• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Igitero cya kabiri  cy’iterabwoba ku modoka ya Volcano muri Uganda, Polisi yicyo gihugu yirengagije ikibazo abagenzi bayibwiye ibyababayeho

Igitero cya kabiri  cy’iterabwoba ku modoka ya Volcano muri Uganda, Polisi yicyo gihugu yirengagije ikibazo abagenzi bayibwiye ibyababayeho

Ubwanditsi 11 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Mu ijoro ryo ku wa 10 Ukwakira 2019, ahagana saa cyenda z’igitondo itsinda ry’amabandi ryateye amabuye Bus yavaga Kampala igana Kigali nuko bayimena ibirahuri. Ibi byabereye hagati ya Muhanga na Ntugamo mu birometero 45 uvuye ku mupaka wa Gatuna uhuriweho n’u Rwanda na Uganda.
Iyo Bus yari ifite numero ziyiranga RAD 259M ikaba ari iya kompanyi Volcano yari itwawe na Muhammad Sibomana. Amakuru avuga ko amabandi ane yashatse gutega iyi Bus yari ifite abagenzi igana i Kigali ivuye Kampala.

Umutangabuhamya wabibonye yavuzeko bayiteye amabuye ariko umushoferi arakomeza  bageze imbere bahura n’imodoka ya polisi, “twahuye nabo turahagarara tubereka uburyo bangije imodoka baratureba baratwihorera nkaho ntacyabaye. Ikigaragara nuko izo nzego z’umutekano zari zizi ibyatubayeho muri iyo Bus kuko wabonaga babiziranyeho n’abaduteye amabuye”.

Nubwo ntawakomeretse si ubwa mbere bateye amabuye imodoka yo mu Rwanda cyane cyane izitwara abagenzi, kuko mu kwezi gushize indi Bus ya Volcano yavaga Kigali yerekeza Kampala bayiteye amabuye nabwo ari ni joro; umukozi wa Volcano yarakomeretse akuka n’amenyo.

Impuguke ku mubano hagati y’ibihugu byombi ibarizwa I Kigali  yavuze ko urugomo rwakorewe Bus ya Volcano utarutandukanya n’ibyo leta ya Kampala isanzwe ikorera u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange
Urwego rubangamira cyane u Rwanda ni CMI (ibiro by’iperereza ry’igisirikari cya Uganda) rikorana hafi na hafi n’abayoboke ba RNC ya Kayumba Nyamwasa mu gufata no gutoteza Abanyarwanda. Kugeza ubu Abanyarwanda benshi bakomeze kuborera muri Gereza za Uganda ndetse n’inzu zitazwi zifungirwamo abantu.

Abanyarwanda benshi iyo bafunguwe bajugunywa ku mupaka bitanyuze mu nzira zemewe  n’amategeko ahererekanywa  imfunga cyangwa abafunguwe ndetse bazana ibikomere bagahorana n’uburibwe kubera iyicwarubozo bakorerwa.

Ibi byabaye no mu cyumweru gishize aho abagabo batatu n’umugore umwe bajugunywaga ku mupaka wa Kagitumba aribo Monfort Munyakazi, Laurent Kamere, Elias Nsabimana na Consolee Mbabazi nyuma yo gufungirwa amezi menshi muri Uganda ndetse bagakorerwa iyicarubozo.

Inzego za Uganda zabahimbiye ibyaha ko binjiye muri icyo gihugu nta mpapuro z’inzira bafite ndetse bafungirwa Ntungamo kandi bari binjiranye muri icyo gihugu indangamuntu zabo kandi amasezerano hagati ya Uganda Kenya n’u Rwanda yemera ko abaturage bibyo bihugu bitatu bashobora kujya muri kimwe muri ibyo bihugu bakoresheje indangamuntu. Ibi byose Uganda ibikora kugirango ibangamire Abanyarwanda badashaka kuyoboka RNC aho muri icyo gihugu RNC ndetse na FDLR bafashwa muri byose ku manywa y’ihangu.

Biragaragara ko Perezida Museveni yashyize umukono ku masezerano ya Luanda abizi neza ko ari ibipapuro atazayashyirwa mu bikorwa.

2019-10-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Uganda yanze kwikora mu nda mugihe yasinya amasezerano yo kwambura intwaro FDLR na RNC/P5

Uko Uganda yanze kwikora mu nda mugihe yasinya amasezerano yo kwambura intwaro FDLR na RNC/P5

Ubwanditsi 30 Oct 2019
Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Ubwanditsi 03 Jul 2019
Jean Paul Ntagara yabwiye Kayumba Nyamwasa ko umuyaga w’impinduka nawe ugomba ku muhuha, RNC atari akarima ke

Jean Paul Ntagara yabwiye Kayumba Nyamwasa ko umuyaga w’impinduka nawe ugomba ku muhuha, RNC atari akarima ke

Ubwanditsi 11 Feb 2020
Ubukungu bwa Uganda bukomeje kujya mu kangaratete kubera kutumvikana n’abaturanyi

Ubukungu bwa Uganda bukomeje kujya mu kangaratete kubera kutumvikana n’abaturanyi

Ubwanditsi 27 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ntego z’iterambere rirambye ibera muri Ghana
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ntego z’iterambere rirambye ibera muri Ghana

Ubwanditsi 11 Dec 2017
Rwanda : Essence yazamutseho amafaranga 24, mazutu izamukaho 19
Mu Rwanda

Rwanda : Essence yazamutseho amafaranga 24, mazutu izamukaho 19

Ubwanditsi 05 Sep 2017
Perezida Kagame yasobanuye impamvu ubufatanye bwa Afurika na BRICS ari ingenzi
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yasobanuye impamvu ubufatanye bwa Afurika na BRICS ari ingenzi

Ubwanditsi 27 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru