• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu

Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu

Ubwanditsi 19 Mar 2016 Mu Mahanga

​Mu rwego rwo kubahiriza umwanzuro wafatiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 13, Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira icyaha cy’icuruzwa ry’abantu.

Umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama yasojwe ku itariki 13 Werurwe wasabaga inzego zose z’ubuyobozi gufatanya mu kurwanya iki cyaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko n’ubundi Polisi y’u Rwanda isanzwe ifite ingamba zo kurwanya iki cyaha ariko ko igiye kurushaho gukangurira abantu kukirinda no kugira uruhare mu kukirwanya.

Yagize ati:”Mu Rwanda ntihakunze kugaragara ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu, ariko intego ya Polisi y’u Rwanda ni ukurwanya ko hagira n’umuntu n’umwe urikora.Turimo gukorana n’abafatanyabikorwa bacu mu bukangurambaga bwo kurirwanya.”

Ku itariki 17 Werurwe, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi, Chief Inspector of Police (CIP) Marcel Kalisa yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri bagera kuri 300 biga muri Institut Sécondaire d’Education Téchnique et Artistique de Runda (ISETAR) abasobanurira uko icuruzwa ry’abantu rikorwa n’uko bakwirinda kugwa mu mutego w’abarikora.

Iki kiganiro yakibahereye muri iri shuri riri mu kagari ka Ruyenzi, mu murenge wa Runda.

CIP Kalisa yabwiye abo banyeshuri n’abarezi babo bitabiriye icyo kiganiro ati:” Abakora ubucuruzi bw’abantu bigaragaza nk’abagiraneza. Babwira abo bashaka kujya gucuruza ko bashobora kubaha cyangwa kubashakira akazi n’amashuri meza mu bindi bihugu.”

Yababwiye ko iyo babagejeje aho babajyana; babambura ibyangombwa byose;hanyuma bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo ndetse n’ibikorwa by’urukozasoni nk’ubusambanyi.

Yongeyeho ko hari n’abo bavanamo ingingo z’umubiri nk’impyiko, hanyuma zikagurishwa ku mpamvu zinyuranye.

CIP Kalisa yagize ati:”Nti byumvikana ukuntu umuntu mutaziranye, ndetse mutanafitanye isano akwizeza bene biriya bitangaza maze nawe ukabyemera.

Akibikubwira, uba ukwiriye guhita umwamaganira kure, kandi ugahita ubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe zirimo iz’ibanze kugira ngo ahite afatwa.”
Yasabye kandi abo banyeshuri gufata ingamba zo kwirinda inda zitateganijwe, aha akaba yarabasobanuriye ko kunywa ibiyobyabwenge bishobora gutuma bishora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi, ari na bwo mvano yo kuzitwara.

Umwe muri abo banyeshuri witwa Semiga Alex yagize ati:” Ikiganiro twahawe na Polisi y’u Rwanda cyatumye nsobanukirwa amayeri abo bagizi ba nabi bakoresha kugira ngo babone uwo bajya gucuruza. Ubu njye ntaho bashobora kumpera; yewe n’uwabigerageza yaba yishyize mu mazi abira kuko nahita mbibwira Polisi y’u Rwanda.”

Umuyobozi w’iri shuri, Nkikabahizi Caldephore yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kuri ubwo bumenyi yahaye abo banyeshuri ndetse n’imana yabagiriye; maze abasaba kuzikurikiza.

RNP

2016-03-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gukumira ibyaha mu Ntara y’Amajyaruguru: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe guhanahana amakuru ku gihe

Gukumira ibyaha mu Ntara y’Amajyaruguru: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe guhanahana amakuru ku gihe

Ubwanditsi 11 Sep 2016
Suzuma amafaranga uhawe ko atari amahimbano

Suzuma amafaranga uhawe ko atari amahimbano

Ubwanditsi 11 Feb 2016
Musanze:  Abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye batangiye  amahugurwa y’ubuyobozi

Musanze: Abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye batangiye amahugurwa y’ubuyobozi

Ubwanditsi 19 Jan 2016
Ingabo z’u Rwanda zabonye Umuvugizi mushya

Ingabo z’u Rwanda zabonye Umuvugizi mushya

Ubwanditsi 15 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026

RUSHYASHYA 03 Aug 2026
Ifoto y’agahinda ka Mugabe n’umufasha we mbere y’uko yegura yasakaye
HIRYA NO HINO

Ifoto y’agahinda ka Mugabe n’umufasha we mbere y’uko yegura yasakaye

Ubwanditsi 26 Nov 2017
Ikinamico kwa bene Rwigara:  ‘ Amagambo  ashize ivuga ‘
Mu Rwanda

Ikinamico kwa bene Rwigara: ‘ Amagambo ashize ivuga ‘

Ubwanditsi 11 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru