• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyabihu: Batatu bafashwe batwaye amapaki 5760 ya Blue Sky mu modoka y’inyamahanga

Nyabihu: Batatu bafashwe batwaye amapaki 5760 ya Blue Sky mu modoka y’inyamahanga

Ubwanditsi 28 Apr 2016 Mu Mahanga

Ahagana saa munani z’ijoro ryo ku itariki 26 Mata, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu yafashe abagabo batatu batwaye amapaki 5760 ya Blue Sky mu modoka Toyota Land Cruiser yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ifite nomero ziyiranga CGO 0328AB.

Hafashwe uwari utwaye iyo modoka witwa Ndakize Gloire ufite imyaka 27 y’amavuko n’abakekwa kuba ba nyirazo ari bo Mubaraka Isaac ufite imyaka 22 y’amavuko na Namigabe Ivan ufite imyaka 29 y’amavuko, uyu akaba ari umwenegihugu wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Inspector of Police (IP) Jean Damascene Hodari Ngemanyi yavuze ko aba batatu bafatiwe mu kagari ka Rugeshi, ho mu murenge wa Mukamira.

Na none kuri uwo munsi ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, Polisi y’u Rwanda muri aka karere yafatanye Munezero Shabani amapaki 228 ya Blue Sky, akaba yari yayihambiriyeho mu gituza no mu mugongo akoresheje imikoba hanyuma ayambariraho.

IP Ngemanyi yavuze ko Munezero yafatiwe mu kagari ka Rubaya, ho mu murenge wa Mukamira ahetswe ku igare.

Yakomeje avuga ko bose uko ari bane bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukamira, ndetse n’iyo modoka yari itwaye izo nzoga zitemewe mu Rwanda

IP Ngemanyi yagize ati:”Blue Sky ivanwa muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’igihugu cyacu. Polisi y’u Rwanda izi amayeri yose akoreshwa n’abayitunda, abayicuruza, n’abayinywa. Abantu bakwiye kubireka mbere y’uko bafatwa.”

Yagize kandi ati:” Ibiyobyabwenge nta we bikiza nk’uko bamwe bibwira, ahubwo biteza igihombo kubera ko uretse gufungwa; umuntu ubifatanywe acibwa ihazabu, kandi na byo bikangizwa.”

Yashimye abatanze amakuru yatumye aba uko ari bane bafatwa, kandi akangurira abandi gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano baha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru yatuma hakumirwa kandi harwanywa ibyaha aho biva bikagera.

Nibahamwa n’icyaha, buri wese azahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda .

RNP

2016-04-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Pastor Ezra Mpyisi ngo Umwami Kigeli  ntiyataha atavuganye na Perezida Kagame

Pastor Ezra Mpyisi ngo Umwami Kigeli ntiyataha atavuganye na Perezida Kagame

Ubwanditsi 04 Jun 2016
Police Handball Club ikomeje kurangwa n’instinzi muri Shampiyona

Police Handball Club ikomeje kurangwa n’instinzi muri Shampiyona

Ubwanditsi 02 May 2016
Trump ashinja abamubanjirije kujenjekera Koreya ya Ruguru

Trump ashinja abamubanjirije kujenjekera Koreya ya Ruguru

Ubwanditsi 02 Nov 2017
Kayonza: Abayobozi b’akagari babiri bafunzwe kakekwaho kunyereza ibya rubanda

Kayonza: Abayobozi b’akagari babiri bafunzwe kakekwaho kunyereza ibya rubanda

Ubwanditsi 29 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

BIRABABAJE :Umukobwa yahiye umubiri wose ubwo yari agiye gushyushya amazi yo kwiyuhagira
ITOHOZA

BIRABABAJE :Umukobwa yahiye umubiri wose ubwo yari agiye gushyushya amazi yo kwiyuhagira

Ubwanditsi 29 Oct 2016
Dosiye ya Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yashyikirijwe ubushinjacyaha
ITOHOZA

Dosiye ya Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yashyikirijwe ubushinjacyaha

Ubwanditsi 18 May 2019
Intambara iratutumba hagati ya Hon. Gatabazi na Twagiramungu
ITOHOZA

Intambara iratutumba hagati ya Hon. Gatabazi na Twagiramungu

Ubwanditsi 12 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru