• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umuhungu wa Yuvenali Habyarimana ashimangiye ko “Jambo Asbl” ari agatsiko k’abakomoka ku bajenosideri, karwana no gutagatifuza abicanyi

Umuhungu wa Yuvenali Habyarimana ashimangiye ko “Jambo Asbl” ari agatsiko k’abakomoka ku bajenosideri, karwana no gutagatifuza abicanyi

Ubwanditsi 02 Feb 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Twababwiye kenshi ko Jambo Asbl ari ikiguri cy’abana n’abuzukuru
b’ajenosideri, bagamije gutagatifuza ababyeyi babo bahekuye u Rwanda.
Inkuru ikomeje kuba impamo!


Mu gihe Abanyarwanda biteguraga Umunsi w’Intwari z’Igihugu, aba bana
bonse ingengabitekerezo ya Jenoside bo bari bahugiye mu cyo bise”inteko
rusange” ya Jambo Asbl yabereye i Buruseli mu Bubiligi tariki 29 Mutarama
2022, bacura umugambi wo kwerekana ko ahubwo abo bakomokaho
aribo”ntwari.

Muri iryo koraniro ry’abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi kandi,
umuhungu wa Yuvenali Habyarimana witwa Léon Habyarimana ni umwe
mu batorerwe kuriyobora, bigashimangira ko Jambo Asbl ari ihuriro
ry’abakomoka ku boretse u Rwanda.
Gushyira umwe mu bana ba Habyarimana Yuvenali muri Jambo Asbl,
wateguye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ni agasuzuguro
n’agashinyaguro ku Banyarwanda, by’umwihariko ku barokotse iyo Jenoside.

Nta muntu ushyira mu gaciro utazi uruhare rwa Yuvenali Habyarimana mu
kaga u Rwanda rwanyuzemo, cyane cyane ibyo Interahamwe ze zakoze muri
uru Rwanda. Umuhungu we rero aje gufatanya n’abandi nkawe koza
ubwonko bw’abashukika, no gusiribanga amateka y’u Rwanda.

Uyu Léon Habyarimana kandi ni umuhungu wa Agatha Kanziga, umugore-
gito washinze akazu k’abicanyi, akaba umuhuzabikorwa w’umugambi
mubisha wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Agatha Kanziga arakerakera mu
Bufaransa. Umuhungu we yamutagatifuza yagira, amaherezo azashyikirizwa
ubutabera aryozwe ibyaha ndengakamere akurikiranyweho.

Undi mujenosideri Léon Habyarimana afite inshingano yo gutagatifuza, ni
nyirarume Protais Zigiranyirazo wamarishije isi amaguru kubera guhekura
Igihugu cye. Zigiranyirazo ni umwe muri ba bagome bari muri Niger, ariko
bakaba bakibunza akarago kuko icyo gihugu cyababwiye ko kitazakomeza
gucumbikira abicanyi.

Ubundi mu mategeko icyaha ni gatozi. Ntibyumvikana rero ukuntu aba bana
bakomeza kwizirika ku byaha bya ba se na ba sekuru, kandi bazi neza ko
amahano yabo bayakoze isi yose ireba.

Kuba umwana wa Habyarimana Yuvenali na Agatha Kanziga, kuba umwana
wa Theoneste Bagosora cyangwa umuhungu wa Shingiro Mbonyumutwa,
muri make kugirana isano y’amaraso n’abajenosideri ubwabyo si icyaha, iyo
bigaragaye ko wowe ubwawe nta ruhare wagize muri Jenoside. Icyaha ni
uguhakana ibyaha abawe bakoze, kandi isi yose ifitiye ibimenyetso.

Inama ya kigabo rero: Bantu bo muri Jambo Asbl, nimureke gutsimbarara ku
marorerwa. Nimwitandukanye n’amateka mabi, muze mufatanye n’abandi
Banyarwanda kubaka ejo h’uRwanda hazima, kandi kuva mu buyobe
ukayoboka icyiza burya nabyo ni ubutwari.

2022-02-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’imikino ine Rayon Sports yaboye intsinzi, Police itsinda Marines FC

Nyuma y’imikino ine Rayon Sports yaboye intsinzi, Police itsinda Marines FC

Ubwanditsi 28 May 2021
Uganda: Abanyarwanda umunani bakatiwe igifungo cy’amezi 13

Uganda: Abanyarwanda umunani bakatiwe igifungo cy’amezi 13

Ubwanditsi 09 May 2018
Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Omar Guelleh wa Djibout

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Omar Guelleh wa Djibout

Ubwanditsi 08 May 2016
Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza.

Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza.

Ubwanditsi 07 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikibazo cy’abarwanyi ba FDLR kiri mu biraje ishinga ba Perezida Kagame na Perezida  Kabila
POLITIKI

Ikibazo cy’abarwanyi ba FDLR kiri mu biraje ishinga ba Perezida Kagame na Perezida Kabila

Ubwanditsi 17 Aug 2016
U Rwanda rukomeje kuba isangano ry’isi, binyuze mu marushanwa mpuzamahanga
Amakuru

U Rwanda rukomeje kuba isangano ry’isi, binyuze mu marushanwa mpuzamahanga

Ubwanditsi 10 May 2021
Muri CAF Confederations cup, ikipe ya AS Kigali yatsinze Olympique de Missiri Sima yo mu birwa bya Comores ibitego 2-1
Amakuru

Muri CAF Confederations cup, ikipe ya AS Kigali yatsinze Olympique de Missiri Sima yo mu birwa bya Comores ibitego 2-1

Ubwanditsi 11 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru