• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Bombori bombori hagati ya FARDC na Wazalendo

Bombori bombori hagati ya FARDC na Wazalendo

Ubwanditsi 22 Nov 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Muri iki cyumweru tugiye gusoza, umutekano muke ukomeje kurangwa mu mugi wa Goma no mu nkengero aho abaturage biyise wazalendo bo mu mitwe inyuranye barwana hagati yabo cyangwa bakarwana n’ingabo zicyo gihugu FARDC kandi Perezida Tshisekedi yarabahurije hamwe ngo barwanye M23.

Wazalendo ni abaturage barenga 60,000 bahawe intwaro na Leta ya Congo nta ngengo y’imari ihagije yashyizweho, none ubu babaye ikibazo gikomeye ku mutekano w’umujyi wa Goma n’utundi duce tuyikikije.

Abadepite bari bashimye icyemezo cya Leta ya Congo cyo gutanga izi ntwaro, bishingiye ku rwango rushingiye ku moko by’umwihariko rwanga abatutsi.

Perezida wa RDC Tshisekedi, akaba n’umuyobozi w’ikirenga w’ingabo za FARDC, ubwe ntazi umubare nyawo w’aba barwanyi yatanze intwaro muri Kivu y’Amajyaruguru. Ibi bikiyongeraho abarwanyi b’imitwe ya FDLR, biyivanzemo n’abitwa Wazalendo.

Ukuri ni uko aba barwanyi b’imitwe ya Wazalendo na FDLR biberaga ku bujura bw’inka z’abatutsi ba Congo, gushimuta abagize ubu bwoko, babasaba gutanga amafaranga y’inyoroshyo (rançon), byose bigamije gusohoza umugambi w’ivangura n’irondabwoko rirwanya abatutsi. Nyuma yo gutsindwa bikomeye n’umutwe wa M23 mu bice bya Masisi, Rutshuru, na Nyiragongo, benshi muri bo bahungiye mu mujyi wa Goma, Mugunga, ndetse n’igice cya Nyiragongo, aho ubu bahohotera abaturage bashaka uburyo bwo kubaho.

Abadepite bose bo muri Kivu y’Amajyaruguru bazwiho gukabya mu rwango rwabo rw’ivangura n’irondabwoko ryibasira abatutsi, bashyigikiye igitekerezo cyo gutanga intwaro ku mitwe y’abarwanyi ba FDLR n’indi yitwaje amoko, bakoresha no kubiba urwango rw’abatutsi mu mitima y’abaturage. Nyamara, nta n’umwe wigeze yibaza ku ngengo y’imari yagombaga gufasha abo barwanyi b’abitwa Wazalendo.

Mu nkengero z’umujyi wa Goma haramutse havuga amasasu hagati ya FARDC  na Wazalendoo,  bikaba byabereye muri Teritwari ya Nyiragongo ahazwi nka Kanyaruchinya
Ni imirwano yaramutse  ihuza impande zombi kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2024.

Mu mugi wa GOMA harangwa umutekano muke kubera umubare munini w’abarwanyi batagira umushahara aho usanga barwana hagati yabo. Nta wabura kwanzura ko Tshisekedi ariwe uri inyuma y’umutekano muke muri GOMA.

2024-11-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kigali : Nyakatsi yo muri Sports View Hotel yafashwe n’inkongi y’umuriro

Kigali : Nyakatsi yo muri Sports View Hotel yafashwe n’inkongi y’umuriro

Ubwanditsi 28 Feb 2016
Perezida Kagame yakiriwe na Putin w’u Burusiya (Amafoto)

Perezida Kagame yakiriwe na Putin w’u Burusiya (Amafoto)

Ubwanditsi 14 Jun 2018
Nyuma y’imvune yagiriye muri CHAN, Tuyisenge Jacques yavuze ko ubu ameze neza, ngo yiteguye gutanga umusanzu we mu ikipe ya APR FC.

Nyuma y’imvune yagiriye muri CHAN, Tuyisenge Jacques yavuze ko ubu ameze neza, ngo yiteguye gutanga umusanzu we mu ikipe ya APR FC.

Ubwanditsi 10 May 2021
Ndi Perezida kubera icyemezo cy’Abanyarwanda-Kagame

Ndi Perezida kubera icyemezo cy’Abanyarwanda-Kagame

Ubwanditsi 03 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu nama yatorewemo Motsepe nk’umuyobozi mushya wa CAF, Ethiopia yahawe kwakira CECAFA y’ibihugu, Tanzaniya ihabwa Kagame Cup.
Amakuru

Mu nama yatorewemo Motsepe nk’umuyobozi mushya wa CAF, Ethiopia yahawe kwakira CECAFA y’ibihugu, Tanzaniya ihabwa Kagame Cup.

Ubwanditsi 12 Mar 2021
Icyogajuru cya NASA cyavumbuye umubumbe wa mbere uruta Isi uri ahantu hashobora guturwa
IKORANABUHANGA

Icyogajuru cya NASA cyavumbuye umubumbe wa mbere uruta Isi uri ahantu hashobora guturwa

Ubwanditsi 08 Jan 2020
AMAKIMBIRANE : Bimwe mu bikubiye muri Raporo y’ibanga  y’inama yahuje abashinze RNC yashyizwe hanze na Rudasingwa Theogene
ITOHOZA

AMAKIMBIRANE : Bimwe mu bikubiye muri Raporo y’ibanga y’inama yahuje abashinze RNC yashyizwe hanze na Rudasingwa Theogene

Ubwanditsi 05 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru