• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura   |   15 Mar 2026

  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

  • Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi   |   09 Mar 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Iya 10 Gicurasi 1994: Perezida Mitterand yavugiye amagambo kuri televiziyo ashyigikora abakoraga jenoside

Iya 10 Gicurasi 1994: Perezida Mitterand yavugiye amagambo kuri televiziyo ashyigikora abakoraga jenoside

Ubwanditsi 10 May 2018 Mu Rwanda

Mbere no mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga, u Bufaransa bwakoranaga bya hafi n’ubutegetsi bw’u Rwanda, aho bwari buzi neza umugambi wo gutsemba Abatutsi.

Ku munsi nk’uyu mu 1994, Perezida François Mitterrand w’u Bufaransa mu kiganiro kuri televiziyo, yabajijwe ku bijyanye na Jenoside yabaga mu Rwanda, asubiza mu magambo yo gushyigikira abayikoraga.

Mu magambo ye yagize ati “Nubwo bivugwa ko hamaze kwicwa abantu ibihumbi 200, twebwe ntabwo tugomba kurwana ahantu hose, nubwo twaba tubona ko twugarijwe. Nta buryo dufite bwo kubikora kandi ntabwo abasirikare bacu baba indorerezi z’ubwikunde kuri ubu bwateje amahane n’imyivumbagatanyo mu bihugu bimwe na bimwe. Twebwe rero turi ku ruhande rw’ Umuryango w’Abibumbye.”

Yakomeje agira ati “LONI yari yinjiye muri kiriya kibazo, ariko ku bijyanye n’intambara, iyicwa ry’abaperezida babiri uw’ u Rwanda n’ uw’ u Burundi ndetse n’ ubusatirizi bw’umutwe utavuga rumwe na Leta kandi ushyigikiwe n’igihugu cy’igituranyi cya Uganda hashingiye ku moko Loni yahise ibivamo. Natwe rero ntitugomba kubijyamo kuko ntabwo ari cyo dushinzwe”.

Mu 2016, Ubushinjacyaha bwatangije iperereza ku basirikare 20 b’Abafaransa bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umusirikare w’Umufarsansa, Guillaume Ancel wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, yavuze kenshi ko u Bufaransa bwafashije mu buryo bufatika Leta ishinjwa gukora ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga ko ingabo z’u Bufaransa zari muri ‘Opération Turquoise’ mu Rwanda zafashije Leta yakoze Jenoside zikayiha intwaro.

2018-05-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umukozi wo mu rugo yafatanywe asaga miliyoni y’amanyarwanda yibye umukoresha we

Umukozi wo mu rugo yafatanywe asaga miliyoni y’amanyarwanda yibye umukoresha we

Ubwanditsi 19 Apr 2017
Ubwicanyi mu Burundi buragenda buhindura isura

Ubwicanyi mu Burundi buragenda buhindura isura

Ubwanditsi 13 Apr 2016
Urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba rwahanishije Paul Rusesabagina igihano cy’imyaka 25 naho CallixteNsabimana”Sankara” ahanishwa gufungwa imyaka 20, Bombi bahamwe n’ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FLN

Ubwanditsi 20 Sep 2021
Burundi : Imyitozo y’Imbonerakure  za CNDD-FDD isa nk’iy’Interahamwe za MRND  ikomeje gutera benshi ubwoba

Burundi : Imyitozo y’Imbonerakure za CNDD-FDD isa nk’iy’Interahamwe za MRND ikomeje gutera benshi ubwoba

Ubwanditsi 21 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CHAN 2018 : Uganda Cranes  yasesekaye  i Kigali
Mu Rwanda

CHAN 2018 : Uganda Cranes yasesekaye i Kigali

Ubwanditsi 17 Aug 2017
Urugaga rw’Abavoka rwihanganishije umuryango wa Me Mutunzi witabye Imana
Mu Rwanda

Urugaga rw’Abavoka rwihanganishije umuryango wa Me Mutunzi witabye Imana

Ubwanditsi 24 Apr 2018
APR FC yanyagiye Anse Réunion FC itera intambwe igana mu ijonjora rya nyuma
IMIKINO

APR FC yanyagiye Anse Réunion FC itera intambwe igana mu ijonjora rya nyuma

Ubwanditsi 12 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru