• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»RDC: Imvururu zimaze guhitana abantu 31 muri iyi minsi ine

RDC: Imvururu zimaze guhitana abantu 31 muri iyi minsi ine

Ubwanditsi 22 Dec 2016 Mu Rwanda

Kuva kuwa 18 Ukuboza, Perezida Kabila araye ari busoze manda ye ya kabiri, imvururu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zimaze guhitana abantu 31, hakomereka benshi ndetse abandi basaga 270 barafatwa barafungwa.

Nubwo harimo kunyuranya hagati y’Umuryango w’Abibumbye n’abategetsi ba RDC ku mibare y’abamaze kugwa muri izo mvururu, Jeune Afrique dukesha iyi nkuru itangaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza, Ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu ryatangaje ko mu Mujyi wa Kinshasa honyine hamaze gupfa abantu 19 bishwe barashwe.

Mu mugoroba w’uwo munsi, Umuvugizi wa RDC, Lambert Mende yatangaje ko bababajwe n’icyo gikorwa cy’ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu, “ryiha gutangaza ibyo ritahagazeho, rigatanga imibare igamije gushyusha abantu imitwe kandi ihabanye n’iyatanzwe n’ubutegetsi bw’icyo gihugu” .

Icyakora, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu mugoroba w’uyu wa Gatatu , Umuvugizi wa Polisi y’icyo gihugu, Col. Pierre Rombaut Mwanamputu Empung yatangaje ko hamaze gupfa abantu 31 mu gihugu hose kuva kuwa 18 kugeza kuwa 21 Ukuboza.

Bitandukanye n’ibyatangajwe na Loni, Polisi ya RDC itangaza ko mu Mujyi wa Kinshasa hamaze gupfa abantu 9 gusa, bishwe n’amasasu yayobye nk’uko akomeza abivuga, anongeraho ko ibiro umunani bya Polisi byasahuwe bikanasakamburwa muri uwo mujyi.

Yongeyeho kandi ko imodoka 34 za sosiyete Transco itwara abantu zimaze gutwikwa.

Mu yindi mijyi hapfuye abantu 22, barimo batanu biciwe muri Congo Central mu Burengerazuba bw’icyo gihugu, aho batatu biciwe mu Mujyi wa Matadi abandi babiri bakicirwa i Boma.

Umuvugizi wa Polisi yanagarutse ku gitero cyagabwe kuri gereza ya Butembo kuwa Mbere tariki ya 19 Ukuboza, cyahitanye abantu icyenda barimo batanu mu bari bakigabye, Umupolisi umwe, Umusirikare wa Loni ukomoka muri Afurika y’epfo wari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, umusirikare wa Leta umwe ndetse n’umusivili.

Mu Mujyi wa Lubumbashi, Umurwa mukuru w’Intara ya Katanga, hamaze kugwa abantu umunani ndetse n’imitungo myinshi imaze kuhatikirira, ahatwitswe isoko rya Katuba, imodoka n’ahacururizwa ibikomoka kuri Peteroli, ingoro z’inkiko, ibiro bya Komine, ibiro bya Polisi n’ibindi.

Mu gihugu hose hamaze gutabwa muri yombi abantu 275 bashinjwa kudakunda igihugu, Umuvugizi wa Polisi akongeraho ko hakajijwe umutekano cyane muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Imvururu muri RDC zishingiye ku kutabona kimwe ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Perezida Kabila nyuma y’uko asoje manda ye ya Kabili kuwa 19 Ukuboza.

Ibyo byiyongeraho intugunda hagati ya Leta n’abatavuga rumwe na yo, zishingiye ku ngengabihe y’amatora y’Umukuru w’Igihugu, ateganyijwe kuzaba muri Mata 2018 mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo bavuga ko atagomba kurenza umwaka wa 2017 atabaye.

-5128.jpg

Imibare y’abamaze kugwa mu mvururu ntabwo ivugwaho rumwe

2016-12-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Meya wa Nyamagabe Mugisha Philbert yasezerewe k’Ubuyobozi

Meya wa Nyamagabe Mugisha Philbert yasezerewe k’Ubuyobozi

Ubwanditsi 20 Nov 2017
‘Gutekereza ko ubutegetsi bwa Nkurunziza butemewe ni uguta umutwe’ -Mkapa

‘Gutekereza ko ubutegetsi bwa Nkurunziza butemewe ni uguta umutwe’ -Mkapa

Ubwanditsi 10 Dec 2016
CHAN 2018: Amwe mu makipe y’ibihangange yakurikiye Amavubi mu gusezererwa.

CHAN 2018: Amwe mu makipe y’ibihangange yakurikiye Amavubi mu gusezererwa.

Ubwanditsi 21 Aug 2017
Nyuma y’amasaha 48 yemejwe n’abanyamuryango ko azakomeza kuyobora komite Olempiki y’u Rwanda, Ambasaderi Munyabagisha Valens yeguye kuri uyu mwanya

Nyuma y’amasaha 48 yemejwe n’abanyamuryango ko azakomeza kuyobora komite Olempiki y’u Rwanda, Ambasaderi Munyabagisha Valens yeguye kuri uyu mwanya

Ubwanditsi 06 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CHAN: Maroc idafite icyo iharanira yandagaje Amavubi 1-4 imbere  ya Perezida Kagame
IMIKINO

CHAN: Maroc idafite icyo iharanira yandagaje Amavubi 1-4 imbere ya Perezida Kagame

Ubwanditsi 25 Jan 2016
U Rwanda rwifatanyije na Afurika mu kwizihiza umunsi wo kwibohora kwayo
Mu Rwanda

U Rwanda rwifatanyije na Afurika mu kwizihiza umunsi wo kwibohora kwayo

Ubwanditsi 26 May 2017
Trump yavuze ko ashobora gusohoka mu biganiro azagirana na Kim Jong bitarangiye
POLITIKI

Trump yavuze ko ashobora gusohoka mu biganiro azagirana na Kim Jong bitarangiye

Ubwanditsi 19 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru