• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abapolisi bakuru biga iby’imiyoborere basuye inganda zo muri Etiyopiya

Abapolisi bakuru biga iby’imiyoborere basuye inganda zo muri Etiyopiya

Ubwanditsi 16 Jun 2016 Mu Mahanga

Abapolisi bakuru biga iby’ubuyobozi n’ibindi bijyanye n’inshingano zabo bari mu rugendoshuri mu gihugu cya Etiyopiya, ku munsi wa kabiri warwo basuye ibikorwa bitandukanye birimo uruganda ruteranyirizwamo imodoka rwa Bishoftu (Bishoftu Automotive Industry – BAI)), igice cy’inganda cy’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Industrial Zone), n’Ikigo cya Polisi gitorezwamo imbwa kureha no gusaka ibiyobyabwenge n’ibintu biturika (Canine Unit training centre).

Bishoftu Automotive Industry iherereye mu ntara ya Oromia, hakaba ari mu birometero 45 mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Addis-Ababa, umujyi mukuru w’iki gihugu, iyi ntara ikaba irimo inganda indwi zibarizwa mu cyitwa Metals and Engineering Corporation (METEC).

Uru ruganda ruteranyirizwamo imodoka zinyuranye zirimo iz’imitamenwa za gisirikare , imodoka zitwara imyanda , izitwarwamo abagenzi, ibikoresho bya gisirikare, n’ibindi.

Rufite uruhare runini mu iterambere ry’iki gihugu, kandi ibyo rukora byoroshya ingendo z’igisirikare cyacyo.

Igice cy’inganda cy’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba na cyo giherereye mu ntara ya Oromia, kikaba kirimo inganda 26 zikoresha abantu bagera ku 10237.

Kugeza ubu, icyo kigo cya Polisi gitorezwamo imbwa kureha no gusaka ibiyobyabwenge n’ibintu biturika gifite imbwa 43 zatojwe kubikora.

Ubwo bagisuraga, aba bapolisi bakuru b’abanyeshuri beretswe uko izo mbwa zikoreshwa mu mirimo yo gutahura ibintu biturika, uko zivurwa, kandi basobanurirwa imbogamizi zo kuzitaho.

Umuyobozi wa NPC, Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye, akaba ari na we uyoboye abo banyeshuri yagize ati,”Aho basuye hose, aba banyeshuri biboneye ubushake na gahunda zashyizweho zigamije kwishakamo ibisubizo byo guteza imbere ubukungu burambye by’iki gihugu, iterambere ryacyo rirambye, amahoro n’umutekano, no guteza imbere imibereho myiza y’abagituye hibandwa cyane ku guhanga imirimo.”

Yakomeje agira ati,”Ibyo bungukiye muri BAI no mu gice cy’inganda cy’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’ahandi, byabahumuye amaso, kandi bavuga ngo: Ahari ubushake haba hari n’ubushobozi.”

Igice cy’inganda cyashyizweho kugira ngo giteze imbere ishoramari muri iki gihugu no kugira ngo cyongere umubare n’agaciro k’ibyo cyohereza hanze , ibi bikaba bifite uruhare runini mu bukungu n’iterambere ryacyo.

Mu rwego rwo kureshya abashoramari, hashyizweho uburyo bwo kuborohereza gushora imari muri iki gihugu, mu byakozwe hakaba harimo kwibanda ku ngendo zikorerwa mu mazi, koroshya itangwa ry’inguzanyo , no gusonerwa imisoro mu gihe cy’imyaka icumi. Hafi mirongo irindwi ku ijana (70%) y’ibikorwa n’inganda zo muri iki gihugu byoherezwa hanze yacyo.

Uru rugendoshuri rw’icyumweru aba bapolisi bakuru 31 bagize icyiciro cya kane cy’abiga iby’ubuyobozi ndetse n’ibindi mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College-NPC) bari gukorera muri Etiyopiya ruri mu byo bagomba gukora mu gihe cy’umwaka bamara biga, aho iyo barangije amasomo bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu kwimakaza umuco w’amahoro no guhosha amakimbirane.

-2978.jpg

Aba banyeshuri baturuka mu bihugu icumi byo ku mugabane wa Afurika ari byo: Uburundi, Etiyopiya, Gambiya, Kenya, Namibiya, Sudani y’Amajyepfo, Tanzaniya, Uganda, Zambiya, n’u Rwanda, ari na ho bigira.

RNP

2016-06-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu Rwanda : RGB irashima intambwe imaze guterwa  mu iterambere ry’Itangazamakuru

Mu Rwanda : RGB irashima intambwe imaze guterwa mu iterambere ry’Itangazamakuru

Ubwanditsi 23 Jan 2017
PL irizihiza imyaka 25 igihanganye n’urukuta rwa Mitali

PL irizihiza imyaka 25 igihanganye n’urukuta rwa Mitali

Ubwanditsi 09 Jun 2016
Abarokotse ibitero by’Interahamwe Muhayimana uri kuburanira i Paris batanze ubuhamya

Abarokotse ibitero by’Interahamwe Muhayimana uri kuburanira i Paris batanze ubuhamya

RUSHYASHYA 16 Feb 2026
Leta y’u Burundi irashinjwa kohereza rwihishwa abasirikari n’imbonerakure muri Kongo

Leta y’u Burundi irashinjwa kohereza rwihishwa abasirikari n’imbonerakure muri Kongo

Ubwanditsi 28 Jul 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ese ko intambara ya Gatatu y’Isi yaba imaze gutangira kumugaragaro
ITOHOZA

Ese ko intambara ya Gatatu y’Isi yaba imaze gutangira kumugaragaro

Ubwanditsi 15 Oct 2016
Inama ya RNC  igice cya Kayumba mu kiriyo cy’umugore wa Rusagara
ITOHOZA

Inama ya RNC igice cya Kayumba mu kiriyo cy’umugore wa Rusagara

Ubwanditsi 29 Aug 2016
Uko Besigye abona umubano w’u Rwanda na Uganda muri iki gihe
INKURU NYAMUKURU

Uko Besigye abona umubano w’u Rwanda na Uganda muri iki gihe

Ubwanditsi 06 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru