• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mali yateye ikirenge mu cya Niger, igaragaza ko itifuza gucumbikira abajenosideri b’Abanyarwanda

Mali yateye ikirenge mu cya Niger, igaragaza ko itifuza gucumbikira abajenosideri b’Abanyarwanda

Ubwanditsi 04 Feb 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Tariki 02 Gashyantare 2022, Emmanuel Rukundo, umwe mu bajenosideri bahoze bafungiye muri Mali bakaza kurekurwa, yasabye urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Mali kongerera agaciro uruhushya rwe rwo gutura muri Mali by’agateganyo, kuko urwo yari asanganye rwarangije igihe.

Urwo rwego rwamuteye utwatsi, ndetse rumwambura n’impapuro yari yitwaje, Emmanuel Rukundo ataha nta cyangombwa na mba kimwemerera kuba muri Mali.

Ibisobanuro yahawe ni uko we na bagenzi be bari bemerewe kuba muri Mali nk’imfungwa gusa, kuba bararekuwe rero bakaba bagomba gushaka ahandi berekeza.

Emmanuel Rukundo n’abandi bajenosideri bagenzi be, aribo Ferdinand Nahimana, Obed Ruzindana, Samuel Manishimwe na Paul Bisengimana, bahise bashya ubwoba kuko bari muri Mali mu buryo butemewe n’amategeko, maze ejo kuwa kane tariki 03 Gashyantare 2022 bandika inyandiko ndende yuzuyemo amaganya, basaba Umwanditsi Mukuru w’Urwego rwashinzwe kurangiza imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda, ngo abingingire Leta ya Mali ireke kubirukana ku butaka bwayo, mu gihe bagishakirwa ikindi gihugu kibakira.

Aba Banyarwanda ni bamwe mu boherejwe gufungirwa muri Mali ubwo bari bamaze guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari mu rwego rw’amasezerano ibihugu binyuranye, birimo na Mali, byagiranye na Loni yo kwakira imfungwa z’Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha.

Bamwe barangije ibihano, abandi bafungurwa mu buryo budasobanutse, hitwajwe ko bamaze muri gereza hejururu ya ¾ by’igihano bakatiwe. Bamaze gufungurwa babuze amajyo, Mali ibaha ibyangombwa by’igihe gito bibemerera kuba bagumye muri icyo gihugu.

Ayo mahirwe rero niyo arimo kubayoyokana, bakaba bagiye kuba nka Gahini wishe umuvandimwe we Abeli, isi ikamubana nto.

Mali ije yiyongera kuri Niger iherutse guha igihe ntarengwa abandi bajenosideri 8 b’Abanyarwanda ngo babe bayiviriye ku butaka.

Abo bagikerakera muri Mali ntibazi amaherezo yabo, kuko n’ubu nta gihugu na kimwe kiremera kubakira.
Nyamara Leta y’u Rwanda yakomeje kuvuga ko yiteguye kwakira abo Banyarwanda, kandi ko ntacyo bazongera gukurikiranwaho.

Ikanavuga ariko ko mu gihe baba bahisemo kujya mu bindi bihugu, ari uburenganzira bwabo, icyakora ibihugu bibacumbiye bikababuza kuhakomereza ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ikigaragara nta gihugu cyifuza kwigerekaho umutwaro wo gucumbikira aba bagome. Nyamara baba abari muri Mali, baba n’abari muri Niger ntawe ukozwa ibyo kuza mu Rwanda, kubera ipfunwe ry’ibyo basize bahakoze.

Bahisemo gukomeza kubunza akarago, kugeza bashizemo umwuka, dore ko abenshi muri bo bageze no mu zabukuru.

Agatima gake basigaranye kari gakwiye kubagira inama bagataha mu Rwanda, kandi Abanyarwanda bazabakira kuko ibyaye ikiboze irakirigata.

2022-02-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nsabimana Callixte  Sankara yagejejwe imbere y’urukiko aregwa ibyaha  by’iterabobwoba k’ubufasha bwa Uganda n’UBurundi

Nsabimana Callixte  Sankara yagejejwe imbere y’urukiko aregwa ibyaha  by’iterabobwoba k’ubufasha bwa Uganda n’UBurundi

Ubwanditsi 23 May 2019
Umuhanzi Bruce Melodie yagize icyo avuga ku majwi ye yasohotse avuga ko yaba yarihenuye ku bahanzi bagenzi be barimo The Ben na Meddy ngo baba bariswe abanebwe

Umuhanzi Bruce Melodie yagize icyo avuga ku majwi ye yasohotse avuga ko yaba yarihenuye ku bahanzi bagenzi be barimo The Ben na Meddy ngo baba bariswe abanebwe

Ubwanditsi 24 Mar 2021
U Rwanda rwasabye u Burundi gutanga ibisobanuro ku rupfu rwa Bihozagara

U Rwanda rwasabye u Burundi gutanga ibisobanuro ku rupfu rwa Bihozagara

Ubwanditsi 31 Mar 2016
Nyuma yo kutageza ikipe ya Togo mu mikino y’igikombe cy’Afurika cya 2021, umutoza Claude Leroy yahise yirukanwa

Nyuma yo kutageza ikipe ya Togo mu mikino y’igikombe cy’Afurika cya 2021, umutoza Claude Leroy yahise yirukanwa

Ubwanditsi 30 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Perezida Tshisekedi yarekuye imfungwa 700 ziganjemo iza polikiti
POLITIKI

RDC: Perezida Tshisekedi yarekuye imfungwa 700 ziganjemo iza polikiti

Ubwanditsi 14 Mar 2019
U Rwanda rwemeranyije na Alibaba kumenyekanisha ubukerarugendo no gucururiza kuri uru rubuga
UBUKERARUGENDO

U Rwanda rwemeranyije na Alibaba kumenyekanisha ubukerarugendo no gucururiza kuri uru rubuga

Ubwanditsi 01 Nov 2018
Abafana ba Congo batunguranye baririmba ngo  Baba Wetu, Baba Wetu [Muzehe wacu, Muzehe wacu] bivuze ngo Kagame  ‘Muzehe wacu’
Mu Mahanga

Abafana ba Congo batunguranye baririmba ngo Baba Wetu, Baba Wetu [Muzehe wacu, Muzehe wacu] bivuze ngo Kagame ‘Muzehe wacu’

Ubwanditsi 10 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru