• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yanganyije na Gor Mahia mu mukino w’amateka

Rayon Sports yanganyije na Gor Mahia mu mukino w’amateka

Ubwanditsi 07 May 2018 IMIKINO

Mu mukino wa mbere w’amatsinda ya CAF Confederation Cup wakiniwe ku butaka bw’u Rwanda, Rayon Sports ibifashijwemo na Rutanga Eric wishyuye igitego cya kare cya Kagere Meddie, yanganyije na Gor Mahia yo muri Kenya.

Uyu mukino wakinwe ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, watangiranye imbaraga nyinshi kuko ku munota wa mbere Kagere Meddie yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo, Mugabo Gabriel arwana nawo awushyira muri koruneri, Gor Mahia ihannye ikosa, ujya hanze.

Rayon Sports nayo yagerageje gukina neza hagati mu kibuga inabona uburyo bwo gutsinda ku mupira wazamukanywe na Ismaila Diarra gusa ku mahirwe make ateye umupira ukubita umutambiko w’inyuma.

Ako kanya Gor Mahia yahise ifata umupira, ab’inyuma bawoherereza Kagere imbere acenga Usengimana Faustin na Ndayishimiye Eric Bakame atsinda igitego cya mbere ku munota wa cyenda.

Rayon Sports ntiyacitse intege, nayo yakomeje gusatira ibona koruneli ebyiri ntizayihira, ku munota wa 24 ibona coup franc yari muri metero nke uvuye ku izamu maze Rutanga Eric nta kuzuyaza ayitera neza umupira ujya mu rushundura, umunyezamu Boniface Otieno ntiyamenya uko bigenze.

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo yari yakubise yuzuye, hatangiye kugwa imvura nyinshi cyane abafana bamwe bari bicaye ahadatwikiriye batangira gukwirwa imishwaro bashaka aho bugama ariko abakinnyi bo akazi karakomeza.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana bikomeye, Rayon Sports ibona ubundi buryo bwo gutsinda ku mupira wari utakajwe na myugariro wa Gor Mahia Haron Shakava ugera kuri Christ Mbondi ateye mu izamu Boniface Otieno arirambura awukuramo bigoranye.

Uko Rayon Sports yashakaga igitego cya kabiri ni nako ubwugarizi bwayo butabaga bworohewe n’ubutatu bwa Meddie Kagere, Francis Kahata Nyambura na Tuyisenge Jacques bashakaga igitego gusa amahirwe babonye arimo na coup franc yari ahantu hameze neza nk’aho iyo Rutanga yatsinze yari iri ntibayabyaza umusaruro kuko iyabo Godfrey Walusimbi yayiteye hejuru.

Igice cya kabiri cyatangiye imvura ikiri kugwa ari nyinshi ku buryo ikibuga cyatangiye kuzura amazi umukinnyi yatera umupira ntumuve ku kirenge cyangwa ukajya aho atashakaga kuwohereza.

Gor Mahia niyo yagitangiye iri hejuru, byatumye nyuma y’iminota mike Umutoza wa Rayon Sports, Ivan Minnaert akora impinduka Kwizera Pierrot yinjira asimbuye Ismaila Diarra.

Tshabalala yahise azamuka gufatanya na Mbondi mu busatirizi ndetse uyu Munya-Cameroun aza kubona uburyo asigaranye n’umunyezamu Otieno ateye ishoti umupira uca hejuru y’izamu.

Ku munota wa 72, Ivan yakoze impinduka za kabiri, akura mu kibuga Nyandwi Saddam yinjiza Bimenyimana Bonfils Caleb nawe ukina asatira izamu.

Umutoza wa Gor Mahia yakoze impinduka za mbere ku munota wa 81 akuramo Philemon Omondi Otieno yinjiza Lawrence Juma byatumye ikipe yongera kurisha abakunzi ba Rayon Sports imitima kubera imipira myinshi yahinduraga imbere y’izamu rya Ndayishimiye Eric.

Odhiambo Oguto nawe yabonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Tuyisenge Jacques ariko Ange Mutsinzi aragoboka awukuramo awutera hanze.

Mu minota itatu y’inyongera Rayon Sports yakoze impinduka za nyuma yinjiza Yassin Mugume asimbuye Christ Mbondi gusa nta kidasanzwe yabashije gukora kuko umukino warangiye ari igitego 1-1.

Umukino ugomba guhuza andi makipe abiri ari mu itsinda rimwe n’aya, urahuza Young Africans yo muri Tanzania icakirana na USM Alger yo muri Algeria.

2018-05-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umukino wa 11, Rayon Sports ibura abakinnyi barenze 5 irerekeza i Gicumbi

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umukino wa 11, Rayon Sports ibura abakinnyi barenze 5 irerekeza i Gicumbi

Ubwanditsi 28 Dec 2021
Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe

Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe

Ubwanditsi 26 Dec 2025
Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona , AS Kigali yatsinze Police FC, Seninga arokora imirimo ye, Etincelles yo ikomeje kugana habi.

Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona , AS Kigali yatsinze Police FC, Seninga arokora imirimo ye, Etincelles yo ikomeje kugana habi.

Ubwanditsi 05 May 2021
U Rwanda rwatsinze Nigeria mu bagabo n’abagore mu mikino yo guhatanira igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki wa Volleyball

U Rwanda rwatsinze Nigeria mu bagabo n’abagore mu mikino yo guhatanira igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki wa Volleyball

Ubwanditsi 14 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida wa Malawi yemeye ko umushahara we ukatwaho 10 % kubera coronavirus
POLITIKI

Perezida wa Malawi yemeye ko umushahara we ukatwaho 10 % kubera coronavirus

Ubwanditsi 06 Apr 2020
Inama ya RNC  igice cya Kayumba mu kiriyo cy’umugore wa Rusagara
ITOHOZA

Inama ya RNC igice cya Kayumba mu kiriyo cy’umugore wa Rusagara

Ubwanditsi 29 Aug 2016
U Rwanda rwatsinze mu rubanza rw’ubutaka ku Cyambu cya Mombasa
Mu Rwanda

U Rwanda rwatsinze mu rubanza rw’ubutaka ku Cyambu cya Mombasa

Ubwanditsi 13 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru