• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abasore batanu bafunzwe na Polisi kubera icyaha cy’ubwambuzi bushukana

Abasore batanu bafunzwe na Polisi kubera icyaha cy’ubwambuzi bushukana

Ubwanditsi 23 Jan 2016 Mu Mahanga

​Abasore batanu bakomoka mu murenge umwe wa Cyabakamyi, mu karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo bafungiwe kuri Polisi yo mu Mujyi wa Kigali, aho bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana, nyuma yo gutekera umutwe abantu batandukanye bakabarya amafaranga yabo. Abakurikiranyweho iki cyaha, ni Bikorimana Jeremie,Tumushime Emmanuel,Habineza Sosthene,Uzabakiriho Donat na Bamurebe Jerome.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police Celestin Twahirwa, yavuze ko aba bafashwe mu minsi ishize. Avuga kuri ubwo bwambuzi bushukana bafatiwemo yagize ati:” Bashakaga nimero z’indangamuntu z’abantu batandukanye, noneho bakazibaruzaho bakabona za “sim cards” nyinshi. Harimo mugenzi wabo wazicuruzaga noneho akabafasha kuzibaruza yifashishije nimero z’indangamuntu babaga bamuhaye”.

Yakomeje avuga ko iyo bamaraga kubona ziriya “sim cadrs” bakoreshaga uko bashoboye bagashaka nimero za terefoni z’abantu banyuranye noneho bakabahamagara bababwira ko batsindiye amafaranga runaka,ko batsinze ikizamini cy’akazi aka n’aka,ko umwana wabo yatsindiye kujya mu ishuri runaka n’ibindi bitangaza.

Ni muri ibi bitangaza rero batekeraga umutwe abo bahamagaye bababwira ko kugira ngo babashe kubona ibyavuzwe hejuru, baboherereza umubare w’amafaranga uyu n’uyu kugira ngo babafashe kubona izo serivisi.

Nanone kandi bakoreshaga andi mayeri barya abantu amafaranga bababaza amafaranga bafite muri terefoni zabo, bakababwira gukanda imibare runaka n’ibimenyetso muri izo terefoni,uko bagenda bava ku cyiciro iki n’iki bikarangira baboherereje amafaranga bafite kuri sim card zabo, hanyuma aba batekamutwe bakajya kuyabikuza kuri mobile money bakayatwara.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko uretse aba bafashwe hari n’abandi barimo gushakishwa kuko amazina yabo Polisi iyafite.

Yasabye abaturage kwima amatwi ababahamagara babizeza ibitangaza bitandukanye birimo gutombora amafaranga,gutsindira ibihembo binyuranye ,kubona akazi keza n’ibindi.Bamwe muri aba bafashwe biyemerera iki cyaha cy’ubwambuzi bushukana bakaba bahamagarira bagenzi babo kubireka ahubwo bakitabira gahunda nziza leta yabashyiriyeho zo kwiteza imbere.

-1901.jpg

Icyaha kiramutse kibahamye bashobora guhanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 3-5 nk’uko bikubiye mu ngingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.

RNP

2016-01-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Buholandi bwagejeje i Kigali Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremyi Jean Claude bakekwaho ibyaha bya Jenoside

U Buholandi bwagejeje i Kigali Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremyi Jean Claude bakekwaho ibyaha bya Jenoside

Ubwanditsi 13 Nov 2016
Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Ubwanditsi 18 Feb 2025
Uganda yashyizwe ku gitutu ku gukurikirana abishe abarenga 100 mu bwami bwa Rwenzururu

Uganda yashyizwe ku gitutu ku gukurikirana abishe abarenga 100 mu bwami bwa Rwenzururu

Ubwanditsi 28 Nov 2018
Bidatunguranye, Ingabire Victoire n’amashumi ye bashyigikiye umugome Charles Onana.

Bidatunguranye, Ingabire Victoire n’amashumi ye bashyigikiye umugome Charles Onana.

Ubwanditsi 03 Oct 2024

Igitekerezo kimwe

  1. yeqw
    May 25, 20185:46 am -

    ababavunamuheto mwabahaye igihano gito uzi abaturage bakenesheje ahubwo leta igahana nabi abatakoze icyahha gikengesheje mubaheze muburoko bokicwa nuburoro

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Perezida Museveni yohereje abashinzwe ibya gisirikare bashya mu Burundi na Afurika y’Epfo
POLITIKI

Uganda: Perezida Museveni yohereje abashinzwe ibya gisirikare bashya mu Burundi na Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 22 Dec 2018
Burundi/Muyinga: Imbonerakure enye zishwe zimaze kurasa abantu babiri
Mu Mahanga

Burundi/Muyinga: Imbonerakure enye zishwe zimaze kurasa abantu babiri

Ubwanditsi 10 Jan 2018
Ni bande bakunzi b’ikibi bahururiye gushyigikira Charles Onana mu rubanza aregwamo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi? 
Amakuru

Ni bande bakunzi b’ikibi bahururiye gushyigikira Charles Onana mu rubanza aregwamo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi? 

Ubwanditsi 30 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru