• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Kicukiro: Abagabo babiri bararegwa kwica umugore bashakaga gusambanya

Kicukiro: Abagabo babiri bararegwa kwica umugore bashakaga gusambanya

Ubwanditsi 17 Apr 2017 ITOHOZA

Kicukiro – Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru mu mudugudu Nyabigugu Akagali ka Murinja mu murenge wa Gahanga bahasanze umurambo w’umugore bivugwa ko yishwe n’abagabo basangiye mu kabari kari hafi aho, bagiye cyangwa bamaze kumusambanya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Murinja Charles Roi Munyaneza yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko Abagabo babiri bafunze bakekwaho kwica Jeannette Mukamana nyuma yo gushaka kumufata ku ngufu.

Jeannette yari umubyeyi w’abana batatu ariko akaba yari yahukanye kuko ubusanzwe yari yarashatse mu murenge wa Mageragere muri Nyarugenge.

Munyaneza ati “ Nyakwigendera yari yarahukanye. Ku mugoroba yasangiye n’abagabo ariko ari kumwe n’umwana we nyuma umwe mu bagabo basangiraga asaba umwana gutaha ngo nta mwana usangira na Nyina. Umwana yatashye abandi basigara basangira.”

Muri iki gitondo nibwo abantu basanze umurambo wa Mukamana mu gihuru igiti cyamupfumuye mu nda.

Aba bakekwaho kumwica ngo bigaragara ko bari bagamije kumusambanya, aho basanze umurambo ngo banahasanze udukingirizo n’ibinyobwa bita Kambuca.

Ntibiramenyekana neza niba babanje kumusambanya nyuma bakamwica.

Umuyobozi w’Akagari avuga ko iby’urupfu rw’uyu wishwe ngo ntaho bihuriye n’ingengabitekerezo ya Jenoside nk’uko bamwe babanje kubinuganuga muri iki gitondo inkuru imaze kumenyekana.

Abagabo babiri bakekwaho uru rupfu ubu bafungiye kuri station ya Police y’Akarere ka Kicukiro.

-6324.jpg

Ibiro by’Akarere ka Kicukiro

-6325.jpg

SP Hitayezu Emmanuel

Source: Umuseke

2017-04-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umugabo wafashwe asambanya inka yasobanuye icyamuteye gukora amahano

Umugabo wafashwe asambanya inka yasobanuye icyamuteye gukora amahano

Ubwanditsi 16 Mar 2017
CHUB: Umwe mu banyeshuli bariye ibiryo bihumanye yaguye mu bitaro bigakekwa ko atitaweho bihagije n’abaganga

CHUB: Umwe mu banyeshuli bariye ibiryo bihumanye yaguye mu bitaro bigakekwa ko atitaweho bihagije n’abaganga

Ubwanditsi 15 May 2017
Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeje gusubira irudubi :Ambasaderi w’u Rwanda i Paris yahamagajwe

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeje gusubira irudubi :Ambasaderi w’u Rwanda i Paris yahamagajwe

Ubwanditsi 24 Oct 2017
Trump yise Koreya ya Ruguru abicanyi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri w’umunyamerika yafunze

Trump yise Koreya ya Ruguru abicanyi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri w’umunyamerika yafunze

Ubwanditsi 20 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Shyaka aributsa ko ibicuruzwa by’i Burundi na Congo bihawe ikaze
UBUKUNGU

Minisitiri Shyaka aributsa ko ibicuruzwa by’i Burundi na Congo bihawe ikaze

Ubwanditsi 03 Jun 2019
Kayiranga Baptiste  yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 18
Amakuru

Kayiranga Baptiste yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 18

Ubwanditsi 17 Nov 2023
Miss Kundwa Doriane yanenzwe kwipfumuza izuru
Mu Rwanda

Miss Kundwa Doriane yanenzwe kwipfumuza izuru

Ubwanditsi 16 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru