ariko bagategwa n’ingabo za FARDC bataragerayo.

Ikigaragara ko RNC/P5 ari umutwe ubereyeho iterabwoba nta mpamvu yawo yo kubaho, nuko no mu rukiko abasirikari batoya bavugaga uburyo bashutswe ngo bajyanwe mu gisirikari, umukuru wabo akabibutsa uburyo bizanye bamwe bavuga ko ari abasirikari bakuru, abandi ngo ni abaganga, kandi Mudathiru akabibutsa ko Kongo itari ifunze ko utari uhishimiye yashoboraga gutoroka. Mbese umusirikari mukuru araterana amagambo nabo yayoboraga ababwira ati ni muhame hamwe; nubwo bitana ba mwana ariko, ushinzwe kuvuganira RNC/P5 akihakana Mudathiru, Kayumba Rugema we aramwemera akanibutsa uburyo Mudathiru yagiye muri Kongo avuye muri Uganda. Yagize ati “ni umuvandimwe wacu ati ahubwo abandi bagakwiye guhaguruka bagakora nk’ibyo yakoze” Rugema uvuga ibyo yibera iburayi ariko akunze kujya muri Uganda; ese yaba ayobewe inzira yerekeza muri Kongo ko ashishikariza abandi kujyayo?

Nibya  bindi Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke bishakira imisanzu hirya no hino iva mu bigarasha birwanya Leta y’u Rwanda batitaye ku buzima bw’abasirikari baroha muri Kongo aho nta miti n’ibyo kurya bahabwa. Kayumba n’agatsiko ke kagakomeza business. Ibi byo kwihakana kandi byabaye ubwo Umuryango wa Benjamin Rutabana wamutabarizaga aho bandikiye ibaruwa abayobozi ba RNC n’inzego z’umutekano muri Uganda ibaruwa igashyirwa hanze bakanabasubiza ko RNC itari izi iby’urugendo rwa Rutabana.

Mu gihe ari bombori bombori muri RNC, muri FDLR ntabwo ishyamba ari ryeru. Abayobozi bakuru ba muri FDLR aribo Gen Bgde Gaston Rumuli, Gen Bgde Busogo,Col Nyembo na Col.Ruhinda barashinjwa kugambanira umukuru wabo ariwe Lt Gen. Mudacumura, wahitanwe n’igitero cya FARDC tariki 18 Nzeli 2019.

Mudacumura ubusanzwe yarindwaga n’abasikari bazwi nka CRAP bayobowe na Col Ruhinda baba bazobereye kutinjiranwa ariko Ingabo za FARDC zimusanga mu birindiro bye nta mirwano ikaze yabaye. Twibukiranye ko Gen Gaston Rumuri na Gen Omega batavugaga rumwe na Lt Gen Mudacumura ku mpamvu zitandukanye.

Amakuru anyuranye avugako mu gitondo Lt Gen Mudacumura yapfiriyeho,  hari hateganijwe inama yagombaga guhuriramo abagize Komite nyobozi ya FDLR ndetse n’Ubuyobozi bw’ingabo za FOCA n’abafatanyabikorwa bayo harimo Umuyobozi wa Mai Mai Nyatura Gen.Domiko,kandi bose bagombaga kurara mu birindiro bya Mudacumura,icyatangaje n’uko Gen.Rumuri,Gen.Busogo,Col Ruhinda na Col Nyembo na Col Serge wari Komanda KIJE(ushinzwe uburinzi muri Commendement militaire)bose ntawahakandakiye iryo joro. Gen.Byiringiro yohereje Umwanditsi mukuru we w’Umusivili witwa Sixbert, Col Nyembo yari yamuburiye ko haraba ikintu kidasanzwe.

Abazi izi nama zo muri FDLR n’inama yagombaga kuba uburinzindetse n’ amakuru y’ubutasi byose byamaze kugenzurwa.  Hakomeje kwibazwa ukuntu Gen.Mudacumura,yagombaga guterwa kuriya cyane ko ari umugabo uzwiho amakenga kandi nta muntu yapfaga kwizera ni muri rwego bivugwa ko Gen.Busogo,Col Ruhinda, Col Nyembo na Col Serge,aribo bamugambaniye ariko na Gen.Byiringiro na Gen Omega bakaba bari babizi.

Jean Paul Turayishimye, Umuvugizi wa RNC akaba yarigaramye Mudathiru n’abasirikari be mu ijwi rya Kayumba Nyamwasa
Kayumba Rugema wemera ko Mudathiru n’abasirikari be ari aba RNC/P5

Si ubwambere abitwa ko barwanya Leta hapa muri Politiki n’igisirikazi bagambanirana cyangwa bakihakana kuko kuva muri 1994 imitwe amagana imaze gushingwa ariko icika integer mu minsi yambere kuko abayigize bashwana kuko akenshi nta ideology baba bafite.

2019-10-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ni iki Prof. Gambari washimwe na Perezida Kagame yakoze mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga?

Ni iki Prof. Gambari washimwe na Perezida Kagame yakoze mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga?

Ubwanditsi 07 Apr 2024
Umunyamategeko wa Gen. Kale Kayihura yavuze ku buzima bwe nyuma y’iminsi umunani avanywe iwe

Umunyamategeko wa Gen. Kale Kayihura yavuze ku buzima bwe nyuma y’iminsi umunani avanywe iwe

Ubwanditsi 21 Jun 2018
Nyir’ikirimi kibi! Freeman Bikorwa Singirankabo, wonse amashereka ya PARMEHUTU aracyahumanya urubyiruko

Nyir’ikirimi kibi! Freeman Bikorwa Singirankabo, wonse amashereka ya PARMEHUTU aracyahumanya urubyiruko

Ubwanditsi 08 Sep 2022
Gaspard Musabyimana amerewe nabi kubera gushyira hanze amajwi n’amashusho yo guterekera Mudacumura

Gaspard Musabyimana amerewe nabi kubera gushyira hanze amajwi n’amashusho yo guterekera Mudacumura

Ubwanditsi 21 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bwongereza: Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro icyemezo cya Minisitiri w’Intebe cyo guhagarika Inteko
POLITIKI

U Bwongereza: Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro icyemezo cya Minisitiri w’Intebe cyo guhagarika Inteko

Ubwanditsi 25 Sep 2019
Gicumbi: Bane bafatiwe mu mukwabu wa Polisi bari mu bikorwa by’ubujura n’ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Gicumbi: Bane bafatiwe mu mukwabu wa Polisi bari mu bikorwa by’ubujura n’ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 10 Dec 2016
Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Canada ku ngamba zo guhangana na COVID-19
POLITIKI

Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Canada ku ngamba zo guhangana na COVID-19

Ubwanditsi 26 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru