• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

You are at :Home»Amakuru»Urubanza rw’amateka mu Bufaransa: Umugome Charles Onana wamamaye mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ashyikirijwe ubutabera.

Urubanza rw’amateka mu Bufaransa: Umugome Charles Onana wamamaye mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ashyikirijwe ubutabera.

Editorial 13 Sep 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu makuru y’ubutabera mu Bufaransa, ubu ikivugwa cyane ni urubanza rwa Charles Onana, Umufaransa ufite inkomoko muri Kameruni, akaba umunyamakuru n’umwanditsi w’ibitabo wamamaye cyane mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki 07/10/2024 rero nibwo uyu mugome azatangira kuburana mu rukiko rw’i Paris mu Bufaransa, ku byaha aregwa byo “guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyoko-muntu”.

Ni ibirego byatanzwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera mu Bufaransa, nka LDH, FIDH na Survie/France, hakiyongeraho abaregera indishyi, barimo Ibuka/ Ishami ryo mu Bufaransa n’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa.

Kimwe mu bimenyetso bishingirwaho ikirego, ni igitabo ” Rwanda, la vérite sur l’Opération Turquoise”, Charles Onana yasohoye muw’2019, aho asiribanga ku mugaragaro ibimenyetso simusiga, byerekana Jenoside yakorewe Abatutsi. Urugero ni nk’aho avuga ashize amanga ko” ari “ubushukanyi bukabije kuvuga ko Abahutu bateguye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, no kwemeza ko iyo Jenoside yahagaritswe na FPR”.

Nk’aho ubwo bushinyaguzi budahagije, Charles Onana arongera ati:”Ibyabaye mu Rwanda ni ubushyamirane hagati y’abaturage, ku buryo ntawe ukwiye kubigereranya na Jenoside nk’iyakorewe Abayahudi”.

Muri icyo gitabo cyuzuyemo kugoreka amateka, Charles Onana agaruka ku burozi yatamitswe n’abajenosideri barimo Col Anatole Nsengiyumva na André Ntagerura, nabo ubwabo badakozwa ibyemejwe n’isi yose, ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi. Twibutse ko aba bicanyi bombi, muw’1996, basohoye inyandiko ivuga ko” nta Jenoside yabaye mu Rwanda, ko ahubwo ari ikinyoma cyahimbwe na FPR igamije kwifatira ubutegetsi”.

Charles Onana yifitiye indwara yo kwanga urunuka Abatutsi. Mu gitabo ” Holocauste au Congo” aherutse gushyira ahagaragara, asubiramo imvugo z’urwango zibasira Abatutsi bo muri Kongo, kugeza n’ubwo abita” abanyamahanga bakwiye kwamburwa ubwenegihugu bwa Kongo”. Uru rwango rwamugize umutoni ukomeye kwa Perezida Tshisekedi, doreko muri Kongo yakiranwa icyubahiro nk’igihabwa umukuru w’igihugu.

Abatanze ikirego bavuga ko bizeye ko uru rubanza rwa Charles Onana ruzasiga hamenyekanye impamvu nyayo ituma mu Bufaransa ari hamwe mu higanje abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Ngo bizeye kandi ko ruzerekana imbago ntarengwa abavuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bagomba kuzirikana, kuko hari abayihakana n’abayipfobya bitwaje “ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo”.

Ku rutonde rw’abatangabuhamya bamushinjura Charles Onana yashyikirije urukiko, hariho ibikomerezwa muri politiki y’uBufaransa, nka Hubert Védrine wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Gen Christian Quesnot wabaye Umugaba Mukuru w’ingabo ku ngoma ya François Mitterrant, na Gen Jean-Claude Lafourcade wayoboye “Opération Turquoise” mu Rwanda.

2024-09-13
Editorial

IZINDI NKURU

Kinshasa : Perezida Kabila yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya utavuga rumwe n’ubutegetsi

Kinshasa : Perezida Kabila yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya utavuga rumwe n’ubutegetsi

Editorial 08 Apr 2017
Abanyarwanda bagize icyo bavuga ku irushanwa rya CHAN ryabereye mu Rwanda

Abanyarwanda bagize icyo bavuga ku irushanwa rya CHAN ryabereye mu Rwanda

Editorial 08 Feb 2016
Ihezwa rikorerwa abagore ku isi mu mboni ya Ange na Ivan Kagame

Ihezwa rikorerwa abagore ku isi mu mboni ya Ange na Ivan Kagame

Editorial 26 Jul 2016
Agahuru k’imbwa karahiye: Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’ Ubwongereza yasabye igihugu cye guta muri yombi abagabo 5 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko asanga ari igisebo kuba kigicumbikiye abajenosideri

Editorial 09 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze
Amakuru

Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze

Editorial 30 Oct 2017
Polisi y’u Rwanda yatangiye gusimbuza abapolisi bari muri Sudani y’Epfo
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yatangiye gusimbuza abapolisi bari muri Sudani y’Epfo

Editorial 05 Nov 2016
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwasuye abapolisi buganira nabo ku mikorere y’akazi
Mu Mahanga

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwasuye abapolisi buganira nabo ku mikorere y’akazi

Editorial 12 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru