• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Gakenke : Nyuma ya siporo rusange, abaturage bakanguriwe kwicungira umutekano no kwiteza imbere

Gakenke : Nyuma ya siporo rusange, abaturage bakanguriwe kwicungira umutekano no kwiteza imbere

Ubwanditsi 24 Oct 2017 Amakuru

Abaturage bagera ku 3000 bo mu mirenge ya gakenke, Nemba na Gashenyi yo mu karerer ka Gakenke , biyemeje gukorana bya hafi n’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano bagamije kurinda icyahungabanya umutekano aho batuye.

Ibi bakaba barabyiyemereye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Ukwakira nyuma ya siporo rusange yari yateguwe na Polisi ikorera muri kariya karere ku bufatanye n’inzego z’ibanze, ubwo bagiranaga inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’umutekano mu karere, bagafatira hamwe ingamba zo kwicungira umutekano.

Inama yabaye nyuma y’iyo siporo yayobowe n’umuyobozo w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Uwimana Catherine ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gakenke, CIP J.Berchmas Dusengimana ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yari ihafite abaturage.

Mu ijambo yahavugiye, Visi Meya Uwimana yagize ati « Ni uruhare rwacu kurinda umutekano n’ibikorwa by’amajyambere twagezeho kugirango hatagira udusubiza inyuma, tukirinda buri wese ushobora guhungabanya umutekano, kuko umutekano ari wo shingiro ry’iterambere.”

Uwimana yashimiye abaturage ubufatanye bwiza bugaragara hagati yabo n’inzego z’umutekano ,abasaba gomeza gukorana na Polisi kugirango habeho gukumira no kurwanya ibyaha bitaraba.

Asoza, uyu muyobozi yibukije abaturage bari bitabiriye siporo rusange ko, imibereho myiza yabo bayifite mu biganza byabo kuko kuko Leta yabegereje ubushobozi n’uburenganzira bwo kwifatira ibyemezo ku bibafitiye akamaro biciye muri gahunda zitandukanye bagenerwa kandi zigamije kubateza imbere zirimo VUP, Girinka, n’izindi,..

CIP Dusengimana we yashimye ubufatanye burangwa hagati ya Polisi n’abatuye iyi mirenge no mu karere kose muri rusange maze agira ati :” Iki nicyo kizatuma tugera ku mutekano urambye kuko byagaragaye ko umutekano ugira agaciro ari uko ugizwemo uruhare na bene wo.”

Avuga ku byaha bikunze kurangwa muri aka gace, yavuze ko ibyinshi bifite intandaro ku biyobyabwenge maze asaba abari aho kubyirinda kuko ari nabyo bihembera amakimbirane yo mu miryango n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano.

Mu bindi yibukije asoza, yagiriye inama urubyiruko ari narwo rwari rwiganje mu bitabiriye siporo rusange ko arirwo mbaraga z’igihugu n’amizero yacyo, maze arusaba kurangwa n’imyitwarire ntangarugero birinda ababashora mu bikorwa bibi nk’icuruzwa rw’abantu kuko aribo ryibandaho , birinda ibiyobyabwenge n’ibindi bibi.

Uretse sitasiyo ya Polisi ya Gakenke yari yahuje iyi mirenge twavuze haruguru, izindi sitasiyo 5 za Polisi ziri mu karere ka Gakenke, nazo zari zakoranye siporo n’abaturage b’imirenge zikoreramo, aho mu karere hose , Polisi yakoranye siporo n’abagera ku 8000 .

Source : RNP

2017-10-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amaherezo y’urubanza rwa Agathe Kanziga azaba ayahe? Azapfa adashyikirijwe ubutabera nk’umugabo we?

Amaherezo y’urubanza rwa Agathe Kanziga azaba ayahe? Azapfa adashyikirijwe ubutabera nk’umugabo we?

RUSHYASHYA 15 Apr 2026
Hakomeje gukorwa ubukangurambaga bufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge n’Uburara kubivamo burundu

Hakomeje gukorwa ubukangurambaga bufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge n’Uburara kubivamo burundu

Ubwanditsi 18 Dec 2021
Abantu 53,426 bari bakatiwe igihano cyo kwicwa kubera guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Abantu 53,426 bari bakatiwe igihano cyo kwicwa kubera guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

RUSHYASHYA 28 Jun 2026
Mu mikino ya gicuti, APR FC yatsinze Kiyovu sc4-2, Mukura VS itsinda Rayon Sports igitego kimwe ku busa

Mu mikino ya gicuti, APR FC yatsinze Kiyovu sc4-2, Mukura VS itsinda Rayon Sports igitego kimwe ku busa

Ubwanditsi 09 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Murekezi Anastase asimbuye Cyanzayire kuba Umuvunyi Mukuru
Mu Rwanda

Murekezi Anastase asimbuye Cyanzayire kuba Umuvunyi Mukuru

Ubwanditsi 31 Aug 2017
Perezida Kagame na Madamu bagiriye uruzinduko muri Tanzania
POLITIKI

Perezida Kagame na Madamu bagiriye uruzinduko muri Tanzania

Ubwanditsi 01 Jul 2016
Amavubi yageze muri Seychelles nyuma y’urugendo rurerure
IMIKINO

Amavubi yageze muri Seychelles nyuma y’urugendo rurerure

Ubwanditsi 04 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru