• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»RDC: Imvururu zimaze guhitana abantu 31 muri iyi minsi ine

RDC: Imvururu zimaze guhitana abantu 31 muri iyi minsi ine

Ubwanditsi 22 Dec 2016 Mu Rwanda

Kuva kuwa 18 Ukuboza, Perezida Kabila araye ari busoze manda ye ya kabiri, imvururu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zimaze guhitana abantu 31, hakomereka benshi ndetse abandi basaga 270 barafatwa barafungwa.

Nubwo harimo kunyuranya hagati y’Umuryango w’Abibumbye n’abategetsi ba RDC ku mibare y’abamaze kugwa muri izo mvururu, Jeune Afrique dukesha iyi nkuru itangaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza, Ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu ryatangaje ko mu Mujyi wa Kinshasa honyine hamaze gupfa abantu 19 bishwe barashwe.

Mu mugoroba w’uwo munsi, Umuvugizi wa RDC, Lambert Mende yatangaje ko bababajwe n’icyo gikorwa cy’ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu, “ryiha gutangaza ibyo ritahagazeho, rigatanga imibare igamije gushyusha abantu imitwe kandi ihabanye n’iyatanzwe n’ubutegetsi bw’icyo gihugu” .

Icyakora, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu mugoroba w’uyu wa Gatatu , Umuvugizi wa Polisi y’icyo gihugu, Col. Pierre Rombaut Mwanamputu Empung yatangaje ko hamaze gupfa abantu 31 mu gihugu hose kuva kuwa 18 kugeza kuwa 21 Ukuboza.

Bitandukanye n’ibyatangajwe na Loni, Polisi ya RDC itangaza ko mu Mujyi wa Kinshasa hamaze gupfa abantu 9 gusa, bishwe n’amasasu yayobye nk’uko akomeza abivuga, anongeraho ko ibiro umunani bya Polisi byasahuwe bikanasakamburwa muri uwo mujyi.

Yongeyeho kandi ko imodoka 34 za sosiyete Transco itwara abantu zimaze gutwikwa.

Mu yindi mijyi hapfuye abantu 22, barimo batanu biciwe muri Congo Central mu Burengerazuba bw’icyo gihugu, aho batatu biciwe mu Mujyi wa Matadi abandi babiri bakicirwa i Boma.

Umuvugizi wa Polisi yanagarutse ku gitero cyagabwe kuri gereza ya Butembo kuwa Mbere tariki ya 19 Ukuboza, cyahitanye abantu icyenda barimo batanu mu bari bakigabye, Umupolisi umwe, Umusirikare wa Loni ukomoka muri Afurika y’epfo wari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, umusirikare wa Leta umwe ndetse n’umusivili.

Mu Mujyi wa Lubumbashi, Umurwa mukuru w’Intara ya Katanga, hamaze kugwa abantu umunani ndetse n’imitungo myinshi imaze kuhatikirira, ahatwitswe isoko rya Katuba, imodoka n’ahacururizwa ibikomoka kuri Peteroli, ingoro z’inkiko, ibiro bya Komine, ibiro bya Polisi n’ibindi.

Mu gihugu hose hamaze gutabwa muri yombi abantu 275 bashinjwa kudakunda igihugu, Umuvugizi wa Polisi akongeraho ko hakajijwe umutekano cyane muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Imvururu muri RDC zishingiye ku kutabona kimwe ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Perezida Kabila nyuma y’uko asoje manda ye ya Kabili kuwa 19 Ukuboza.

Ibyo byiyongeraho intugunda hagati ya Leta n’abatavuga rumwe na yo, zishingiye ku ngengabihe y’amatora y’Umukuru w’Igihugu, ateganyijwe kuzaba muri Mata 2018 mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo bavuga ko atagomba kurenza umwaka wa 2017 atabaye.

-5128.jpg

Imibare y’abamaze kugwa mu mvururu ntabwo ivugwaho rumwe

2016-12-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ni iki Prof. Gambari washimwe na Perezida Kagame yakoze mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga?

Ni iki Prof. Gambari washimwe na Perezida Kagame yakoze mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga?

Ubwanditsi 07 Apr 2024
Reba Video: Ap. Gitwaza avuga ko ari we muhanuzi wa mbere muri Afurika ukaze

Reba Video: Ap. Gitwaza avuga ko ari we muhanuzi wa mbere muri Afurika ukaze

Ubwanditsi 26 Sep 2018
Dore uko byari bimeze mu gikorwa cyo kwiyamamaza Paul Kagame yakoreye i Nyamirambo

Dore uko byari bimeze mu gikorwa cyo kwiyamamaza Paul Kagame yakoreye i Nyamirambo

Ubwanditsi 21 Jul 2017
Sergio Ramos, Kaylor Navas ndetse na Julian Draxler bakinira ikipe ya Paris St Germain barasura u Rwanda mu mpera z’iki cyumweru

Sergio Ramos, Kaylor Navas ndetse na Julian Draxler bakinira ikipe ya Paris St Germain barasura u Rwanda mu mpera z’iki cyumweru

Ubwanditsi 29 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

#TAS2017: Kigali yabaye Umujyi ku bw’impanuka – Kagame
Mu Rwanda

#TAS2017: Kigali yabaye Umujyi ku bw’impanuka – Kagame

Ubwanditsi 11 May 2017
Uganda yamuritse igitanda Kagame yararagaho mu mashuri yisumbuye
ITOHOZA

Uganda yamuritse igitanda Kagame yararagaho mu mashuri yisumbuye

Ubwanditsi 26 Sep 2016
“Inzego Z’ubutasi Za Uganda Zikomeje Gahunda Yo Guharabika U Rwanda, Zifashishije Chimpreports”
INKURU NYAMUKURU

“Inzego Z’ubutasi Za Uganda Zikomeje Gahunda Yo Guharabika U Rwanda, Zifashishije Chimpreports”

Ubwanditsi 10 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru