• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»WFP irataka Igihombo kubera ibiribwa byari byaguzwe mu Rwanda bikangwa n’u Burundi bikaba bigiye kunyuzwa muri Tanzania

WFP irataka Igihombo kubera ibiribwa byari byaguzwe mu Rwanda bikangwa n’u Burundi bikaba bigiye kunyuzwa muri Tanzania

Ubwanditsi 28 Apr 2017 POLITIKI

Nyuma yaho amakamyo icumi yari yikoreye ibiryo bijyanywe i Burundi kugirango bifashe abadafite ibiribwa, yangiwe kwinjira muri iki gihugu biturutse mu Rwanda, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa, WFP rirataka igihombo kubera bigiye kuba ngombwa ko ibyo biribwa binyuzwa ahandi hatari ku mipaka iri hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

WFP yatangaje ko ayo makamyo yari atwaye ibishyimbo I Burundi guhabwa abafashwa na WFP. Amakamyo yahagaritswe ageze ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi hanyuma agaruka i Kigali.

Ibi biri kuba mu gihe umusaruro muke muri iki gihugu watumye ibiciro by’ibiribwa byiyongera bituma amagana y’Abarundi ahura n’ikibazo cyo kubura ibiryo.

Ukuriye WFP mu Burundi, Nicole Jacquet, yabwiye Radio Ijwi rya Amerika, ko mu gihe u Burundi butaretse izo modoka ngo zinjire mu gihugu ziturutse mu Rwanda, bizasaba ko zica mu majyepfo y’igihugu zikinjira ziturutse muri Tanzania. Ibyo biribwa nubwo bizaca muri Tanzania ariko byaguzwe mu Rwanda mu bahinzi WFP ijya igurira imyaka yifashisha mu gutanga ku bagenerwabikorwa bayo.

Kubera guhindura inzira ibiribwa byari gukoresha, WFP ivuga ko bizatwara ibihumbi 35 by’amadolari ya Amerika kugirango bicishwe muri Tanzania. Jacquet yavuze ko ari amafaranga menshi kandi intego yabo ari ugutanga amafaranga make bakageza ibikenewe ku bagenerwabikorwa.

Jacquet yakomeje avuga ko WFP itegereje guhabwa ibisobanuro n’u Burundi kugira ngo imenye niba inzira ijya muri iki gihugu iturutse mu Rwanda ifunzwe burundu.

Ubwanditsi

2017-04-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kwa Petoro Nkurunziza haranuka urunturuntu

Kwa Petoro Nkurunziza haranuka urunturuntu

Ubwanditsi 29 Apr 2018
Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Col. Cyprien Kayumba agiye gushyikirizwa inkiko mu Bufaransa.

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Col. Cyprien Kayumba agiye gushyikirizwa inkiko mu Bufaransa.

Ubwanditsi 05 Sep 2024
Perezida Nyusi wa Mozambique aratangira uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda

Perezida Nyusi wa Mozambique aratangira uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda

Ubwanditsi 19 Jul 2018
Green Party yasabye ko akato gahabwa abana babyawe n’abagore bafashwe ku ngufu n’interahamwe gahagarara

Green Party yasabye ko akato gahabwa abana babyawe n’abagore bafashwe ku ngufu n’interahamwe gahagarara

Ubwanditsi 07 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Abantu Bitwaje Intwaro Batwitse Ibiro Bishinzwe Abinjira N’abasohoka N’amamodoka
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Abantu Bitwaje Intwaro Batwitse Ibiro Bishinzwe Abinjira N’abasohoka N’amamodoka

Ubwanditsi 15 Sep 2018
Uko Perezida Kagame na FPR- Inkotanyi bakoze ibirenze ibitangaza byananiye andi Mashyaka ya Politiki
POLITIKI

Uko Perezida Kagame na FPR- Inkotanyi bakoze ibirenze ibitangaza byananiye andi Mashyaka ya Politiki

Ubwanditsi 18 Oct 2016
AMANOTA YASOHOTSE : “SMS” n’urubuga rwa REB nibyo biri kwifashishwa mu kureba amanota y’bizamini
INKURU NYAMUKURU

AMANOTA YASOHOTSE : “SMS” n’urubuga rwa REB nibyo biri kwifashishwa mu kureba amanota y’bizamini

Ubwanditsi 09 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru