• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ibyo komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yagezeho mu iperereza ku mibereho ya Dr Leon Mugesera muri Gereza ya Nyanza

Ibyo komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yagezeho mu iperereza ku mibereho ya Dr Leon Mugesera muri Gereza ya Nyanza

Ubwanditsi 23 Jan 2018 Mu Rwanda

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yagize icyo itangaza ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu ryatangajwe na Leon Mugesera ufungiye muri Gereza ya Nyanza nyuma y’iperereza yakoze igasanga ibyo yavugaga ari ukubeshya.

Itangazo iyi komisiyo yashyize ahagaragara rikaba rivuga ko ibyo Dr Leon Mugesera yatangarije itangazamakuru ko afashwe nabi n’abacungagereza aho afungiye batuma atabonana n’umuryango we ndetse ntiyemererwe kuvurwa ari ibinyoma bidafite ishingiro.

Iri tangazo rikaba rigaragaza ko nyuma yo kumva ibyatangajwe na Mugesera mu itangazamakuru ku mpungenge z’uburenganzira bwe nk’umuntu, burimo kuvuzwa, kubonana n’abanyamategeko, kugaburirwa neza, gusurwa n’umuryango we n’ibindi, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yakoze iperereza ryigenga ndetse igasura Gereza ya Nyanza kuwa 29 Ukuboza 2017 ngo ijye kwirebera ibyo Mugesera avuga.

Iyi komisiyo yanabonanye na Mugesera ubwe bagirana ikiganiro kuri buri kibazo cy’ihonyorwa ry’uburenganzira bwe yavugaga hari n’umunyamategeko we, Rudakemwa Felix.

Ibyavuye muri uru rugendo rwakozwe muri kasho zose z’iyi gereza icumbikiye Abanyarwanda n’abanyamahanga boherejwe kurangirizamo ibihano byabo, komisiyo yasanze uburenganzira n’imibereho myiza by’imfungwa byitabwaho nk’uko biteganywa ku rwego mpuzamhanga kandi isanga ibyo Mugesera yavugaga ahanini ari ibinyoma.

Iperereza rikaba ryarasanze ivuriro riri muri gereza rikurikirana ibibazo byose by’ubuzima ku mfungwa zose nta kuvangura kandi ibibazo ridashoboye rikaba rihita ribyohereza ku bitaro bikuru.

Ku bibazo byihariye byazamuwe na Dr Leon Mugesera, komisiyo ikaba ivuga ko binyuranye n’ibirego bya Mugesera by’uko yimwe ubuvuzi, harimo kuba yarasibye inshuro 8 kubonana n’abaganga b’amaso (ophthalmologists) ku Bitaro bya Faysal (hagati ya Werurwe 2016 kugeza ubu) no kutabonana n’umuganga we, ahubwo Mugesera yavuriwe mu Bitaro bya Faysal muri icyo gihe avuga.

Komisiyo ikaba ivuga ko yasanze Mugesera afatwa kimwe n’izindi mfungwa ku ivuriro, yarakiriwe inshuro 8 hagati ya kamena 2017 kugeza ubu nk’uko biteganywa ko ibibazo byose by’uburwayi biba bigomba kubanza kwitabwaho mu ivuriro ryo muri gereza byananirana akaba ari bwo byoherezwa mu bitaro byisumbuyeho.

Ku kibazo cyo kuba Mugesera yarangiwe kubonana n’umuryango we n’umunyamategeko we, komisiyo yasanze hagati ya Kamena, itariki 16 kugeza ku itariki 24 Ukuboza 2017, Mugesera yarasuwe inshuro 13 n’umuryango we n’inshuti nk’uko bigaragara mu gitabo cyandikwamo abasura imfungwa.

Icyo gitabo kigakomeza kigaragaza ko guhera kuwa 04 Gicurasi 2016 kugeza kuwa 29 Ukuboza 2017, Mugesera yagiranye inama inshhuro 28 n’umwunganizi we mu mategeko. Komisiyo ikaba ivuga ko yasanze ibigenderwaho mu gusura imfungwa aho iba yemerewe gusurwa rimwe mu cyumweru byarubahirije.

Mu gusoza, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yasabye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amagereza (RCS) gushaka ahantu hiherereye imfungwa zajya ziganirira n’abanyamategeko bazo, ndetse igakora ubukangurambaga bwo kumenyesha imfungwa amategeko agenga gereza n’ibigenderwaho, harimo n’amabwiriza arebana no gusurwa.

Komisiyo kandi ikaba yasabiye Mugesera guhabwa ibyo kurya yandikiwe na muganga we no kumworohereza kubahiriza gahunda aba afitanye n’abaganga.

2018-01-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Depite Habineza Frank yaba yaratorewe kuba umuvugizi w’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda? 

Depite Habineza Frank yaba yaratorewe kuba umuvugizi w’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda? 

Ubwanditsi 19 Aug 2022
Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko Mike Muteebi ari umutoza wayo mushya naho Bugesera FC itangaza Ndayiragije Etienne

Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko Mike Muteebi ari umutoza wayo mushya naho Bugesera FC itangaza Ndayiragije Etienne

Ubwanditsi 19 Jan 2022
Magufuli arayobora umuhango wo gusinyisha Sudani y’Epfo nk’umunyamuryango mushya wa EAC

Magufuli arayobora umuhango wo gusinyisha Sudani y’Epfo nk’umunyamuryango mushya wa EAC

Ubwanditsi 15 Apr 2016
Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose

Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose

RUSHYASHYA 11 Mar 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukino wa APR FC na RSB Berkane uzayoborwa n’abasifuzi bakomoka mu gihugu cya Djibouti mu irushanwa rya CAF Confederations Cup
Amakuru

Umukino wa APR FC na RSB Berkane uzayoborwa n’abasifuzi bakomoka mu gihugu cya Djibouti mu irushanwa rya CAF Confederations Cup

Ubwanditsi 25 Nov 2021
Nizigiyimana Abdul Karim bita Makenzi  yerekeje mu ikipe ya Kiyovu SC yigeze gukinira
Amakuru

Nizigiyimana Abdul Karim bita Makenzi yerekeje mu ikipe ya Kiyovu SC yigeze gukinira

Ubwanditsi 12 Sep 2023
Misiri: Hafashwe ubwato bwikoreye ibikoresho bya gisirikare bivuye muri Koreya ya Ruguru
Mu Mahanga

Misiri: Hafashwe ubwato bwikoreye ibikoresho bya gisirikare bivuye muri Koreya ya Ruguru

Ubwanditsi 02 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru