• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Koreya y’Amajyaruguru yamuritse intwaro za kirimbuzi, zishobora kurasa muri Amerika

Koreya y’Amajyaruguru yamuritse intwaro za kirimbuzi, zishobora kurasa muri Amerika

Ubwanditsi 17 Apr 2017 ITOHOZA

Mu rwego rwo kwishimira intambwe Koreya y’Amajyaruguru imaze gutera mu bucuzi bw’intwaro za kirimbuzi, ku wa gatandatu 16 Mata 2017, yamuritse intwaro za nkirimbuzi, mu karasisi k’ingabo zicyo gihugu. Hakaba haranamuritswe roketi ihambaye, izwi nka “frankenmissile.”

Izi ntwaro zikaba zarazengukijwe hagati mu murwa mukuru w’icyo gihugu Pyongyang, mu gihe icyo gihugu cyashyizwe mu kato gikomeje guhembera umwuka mubi hagati yacyo na Leta zunze Ubumwe z’Amerika, uyu muhango ukaba warabereye imbere y’umuyobozi wacyo, Kim Jong Un.

Ibihumbi n’ibihumbi byari byitabiriye uwo muhango, wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 105 y’ivuka rya sekuru wa perezeida Kim Il Sung, ufatwa nka Gihanga cya Koreya y’Amajyaruguru.

-6330.jpg

Kim Jong Un.

Ubuhanga izi ntwaro zakoranywe, bukaba bwatangaje cyane inzobere mu ikoranabuhanga, ibi bikoresho bikaba bigizwe na shari, imbunda zizwi nka “Intercontinental ballistic missiles,” n’ibindi bitembo 2 bya rutura , byifashishwa mu kurasa ibi bitwaro bya kirimbuzi.

“Ubu byaturenze,” Dave Schmerler wo mu kigo cyitwa Middlebury Institute of International Studies, Monterey, muri California, mu magambo ubwo yagiranaga ikiganiro n’Ikinyamakuru Wall Street Journal. “Si natekerezaga ko nabona intwaro nkizi muri Koreya y’Amajyaruguru.”

Schmerler kandi akaba yaravuze ko intwaro zo mu bwoko bwa frankenmissiles” zifite ubushobozi bwo kurasa muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika.

Kim Dong-Yub, Impuguke ku bijyanye na Koreya y’Amajyaruguru yavuze ko ibi bikoresho bigaragaza neza ko icyo gihugu cyirimo gutegura ibitero simusiga, cyirasa ibitwaro bya kirimbuzi byitwa Intercontinental ballistic missiles.

-6329.jpg

-6328.jpg

Kandi ngo ibi bisasu biva mu kanwa k’ibitembo, mbere yuko bifata umuriro, kugirango bidashobora kuba byakwangirika, uyu ukaba ari umwihariko, w’izi ntwaro.

Nkuko Reuters ibitangaza, ngo biragoye cyane kugirango bene biriya bisasu bimenyekane ko bimaze kuraswa (detection), nkuko Kim yabitangaje.
Ikindi kandi nuko abayobozi bo muri Koreya y’Amajyaruguru bavuze ko uko kwigwizaho intwaro za kirimbuzi, ari ugukingira guverinoma iri ku butegetsi mur’icyo gihugu gihugu

Perezida Trump akaba yasabye Ubushinwa gufasha mu guhosha ayo makimbirane, ariko kandi kuba Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika zohereje amato y’intambara muri icyo cyigobe, birushaho gusubiza ibinti irudubi.

Choe Ryong Hae akaba yaravuze ko Perezida Trump ariwe nyirabayazana, w’icyuka cyintambara mu cyigobe cya Koreya, yongeyeho agira ati, kuba yarohereje ingabo ze, yagize ati, ‘‘ Tuzivuna uwari wese uzadutera, dukoresha intwaro zose dufite, yewe niza kirimbuzi.’’

2017-04-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyarwanda arabundabunda muri ‘New Zealand’ akwepa ubutabera

Umunyarwanda arabundabunda muri ‘New Zealand’ akwepa ubutabera

Ubwanditsi 04 Jan 2017
2015: RNC yaranzwe no guhuzagurika, amacakubiri, ubusambanyi, kwikanga baringa no kugaragaza cyane  inyota y’ubutegetsi

2015: RNC yaranzwe no guhuzagurika, amacakubiri, ubusambanyi, kwikanga baringa no kugaragaza cyane inyota y’ubutegetsi

Ubwanditsi 01 Jan 2016
Anastase Gasana umuhuza hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Anastase Gasana umuhuza hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Ubwanditsi 17 Aug 2016
Brig. Gen. Sekamana yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Brig. Gen. Sekamana yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Ubwanditsi 09 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi ba AU basubitse urugendo bagombaga kugirira muri RDC
INKURU NYAMUKURU

Abayobozi ba AU basubitse urugendo bagombaga kugirira muri RDC

Ubwanditsi 21 Jan 2019
Perezida Kagame yashimangiye uruhare rwo gukemura ibibazo by’ingufu mu guteza imbere Afurika
POLITIKI

Perezida Kagame yashimangiye uruhare rwo gukemura ibibazo by’ingufu mu guteza imbere Afurika

Ubwanditsi 29 Feb 2016
Perezida Kagame yayoboye inama y’abagize nyobozi ya AU, Addis-Ababa
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yayoboye inama y’abagize nyobozi ya AU, Addis-Ababa

Ubwanditsi 27 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru