• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yasabye za guverinoma kongera ubushake mu gushora imari mu by’ubuzima

Perezida Kagame yasabye za guverinoma kongera ubushake mu gushora imari mu by’ubuzima

Ubwanditsi 10 Feb 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame, uri I Addis Ababa muri Etiyopiya yavuze ibi kuri uyu wa gatandatu tariki 09 Gashyantare 2019, ayoboye inama ku iterambere ry’urwego rw’ubuzima muri Afurika, aho yasabye abayoboye za guverinoma kongera ubushake mu bijyanye no gushakira amafaranga ahagije urwego rw’ubuzima mu bihugu byabo.

Perezida Kagame yagize ati “Dukwiye kuba abambere mu kuyobora buri ntambwe izagirira akamaro abaturage bacu”.

Yavuze kandi ko isi iri kwinjira mu gice aho buri mushinga ugamije iterambere ry’ubuzima uzihaza mu bijyanye n’umutungo ukoresha. Ati “Ibi rero biratwereka ko bikenewe cyane cyangwa se ari amahirwe ngo turusheho gufata iyambere mu bijyanye n’iterambere ry’ubuzima”.

Yavuze kandi ko habayeho gushyira hamwe, abayobozi bashobora gutegura uburyo bunoze bw’ igikurikiyeho muri uru rugendo.

Perezida Kagame yagaragaje ko hakiri byinshi byo gukora, aboneraho gutanga imirongo ine ikwiye gutekerezwaho no gufatirwa imyanzuro.

Umurongo wambere yavuze, ni uwo gushyira hamwe nka Afurika. Ati “Za guverinoma zikwiye kugira ubushake bwo kongera amafaranga zishora mu buzima. Kimwe mu byerekanye ko bishoboka ni intambwe twateye mu kwibonamo ubushobozi bwari bukenewe n’urwego rw’ubuzima nk’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, ndetse no kwegeranya ubushobozi bwacu bwite ku mushinga duhuriyeho w’ikigega cy’amahoro”.

Umurongo wa kabiri yatanze, ni ukwerekana ko byakoroha kubona umusaruro mwiza igihe Afurika yakorera hamwe, buri gihugu kikigira ku bunararibonye bw’ikindi.

Icya gatatu yagarutseho ni ibijyanye no kugenzura intambwe iterwa kugirango nk’umugabane bamenye niba bari mu nzira nziza igana kuri gahunda 2063 bihaye ndetse no ku ntego z’iterambere rirambye.

Icya nyuma perezida Kagame yavuze ni uruhare rw’abikorera rukwiye kurenga imisoro batanga ndetse n’ibikorwa byabo by’urukundo. Yagize ati “dukwiye kubona abikorera bashora amafaranga kurushaho mu bijyanye n’ubuvuzi nk’abatanga serivisi”.

Yavuze kandi ko abikorera bakwiye gushakira abakozi babo serivisi z’ubuzima zo kurwego rwo hejuru.

Nyuma y’iyi nama kandi, perezida Kagame yabonanye na Antonio Guterres, Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, mbere y’uko kuri iki cyumweru,  ayobora inama rusange ya 32 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ubundi agasoza imirimo amaze umwaka ashinzwe yo kuyobora uyu muryango., muuri yu muhango Perezida Kagame arahereza inkoni perezida wa Misiri Abdel Fattal el – Sisi.

Muri uyu mugoroba habaye  umuhango wo kwakira ku meza Perezida Kagame na minisitiri w’intebe wa Etiyopiya Abiy Ahmed ndetse n’abandi bayobozi b’ibihugu na za guverinoma bitabiriye iyi nama.

Perezida Paul Kagame uri gusoza manda y'umwaka umwe ku buyobozi bwa AU hamwe na Antonio Guterres uyoboye UN

Perezida Paul Kagame uri gusoza manda y’umwaka umwe ku buyobozi bwa AU hamwe na Antonio Guterres uyoboye UN

2019-02-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bazirunge zange zibe isogo. UBufaransa bwanywanye n’abajenosideri ubuziraherezo.

Bazirunge zange zibe isogo. UBufaransa bwanywanye n’abajenosideri ubuziraherezo.

Ubwanditsi 22 Dec 2022
Burundi: Inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zagaragaye mu ishyamba rya Kibira

Burundi: Inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zagaragaye mu ishyamba rya Kibira

Ubwanditsi 11 Apr 2019
U Rwanda rwongeye kuza ku mwanya wa  mbere mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba mu gukumira no kurwanya  ruswa n’akarengane, ruza ku mwanya wa 4 muri Afrika yose!

U Rwanda rwongeye kuza ku mwanya wa  mbere mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba mu gukumira no kurwanya  ruswa n’akarengane, ruza ku mwanya wa 4 muri Afrika yose!

Ubwanditsi 28 Jan 2021
Abanyayuganda bitegure kwemera uruhererekane rw’ingoma ya Museveni?

Abanyayuganda bitegure kwemera uruhererekane rw’ingoma ya Museveni?

Ubwanditsi 29 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Haravugwa Coup d’etat muri Cameroon
POLITIKI

Haravugwa Coup d’etat muri Cameroon

Ubwanditsi 13 Oct 2018
Amavubi y’abagore bari munsi y’imyaka 20 basezerewe na Ethiopie mu guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi itsinzwe ibitego 4-0
Amakuru

Amavubi y’abagore bari munsi y’imyaka 20 basezerewe na Ethiopie mu guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi itsinzwe ibitego 4-0

Ubwanditsi 07 Oct 2021
Umunyarwandakazi Shaddy Yashyize Hanze Ifoto ari Kumwe na Diamond Mucyumba yavanyemo Umwenda
HIRYA NO HINO

Umunyarwandakazi Shaddy Yashyize Hanze Ifoto ari Kumwe na Diamond Mucyumba yavanyemo Umwenda

Ubwanditsi 10 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru