• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umunyarwandakazi wafunzwe mbere yo kwirukanwa muri Uganda arasaba kubona uruhinja rwe yambuwe

Umunyarwandakazi wafunzwe mbere yo kwirukanwa muri Uganda arasaba kubona uruhinja rwe yambuwe

Ubwanditsi 30 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umunyarwandakazi Julienne Kayirere, watawe muri yombi agafungwa binyuranyije n’amategeko ndetse agatandukanywa n’uruhinja rwe rw’ukwezi mbere yo kujugunywa ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, arasaba ubufasha ngo yongere kubonana n’uruhinja rwe.

Uyu yasobanuriye itangazamakuru akaga yahuye nako kuri iki Cyumweru. Yavuze ko yagiye muri Uganda mu 2017 agiye mu rugendo rwa business.

“Polisi yaramfashe iramfunga. Nari mfite uruhinja rw’ukwezi batwaye. Umucamanza yarandekuye ariko ngiye gufata indangamuntu yanjye, telephone n’uruhinja, polisi yarongeye iramfata,”

Yavuze ko yafunzwe ibindi byumweru bitatu, agasanga abandi Banyarwanda bari bamaze imyaka isaga ibiri bafunzwe.

Nyuma yaje kurekurwa ajugunywa ku mupaka nta ruhinja rwe ahawe.

Ati: “Polisi yanze kumpa uruhinja rwanjye. Narabatakambiye ngo bampe umwana wanjye ariko baranze. Najugunywe nta ruhinja rwanjye,”

Kayirere ukomoka mu Karere ka Ruhango, yavuze ko umupolisi wari wamusezeranyije kongera kumuhuza n’uruhinja rwe yimuriwe ahandi hantu.

“Bahimbye inyandiko, amafoto banahindura izina ry’umwana wanjye barangije bavuga ko yapfuye,”ibi nibyo yakomeje avuga yongeraho ko ubwo yasabaga ibindi bisobanuro ku hantu umwana we yaba ari, igipolisi cyamukangishije kumwica.

Akomeza agira ati: “Umuntu umwe yangiriye inama yo kubigeza kuri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda. Nagarutse mu Rwanda ariko kugeza ubu nta makuru mfite y’aho umwana wanjye yaba aherereye,”

Usibye Kayirere, undi Munyarwanda, Desire Uwitonze, akaba ari umuhanzi, nawe yajugunywe ku mupaka nyuma yo gukorerwa iyicarubozo muri Uganda.

Ati: “Natawe muri yombi nshinjwa kuba binyuranyije n’amategeko no gutata muri Uganda.”

Yavuze ko Igipolisi cya Uganda cyamusabye miliyoni imwe y’amashilingi kugirango kimurekure.

Ati: “Nakubitwaga buri munsi. Nangiwe kuvugna n’abo mu muryango wanjye n’inshuti.”

Uyu musore w’imyaka 28 wakorewe iyicarubozo nyuma yemerewe kuvugisha nyina ngo amufashe kwishyura amande yari yaciwe n’umucamanza mbere yo kurekurwa.

Yashimangiye ko hari Abanyarwanda benshi bari mu magereza yo muri Uganda banakoreshwa imirimo y’agahato.

Ati: “Ndasaba Abanyarwanda gushaka uko baguma mu Rwanda aho kujya ahantu hadatekanye.”

Yakomeje avuga ko bamwe mu Banyarwanda bakorewe iyicarubozo kuri ubu bafite ibibazo by’ubuzima.

Silas Hategekimana, umugabo w’Umunyarwanda wamaze ibyumweru akorerwa iyicarubozo ku mubiri no mu mutwe muri kasho z’Urwego rushinzwe Ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI), vuba aha muri uyu mwaka yaje gupfa azize ingaruka z’ibyo bikorwa yakorewe ubwo yari afunzwe binyuranyije n’amategeko.

Undi witwa Ernest Abijuru, umunyeshuri w’Umunyarwanda wakorewe iyicarubozo n’inzego z’umutekano za Uganda, kuri ubu akomeje gukurikiranwa n’abaganga ku Bitaro bya Kamonyi.

Ni mu gihe muri uku kwezi hagati abayobozi b’u Rwanda na Uganda bakoranye inama y’umunsi umwe yabereye I Kigali hagamijwe kureba uko ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi byabonerwa igisubizo kirambye.

U Rwanda rushinja Uganda gufasha no gushyigikira abafite imigambi yo guhungabanya umutekano warwo, ibirego Uganda yakomeje guhakana nubwo ibimenyetso bifatika byagiye bijya ku karubanda. Uganda nayo ishinja u Rwanda ibikorwa by’ubutasi.

2019-09-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Leta y’UBurundi iravugwaho kugira gereza zitazwi hafi y’umupaka w’URwanda

Leta y’UBurundi iravugwaho kugira gereza zitazwi hafi y’umupaka w’URwanda

Ubwanditsi 28 Jun 2019
Tshisekedi ari guhezwa umwuka n’itaka ari kwicukuriraho

Tshisekedi ari guhezwa umwuka n’itaka ari kwicukuriraho

Ubwanditsi 20 Dec 2024
Perezida Museveni yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu nyuma y’impanuka y’imodoka yishe abarenga 20

Perezida Museveni yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu nyuma y’impanuka y’imodoka yishe abarenga 20

Ubwanditsi 28 May 2018
Ibibazo by’umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda bigiye kuvugutirwa umuti

Ibibazo by’umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda bigiye kuvugutirwa umuti

Ubwanditsi 19 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Intsinzi: Areruya Joseph yegukanye Tour du Rwanda ya 2017 [ yavuguruwe ]
INKURU NYAMUKURU

Intsinzi: Areruya Joseph yegukanye Tour du Rwanda ya 2017 [ yavuguruwe ]

Ubwanditsi 19 Nov 2017
U Bubiligi bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyari zisaga 120 Frw mu myaka itanu
UBUKUNGU

U Bubiligi bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyari zisaga 120 Frw mu myaka itanu

Ubwanditsi 30 Apr 2019
Bidatunguranye, abayoboke b’umutwe w’iterabwoba, RNC, bivanze mu matora ya Uganda, banahundagaza amajwi kuri Yoweri K. Museveni.
Amakuru

Bidatunguranye, abayoboke b’umutwe w’iterabwoba, RNC, bivanze mu matora ya Uganda, banahundagaza amajwi kuri Yoweri K. Museveni.

Ubwanditsi 15 Jan 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru