• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Miss Kundwa Doriane yanenzwe kwipfumuza izuru

Miss Kundwa Doriane yanenzwe kwipfumuza izuru

Ubwanditsi 16 May 2017 Mu Rwanda

Nyuma y’amezi umunani Kundwa Doriane wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2015 yerekeje mu mahanga, yanenzwe n’umwe mu bayobozi b’Inteko y’Ururimi n’Umuco kwipfumuza izuru agashyiraho iherena.

Uyu mukobwa yavuye mu Rwanda ku wa 6 Nzeri 2016, byavugwaga ko agiye kwiga muri Kaminuza ya Laval iri i Québec muri Canada ariko amakuru IGIHE, dukesha iyi nkuru iheruka guhamirizwa n’umwe mu bahiga ni uko uyu mukobwa atiga ndetse ataba mu Mujyi wa Québec nk’uko yabitangaje, ahubwo ngo ‘aba mu Mujyi wa Toronto mu Ntara ya Ontario muri gahunda zitandukanye n’amasomo’.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), Dr Nzabonimpa Jacques, yavuze ko bidakwiye ko umunyarwandakazi yipfumuza izuru kuko bitari mu muco Nyarwanda. Ibi yabitangarije mu kiganiro na Isango Star abajijwe ku bijyanye n’amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Miss Kundwa Doriane afite iherena ku zuru.

Dr. Nzabonimpa abwirwa n’umunyamakuru ibijyanye no kwipfumuza kwa Kundwa Doriane, yabanje kubaza niba yaba yarabikoze mbere y’uko yiyamamariza kuba Nyampinga w’u Rwanda, avuga ko ubusanzwe nta mukobwa ufite uwo muco wemererwa kwinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda kuko binarebwaho mu marushanwa mpuzamahanga.

Yagize ati “Mu muco w’u Rwanda ibyo bintu ntibibamo, biriya ni ibintu byo mu muco wo hanze […] Byavugwaga ko umuntu upfumuye amazuru ari ingaruzwamuheto y’uwamupfumuriraga amazuru. Ibyo rero mu muco wacu ntabwo bibamo.”

-6611.jpg

Miss Kundwa Doriane

-6610.jpg
Yakomeje asobanura ko kwipfumuza amazuru, umunwa cyangwa ikindi gice runaka cy’umubiri kuri nyampinga watowe, ari kimwe mu bitemewe mu marushanwa y’ubwiza aba agomba kwitabira ahuza abakobwa baturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Ati “Icyo umuntu yakora ni ukubakangurira bakabereka uko umunyarwandakazi cyangwa umunyarwanda yitwara, burya ibintu bipfuye kuza gutya by’inzaduka abantu si ngombwa kujya bapfa kubifata kuko akenshi babifata bakabihubukira, babijyamo batazi impamvu abandi babikora n’icyo baba bifuza kubwira ababareba. Icyo twababwira ni ukujya babanza bagashungura bakareba icyo bagiye kwikoraho, bakanumva icyo bashaka kubwira ababareba.”

Miss Kundwa Doriane wanenzwe ’kwipfumuza amazuru’, yaherukaga kuba Umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’urubyiruko nyarwanda ruba muri Canada ryitwa International Rwanda Youth for Development [IRYD].

Miss Kundwa Doriane ntaragira icyo atangaza ku mpamvu yamuteye kwipfumura ku mazuru. Nubwo ashinjwa gukora ibihabanye n’umuco, Kundwa asanzwe ari umunyamasengesho ukomeye ndetse ubwo yabaga mu Rwanda ntiyasibaga mu rusengero no mu bitaramo by’indirimbo zihimbaza Imana.

Mbere y’uko ajya kuba muri Canada yasengeraga mu rusengero rwa Women Foundation Ministries , mu byo azwiho na we ahamya ko biyobora ubuzima bwe ni ukubaha Imana no gukunda isengesho.

2017-05-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwanda : Essence yazamutseho amafaranga 24, mazutu izamukaho 19

Rwanda : Essence yazamutseho amafaranga 24, mazutu izamukaho 19

Ubwanditsi 05 Sep 2017
Inzu ya mbere nziza kandi ihendutse igiye kumurikwa mu Rwanda.

Inzu ya mbere nziza kandi ihendutse igiye kumurikwa mu Rwanda.

Ubwanditsi 22 Aug 2017
Indorerezi zirenga 1800 ziri gukurikirana itora rya Perezida wa Repubulika

Indorerezi zirenga 1800 ziri gukurikirana itora rya Perezida wa Repubulika

Ubwanditsi 04 Aug 2017
Ntabwo u Burundi bwari gusinyana amasezerano y’ubucuruzi na EU buri  mu kato

Ntabwo u Burundi bwari gusinyana amasezerano y’ubucuruzi na EU buri mu kato

Ubwanditsi 14 Sep 2016

Igitekerezo kimwe

  1. lily minaj
    August 27, 201811:37 am -

    nabasiramukazi ntacyo mwabavuzeko none mwituniye kuri doriane? nabandi baraje shn

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame arayobora Umuhango wo gusinya Imihigo ya 2018/2019 anasese Inteko Ishinga Amategeko
ITOHOZA

Perezida Kagame arayobora Umuhango wo gusinya Imihigo ya 2018/2019 anasese Inteko Ishinga Amategeko

Ubwanditsi 09 Aug 2018
Arsenal ntiyabashije kwigahagararaho imbere ya bakunzi bayo
IMIKINO

Arsenal ntiyabashije kwigahagararaho imbere ya bakunzi bayo

Ubwanditsi 24 Feb 2016
Komisiyo ya AU yabonye  umuyobozi mushya usimbura Dr Zuma
Mu Rwanda

Komisiyo ya AU yabonye umuyobozi mushya usimbura Dr Zuma

Ubwanditsi 30 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru