• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Ukuboko k’ubutabera ntikuzabaha amahwemo. I Buruseli mu Bubiligi hatangiye urubanza rw’abajenosideri Twahirwa na Basabose

Ukuboko k’ubutabera ntikuzabaha amahwemo. I Buruseli mu Bubiligi hatangiye urubanza rw’abajenosideri Twahirwa na Basabose

Ubwanditsi 05 Oct 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Nk’uko bikubiye mu itangazo rya Ambasade y’Ububiligi mu Rwanda, kuri uyu wa gatatu tariki 04 Ukwakira 2023, i Buruseli mu Bubiligi, Urukiko rw’Abaturage rwatangiye urubanza rw’Abanyarwanda , Pierre Basabose na Séraphin Twahirwa, bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba barageze mu Bubiligi mu buryo budasobanutse.

Pierre Basabose akomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, akaba yarigeze no kuba mu mutwe w’aba”GP” , abasirikari barindaga Perezida Yuvenali Habyarimana .Yaje kuba umucuruzi ukomeye mu Mujyi wa Kigali, aho yari afite ibiro bikomeye by’ivunjisha(bureau de change), dore ko yari yihariye hafi amasoko hafi ya yose yo kuvunjira Leta.

Ubu bukire buherekejwe no kuba”umunyakazu ntayegayezwa” byatumye aba umwe mu bikomerezwa byashinzwe radio rutwitsi ya RTLM, yifashishijwe mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside. Basabose Akurikiranyweho kandi guha Interahamwe imyitozo n’ibikoresho.

Séraphin Twahirwa uzwi ku izina rya “Chihebe”, we akomoka mu yahoze ari komini Giciye muri Gisenyi. Mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umukuru w’Interahamwe muri Segiteri ya Gikondo mu Mujyi wa Kigali ari naho yari atuye, izo Nterahamwe ze zikaba zarishe Abatutsi batagira ingano aho i Gikondo hafi ya MAGERWA, no mu tundi duce twa Kigali.

Biteganyijwe ko kuva tariki 09 z’uku kwezi kugeza mu mpera z’Ukuboza 2023 hazumvwa abatangabuhamya, barimo ababarirwa muri 40 bazava mu Rwanda.

Kugeza ubu mu Bubiligi hateguwe imaza 5 ziregwamo abantu 9.

2023-10-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abarokotse ibitero by’Interahamwe Muhayimana uri kuburanira i Paris batanze ubuhamya

Abarokotse ibitero by’Interahamwe Muhayimana uri kuburanira i Paris batanze ubuhamya

RUSHYASHYA 16 Feb 2026
Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bazayobora Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB)

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bazayobora Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB)

Ubwanditsi 10 Apr 2018
U Burundi burashinja u Bubiligi kuba inyuma y’iyicwa ry’Intwari yabwo

U Burundi burashinja u Bubiligi kuba inyuma y’iyicwa ry’Intwari yabwo

Ubwanditsi 14 Oct 2018
Umunyarwanda yemeye ko yabeshye inzego za Amerika ngo ahabwe ubwenegihugu

Umunyarwanda yemeye ko yabeshye inzego za Amerika ngo ahabwe ubwenegihugu

Ubwanditsi 02 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bwongereza: Abadepite bagiye gusubukura imirimo nyuma y’icyemezo cy’urukiko
POLITIKI

U Bwongereza: Abadepite bagiye gusubukura imirimo nyuma y’icyemezo cy’urukiko

Ubwanditsi 25 Sep 2019
Iya 10 Gicurasi 1994: Perezida Mitterand yavugiye amagambo kuri televiziyo ashyigikora abakoraga jenoside
Mu Rwanda

Iya 10 Gicurasi 1994: Perezida Mitterand yavugiye amagambo kuri televiziyo ashyigikora abakoraga jenoside

Ubwanditsi 10 May 2018
CECYDAR igiye kwizihiza imyaka 25 imaze ishinzwe hanibukwa uwayishinze ariwe Rugamba Sipiriyani.
SHOWBIZ

CECYDAR igiye kwizihiza imyaka 25 imaze ishinzwe hanibukwa uwayishinze ariwe Rugamba Sipiriyani.

Ubwanditsi 29 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru