• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Abapolisi bari mu myitozo yo kurwanya iterabwoba no guhosha imyigaragambyo

Abapolisi bari mu myitozo yo kurwanya iterabwoba no guhosha imyigaragambyo

Ubwanditsi 10 Feb 2017 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, POLITIKI

Ku itariki ya 9 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda yatangije imyitozo yo kurwanya iterabwoba no guhosha imyigaragambyo ihuriwemo n’abapolisi bose hamwe 336. Umwitozo wo kurwanya iterabwoba urabera mu kigo cyigisha ibijyanye no kurwanya iterabwoba cya Mayange mu karere ka Bugesera naho uwo gukumira no guhosha imyigaragambyo wo urabera mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali mu karere ka Rwamagana.

Iyi myitozo igamije gutuma abapolisi bahora biteguye, bafite ubumenyi buri gihe ndetse banafite ingufu igihe cyose zituma bakora neza akazi kabo.

Abapolisi 266 nibo bari mu mwitozo wo guhosha imyigaragambyo; mu gihe abandi 60 bo bakora ujyanye no kurwanya iterabwoba .

Ubwo yatangizaga uwo kurwanya iterabwoba mu kigo cya Mayange, Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yavuze ko gukomeza kongera ubumenyi ku bapolisi no kugira ibikoresho bigezweho ari ngombwa cyane kuko ari igisubizo cy’ibintu bibangamiye umutekano.

Mu bitabiriye ibikorwa byo gutangiza iyo myitozo yombi; hari Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bya Polisi DIGP Dan Munyuza, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda, abapolisi bakuru bayobora amashami atandukanye muri Polisi y’u Rwanda, abayobora Polisi y’u Rwanda mu Ntara n’Umujyi wa Kigali n’abandi.

Minisitiri Busingye yagize ati:” iyi myitozo ijyanye no kubungabunga umutekano kuko isaba ko umupolisi ahora ari maso kandi yiteguye gushaka umuti w’ikintu cyose cyahungabanya umutekano; byaba ibyaha byambukiranya imipaka cyangwa se ibindi byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga; kubirwanya no kubikumira bikaba aribyo bituma abaturarwanda bahora batekanye mu byo bakora byose kubera umutekano usesuye bafite”.

Yakomeje yizeza ko Leta y’u Rwanda izakomeza gufasha Polisi y’u Rwanda muri ibi bikorwa byose bituma ikomeza gukora kinyamwuga hagamijwe kuburizamo, kurwanya no gukumira ibyaha.

DIGP Munyuza, Ubwo yagezaga ijambo rye ku bitabiriye umwitozo mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari, yavuze ko guhosha imyigaragambyo biri mu nshingano za Polisi y’u Rwanda; ariko yongeraho ko bigomba gukorwa hakurikijwe amategeko

Yagize ati:” bigomba gukorwa neza, nta guhutaza abaturage mbese bigakorwa hakurikijwe amategeko ahana ibyaha cyangwa ibindi bibangamiye umutekano”.

Umwitozo ku guhosha imyigaragambyo, uba ugamije kumenya uko wakwitwara n’icyo wakora imbere y’agatsiko k’abantu cyangwa itsinda ry’abakora imyigaragambyo, ndetse n’uko amategeko yubahirizwa mu kuyihosha no gushaka ku buryo bwihuse umuti w’ibyo bibazo, no kugarura ituze ndetse abapolisi bakamenya no gukoresha neza ibikoresho bihosha iyo myigaragambyo.

Iyi myitozo yombi kandi, ituma hanamenyekana uruhare rw’itangazamakuru ndetse n’uko abanyamakuru barindwa bakanafashwa kubona amakuru bifuza.

-5711.jpg

RNP

2017-02-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Minisitiri W’umutekano, Gen. Tumwiine Aravugwaho Kwigarurira Ku Ngufu Ubutaka Bw’abaturage

Uganda: Minisitiri W’umutekano, Gen. Tumwiine Aravugwaho Kwigarurira Ku Ngufu Ubutaka Bw’abaturage

Ubwanditsi 04 Jul 2018
Ikipe ya Etincelles FC yateguye amatora yo kuzuza imyanya, abazatora basabwa kuzana inyemezabwishyu y’amafaranga atari munsi ya 10 000

Ikipe ya Etincelles FC yateguye amatora yo kuzuza imyanya, abazatora basabwa kuzana inyemezabwishyu y’amafaranga atari munsi ya 10 000

Ubwanditsi 27 Dec 2021
U Rwanda rwatsinze Nigeria mu bagabo n’abagore mu mikino yo guhatanira igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki wa Volleyball

U Rwanda rwatsinze Nigeria mu bagabo n’abagore mu mikino yo guhatanira igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki wa Volleyball

Ubwanditsi 14 Sep 2021
Laurent Gbagbo yasabye ICC kumugira umwere

Laurent Gbagbo yasabye ICC kumugira umwere

Ubwanditsi 26 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasabye REG korohereza abakeneye serivisi z’amashanyarazi mu buryo bwihutirwa
IKORANABUHANGA

Perezida Kagame yasabye REG korohereza abakeneye serivisi z’amashanyarazi mu buryo bwihutirwa

Ubwanditsi 05 May 2019
“IMBWA na MALONGA”- Igitekerezo cya Pacifique MALONGA .
POLITIKI

“IMBWA na MALONGA”- Igitekerezo cya Pacifique MALONGA .

Ubwanditsi 08 Feb 2018
Gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba waragize uruhare mu kuyihagarika, warangiza ukifatanya nabayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, ni ugutatira igihango kandi gihana kihanukiriye
Amakuru

Gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba waragize uruhare mu kuyihagarika, warangiza ukifatanya nabayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, ni ugutatira igihango kandi gihana kihanukiriye

Ubwanditsi 06 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru