• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Uko Intumwa yihariye ya Loni, Rachel Kyte abona urwego rw’ingufu mu Rwanda

Uko Intumwa yihariye ya Loni, Rachel Kyte abona urwego rw’ingufu mu Rwanda

Ubwanditsi 29 Mar 2018 POLITIKI

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ku byerekeye kugeza ingufu z’amashanyarazi aramba kuri bose, Rachel Kyte, yavuze ko urwego rw’ingufu mu Rwanda rwateye imbere cyane mu gihe gito ndetse ko hari byinshi isi ishobora kwigira ku Rwanda n’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Mu kiganiro  yagiranye na IGIHE,  Dukesha iyi nkuru , Kyte unayobora umushinga w’Umuryango w’Abibumbye ugamije kugeza ingufu z’amashanyarazi kuri bose (Sustainable Energy for All), yavuze ko yatunguwe no gusanga imishinga yose, yari ikiri mu magambo ubwo yazaga mu Rwanda bwa mbere mu 2008, ubu irimo igeza amashanyarazi ku baturage.

Yagize ati “Ubwo nageraga hano bwa mbere ibya gaz yo mu Kivu byavugwaga nk’ibyifuzo, imishinga y’ingomero z’amazi yari mu mpapuro gusa, kwagura imiyoboro y’amashanyarazi no gukwirakwiza imirasire y’izuba byari ibyifuzo ariko ubu nasanze u Rwanda rumaze gutera intambwe ndende mu gihe gito.”

Kyte ukomoka mu Bwongereza akaba atuye muri Amerika, yaje i Kigali mu cyumweru gishize aho yitabiriye inama yahuzaga ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba mu kurebera hamwe uko ingufu zisubira zatezwa imbere muri aka karere.

Yatangaje ko asanga aka karere gafite ibikenewe kugira ngo kese umuhigo wo kugeza amashanyarazi ku baturage bose bitarenze mu mwaka wa 2030 nk’uko bikubiye mu ntego ya 7 mu z’iterambere rirambye (SDGs).

Kyte yavuze ko mu bikenewe kugira ngo aka karere gatange ingufu zisubira zihagije, ziramba kandi zihendutse harimo izuba, umuyaga n’amazi bihagije ndetse n’ubushobozi mu bya tekiniki bukaba buhari.

Yagize ati “Mu Rwanda ubu hari imishinga myinshi yo gukwirakwiza ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba mu gihugu hose, bityo Leta n’abafatanyabikorwa bayo bashobora kugira uruhare mu gutuma ikiguzi cyorohera abatishoboye. Aha mu Rwanda hari abantu bagenda bavumbura ibintu isi yose ikeneye. Urugero ni ibicanwa bya ‘pellets’, ni ukuri ibintu isi irimo itekereza ko byazana ibisubizo birimo kuba hano mu Rwanda.”

Afurika y’Iburasirazuba irasabwa kwihuta

Kyte yavuze ko ibihugu byo mu karere bikwiye kwihutisha cyane ikwirakwizwa ry’ingufu bitewe n’uko byatangiriye kure habi cyane, anibutsa ko kugeza umuriro ku baturage bikwiye kuba byagezweho mbere ya 2030 kuko iyi ntego igomba gutuma izindi nko kugeza uburezi n’ubuvuzi bifite ireme kuri bose bigerwaho bitarenze mu 2030.

Yongeyeho ko aka karere kari mu duce tukiri inyuma ku isi kuko ubu abaturage bafite umuriro bari ku mpuzandengo ya 25%, mu gihe u Rwanda rugeze kuri 42%.

Yahamagariye inzego zose zaba iza leta, iz’abikorera, imiryango itari iya Leta n’abaturage muri rusange kugira uruhare mu gutuma intego yo kugeza umuriro kuri bose igerwaho.

Yagize ati “Hari ikindi kibazo, iki si ikibazo mu Rwanda, ahubwo ni ikibazo mu bindi bihugu byo mu karere aho abantu batabara ikiguzi cy’ubuvuzi bw’indwara zikomoka ku gukoresha ingufu zihumanya. Icyiza cy’ingufu zisubiranya (renewable energy) ni uko zitanduza abantu ngo bagire ibibazo byo guhumeka n’ibindi. Iyo ukuyeho icyo kiguzi cy’ubuvuzi, izi ngufu usanga zihendutse cyane.”

Kyte yavuze ko ku isi hakibarurwa miliyari imwe y’abantu badafite amashanyarazi naho miliyari eshatu bakaba badafite uburyo bwo guteka ibiribwa mu buryo budahumanya.

Yongeyeho ko Guverinoma zikwiye gukangurira ibigo by’imari gutanga inguzanyo ku rwego rw’ingufu kugira ngo iterambere ryarwo ryihute cyane.

Yagize ati “EAC nk’umuryango bashobora kwishyira hamwe bagahanga isoko rinini mu rwego rw’ingufu ku buryo ryakurura abashoramari. Icya mbere, aka karere kari imbere y’uturere twinshi ku isi mu guhanga udushya no kugira inzego z’abikorera n’imiryango itegamiye kuri leta bikora neza, bityo hano hari udushya twinshi muri serivisi z’ingufu. Abikorera bakeneye amategeko atuma babona ahantu heza hakurura ishoramari kandi na bo bagomba kugurisha ibicuruzwa byiza maze Leta na yo ikita ku kurengera n’inyungu z’umuguzi. Ibi byose byitaweho nta kabuza aka karere kagera ku ntego kihaye.”

U Rwanda rwihaye intego yo kugeza umuriro ku Banyarwanda bose bitarenze mu 2024 ari na ko bakangurirwa kureka gukoresha ibicanwa nk’inkwi n’amakara kuko byangiza ibidukikije ahubwo bakitabira guteka bakoresheje ibindi bicanwa birimo gaz, amashanyarazi, ingufu zikomoka ku myanda n’ibindi bicanwa bigenda bivumburwa nka ‘pellets’ zicanwa mu mbabura zabugenewe.

2018-03-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AU yasabye ko gutangaza burundu ibyavuye mu matora ya RDC biba bihagaze

AU yasabye ko gutangaza burundu ibyavuye mu matora ya RDC biba bihagaze

Ubwanditsi 18 Jan 2019
Muri 2017 amatora areze muri Afurika nk’uko byagenze muri 2016

Muri 2017 amatora areze muri Afurika nk’uko byagenze muri 2016

Ubwanditsi 06 Mar 2017
Uganda yijeje gukurikirana urupfu rw’Umunyarwanda witabye Imana kubera iyicarubozo

Uganda yijeje gukurikirana urupfu rw’Umunyarwanda witabye Imana kubera iyicarubozo

Ubwanditsi 19 Sep 2019
Hon Rucibigango yashinje Abafaransa babiri guhanura indege ya Habyarimana

Hon Rucibigango yashinje Abafaransa babiri guhanura indege ya Habyarimana

Ubwanditsi 06 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impinduka mu bitaramo bya Primus bya 2016
Mu Mahanga

Impinduka mu bitaramo bya Primus bya 2016

Ubwanditsi 24 Mar 2016
Mike Karangwa akomeje kwagura umurimo wo kwigisha abantu ijambo ry’Imana, Ese ni iki kibyihishe inyuma?
HIRYA NO HINO

Mike Karangwa akomeje kwagura umurimo wo kwigisha abantu ijambo ry’Imana, Ese ni iki kibyihishe inyuma?

Ubwanditsi 09 May 2017
Aho kwica kuluna(mayibobo) zo mu muhanda, wakwica kuluna ziyobora Kongo kuko ari zo zoretse igihugu”- Abasesenguzi
Amakuru

Aho kwica kuluna(mayibobo) zo mu muhanda, wakwica kuluna ziyobora Kongo kuko ari zo zoretse igihugu”- Abasesenguzi

Ubwanditsi 20 Jan 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru