• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Rayon Sports yatangaje ko yongereye amasezerano Muhire Kevin inasinyisha rutahizamu w’umunya-Brazil Chrismar Malta Soares

Amafoto – Rayon Sports yatangaje ko yongereye amasezerano Muhire Kevin inasinyisha rutahizamu w’umunya-Brazil Chrismar Malta Soares

Ubwanditsi 17 Oct 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Ukwakira 2021 nibwo ikipe ya Rayon Sports yaraye itangaje ko yongereye amasezerano umukinnyi wayo ukina hagati afasha ba rutahizamu Muhire Kevin ndetse inaha amasezerano y’imyaka ibiri rutahizamu w’umunya-Brazil Chrismar Malta Soares.

Binyuze ku rubuga rwa Twitter rwa Rayon Sports nibwo bemeje ko Kevin yongereye amasezerano muri Gikundiro, ni nyuma yaho uyu mukinnyi yari amaze iminsi bari mu biganiro ariko ntibigere ku musoza.

Muhire Kevin yongereye amasezerano yo kuguma muri iyi kipe ku ncuro ya gatatu agiye kuyikinira kuko ubwo yari avuye mu ikipe y’Isonga FC yahise aza muri Rayon Sports nyuma aza kwerekeza mu gihugu cya Misiri, yongeye kugaruka asinya amasezerano y’igihe gito ubwo biteguraga umwaka w’imikino wa 2021 wakinwe mu gihe kigufi.

Uyu mukinnyi ntabwo byamugendekeye neza muri iyi kipe kuko ubwo barimo bitegura gukina iyo mikino y’umwaka wa 2020-2021 yagize ikibazo cy’imvune yatumye adakinira Gikundiro, kuri ubu yongeye kuguma muri iyi kipe yitegura gukina umwaka w’imikino wa 2021-2022 uzatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021.

Rutahizamu Chrismar Malta Soares aje muri Rayon Sports avuye mu gihugu cya Brazil mu kiciro cya kabiri, uyu mukinnyi kandi yanyuze mu makipe atandukanye y’iwabo arimo SE Patrocinense, FF Sports, Trindade na União Suzano yakiniye imyaka ibiri kuva mu mwaka w’imikino wa 2013/14.

Gikundiro ikomeje kwiyubaka nyuma yaho yazanye abandi bakinnyi batandukanye barimo umunyezamu Hategekimana Bonheur wavuye muri Espoir FC, Mitima Isaac, Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine bavuye muri Raja Casablanca, Byumvuhore Trésor, Essombe Willy Onana, Mugisha François , Souleyman Sanogo, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Nsengiyumva Isaac, Mushimiyimana Mohamed na Mico Justin.

2021-10-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyamagabe: Umugore yasanzwe anagana mu mugozi yapfuye

Nyamagabe: Umugore yasanzwe anagana mu mugozi yapfuye

Ubwanditsi 23 Jan 2018
Urukiko rw’i Kampala muri Uganda rwategetse abasirikari b’icyo gihugu  guha amahoro umunyapolitiki Bobi Wine, bakava mu rugo rwe bari bamaze igihe bagose.

Urukiko rw’i Kampala muri Uganda rwategetse abasirikari b’icyo gihugu  guha amahoro umunyapolitiki Bobi Wine, bakava mu rugo rwe bari bamaze igihe bagose.

Ubwanditsi 25 Jan 2021
Ruhango: Nkurunziza yagizwe Meya w’agateganyo nyuma y’iyeguzwa rya nyobozi yose

Ruhango: Nkurunziza yagizwe Meya w’agateganyo nyuma y’iyeguzwa rya nyobozi yose

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Ramos yatangaje umukinnyi yifuza ko Real Madrid yasinyisha yikoma Ronaldo

Ramos yatangaje umukinnyi yifuza ko Real Madrid yasinyisha yikoma Ronaldo

Ubwanditsi 09 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyagatare: Batatu bafatanywe inka enye bikekwa ko bari  bazibye
Mu Mahanga

Nyagatare: Batatu bafatanywe inka enye bikekwa ko bari bazibye

Ubwanditsi 20 Apr 2016
Margret Zziwa  wirukanwe ku buyobozi bwa EALA yikomye Dr Sezibera
ITOHOZA

Margret Zziwa wirukanwe ku buyobozi bwa EALA yikomye Dr Sezibera

Ubwanditsi 06 Feb 2017
Perezida Museveni azatsinda bitanyuze mu mpapuro z’amatora ahubwo hamenwe amaraso
Amakuru

Perezida Museveni azatsinda bitanyuze mu mpapuro z’amatora ahubwo hamenwe amaraso

Ubwanditsi 31 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru