• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Icyenda bafatanywe ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye muri Burera na Gakenke

Icyenda bafatanywe ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye muri Burera na Gakenke

Ubwanditsi 21 Nov 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu turere twa Burera na Gakenke yafatanye abantu icyenda ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye.

Muri Burera hafatiwe abagabo umunani bikoreye litiro 114 za Kanyanga, bakaba barafatiwe mu murenge wa Gatebe. Bamwe muri bo bafashwe mu ijoro ryo ku wa 18 Ugushyingo; abandi bafatwa mu gitondo cyo ku munsi ukurikira.

Abafatanywe izo litiro 114 za Kanyanga ni Mizero Cedric , Ndayisaba Gilbert, Tuzizerimana Jean Claude, Byiringiro Darius, Ngoroyabanga, Barakagira Steven, Niyonzima Leonard na Sankuye Emmanuel, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bungwe.

Polisi y’u Rwanda muri Gakenke yafatiye mu iduka rya Hagenimana Jean Damascene riherereye mu kagari ka Rusagara, mu murenge wa Gakenke amapaki 115 y’amashashi, amaduzeni 18 ya Living Waragi, amaduzeni 12 ya Blue Sky, 09 ya Kitoko Waragi, n’amaduzeni atatu ya Chief Waragi.

Hafashwe umugore we witwa Akimanizanye Josiane wacuruzaga muri iryo duka; naho umugabo we akibona Polisi yahise acika , akaba agishakishwa; naho umugore we akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke .

Mu butumwa bwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko hashyizwe imbaraga nyinshi mu kurwanya itundwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge; hibandwa ku duce dukora ku bihugu bibivanwamo, kandi yongeraho ko Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano itazadohoka gufata ababyishoramo kugeza babiretse.

Yagize ati:”Icyo abishora mu biyobyabwenge bakwiye kumenya ni uko inzira zose babinyuzamo babyinjiza mu gihugu tuzizi ku buryo abazakomeza kubikora bazafatwa bakanirwe urubakwiye. Igishimishije kurusha ibindi n’uko umubare munini w’abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’iboyobyabwenge ku buryo batanga amakuru y’ababitunda n’ababicuruza.”

IP Gasasira yakomeje agira ati:”Abanywa Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bamenye ko bikururira uburwayi butandukanye burimo ubufata mu myanya y’ubuhumekero. Na none kandi ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibikorwa bihungabanya ituze rya rubanda birimo gukubita no gukomeretsa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina; bityo buri wese akaba asabwa kubyirinda no gutanga amakuru y’ababitunda n’ababicuruza.”

-4748.jpg

Yasabye abaturage kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko no gutanga amakuru atuma gikumirwa no gufata abagikoze cyangwa abafite imigambi yo kugikora.

RNP

2016-11-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibikorwa bya M23 byo gukaza umutekano w’abaturage muri Goma bikomeje kwambika ubusa MONUSCO

Ibikorwa bya M23 byo gukaza umutekano w’abaturage muri Goma bikomeje kwambika ubusa MONUSCO

Ubwanditsi 07 Mar 2025
Imyumvire ipfuye : Lantos Foundation yibwira ko umubano hagati y’ u Rwanda, Ubwongereza na Amerika ushingiye ku ifungwa cyangwa ifungurwa rya Paul Rusesabagina

Imyumvire ipfuye : Lantos Foundation yibwira ko umubano hagati y’ u Rwanda, Ubwongereza na Amerika ushingiye ku ifungwa cyangwa ifungurwa rya Paul Rusesabagina

Ubwanditsi 13 Sep 2021
Abandi banyarwanda babiri bavuye muri kasho za CMI, i Mbuya muri Kampala baraburira abandi kudahirahira ngo bajye Uganda

Abandi banyarwanda babiri bavuye muri kasho za CMI, i Mbuya muri Kampala baraburira abandi kudahirahira ngo bajye Uganda

Ubwanditsi 03 Jul 2019
FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo

FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo

RUSHYASHYA 13 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Happy Independence Day
Mu Mahanga

Happy Independence Day

Ubwanditsi 01 Jul 2016
Zion Temple : Abashaka kujya muri ISRAEL mushonje muhishiwe
Mu Rwanda

Zion Temple : Abashaka kujya muri ISRAEL mushonje muhishiwe

Ubwanditsi 16 Sep 2016
Ally Bizimungu wahawe gutoza Etincelles yatsinzwe umukino we wa mbere na As Kigali , Police yatsindiye Musanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa gatatu yagenze.
Amakuru

Ally Bizimungu wahawe gutoza Etincelles yatsinzwe umukino we wa mbere na As Kigali , Police yatsindiye Musanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa gatatu yagenze.

Ubwanditsi 08 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru