• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda : Ambasaderi Frank Mugambage yavuye imuzi imiterere y’ibibazo biri hagati ya Uganda n’u Rwanda

Uganda : Ambasaderi Frank Mugambage yavuye imuzi imiterere y’ibibazo biri hagati ya Uganda n’u Rwanda

Ubwanditsi 29 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Twese turaharanira ubumwe n’ubufatanye atari hano gusa no hanze. Ku bw’ibyo ikintu cyose kibibangamira tugifata nk’igikomeye kandi ntikigomba kwemererwa kuba. Ibi akaba ari ibyatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda mu kiganiro kirekire yagiranye n’ikinyamakuru The Independent avuga ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ikibazo cya mbere yabajijwe ni ugusobanura uko kuri ubu umubano w’ibihugu byombi wifashe, asubiza ko ubusanzwe imibanire hagati ya leta ireba mu buryo bwaguye ibibazo bihari kandi ibi bikitabwaho mu kubaka ubufatanye mu nzego zitandukanye. Ngo iyo ukora ibi n’ibihugu by’ibituranyi uba ugomba kumenya ko hari imibanire y’amateka hagati y’abantu.

Ati: “Niyo mpamvu turi hano kandi niyo mpamvu Uganda ifite ambasade i Kigali. Kugirango iyo mibanire yose yubakwe kandi igumeho, akazi kenshi kagomba gukorwa”.

Ambasaderi Mugambage yavuze ko hamwe mu hantu hagomba kwitabwaho ari uko iteka havugwa ibigenda n’ibitagenda ariko ngo nta gushidikanya u Rwanda na Uganda byashyizeho uburyo bwo guhangana n’izo mbogamizi.

Yavuze ko ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubwumvikane (memorandum of understanding) mu nzego zitandukanye nko mu bucuruzi, umutekano, uburezi aho ibihugu byombi bikorana.

Yavuze ko banafite komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi iyobowe na  ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga bombi, aho aba baba bagomba guhura kenshi bakamenya ko inzego zitandukanye zikomeza gukorana kandi zigakora mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

Yakomeje agira ati: “Rero iyo uzamuye ibibazo uvuga ko bimaze iminsi mu itangazamakuru; ibi biri kuba muri Uganda, ntabwo biba mu Rwanda. Ibi ni ibibazo birebana n’itabwa muri yombi rinyuranyije n’amategeko kandi ridakwiye ry’Abanyarwanda muri iki gihugu.”

Amb. Mugambage avuga ko baje kumva abantu batabwa muri yombi binyuze mu nzira zidakurikije amategeko, bakajyanwa ahantu n’imiryango yabo itazi ndetse ntihabeho kuvugana hagati y’ibihugu byombi.

Ngo icyo bamenye kikaba ari uko ababiri inyuma ari abakozi ba Leta ya Uganda kuko babonye amakuru ava muri abo batabwa muri yombi bavuga ko bari bafungiwe mu bigo bya leta ya Uganda by’umwihariko mu rwego rw’ubutasi mu gisirikare (CMI).

Ati: “Abantu bafungiwe hariya kandi nzi neza ko wamenye ko bamwe muri bo kuva icyo gihe birukanwe n’ubwoko butandukanye bw’inkuru zivuga ukuntu bajujubywaga bagakorerwa iyicarubozo”. Yongeyeho ko ibi byose byakorwaga  bitanyuze mu buryo bwashyizweho bwo guhangana n’ibibazo nk’ibi.

Yakomeje agira ati: “Nk’uko nabivuze, mu mbaraga zacu zo kubaka imibanire, turasaba ibisobanuro kugirango ibi bibazo ntibibangamire ibintu byiza turimo gufatanya gukora.”

Umunyamakuru yabaye nk’usubiramo iki kibazo ariko mu bundi buryo amubaza noneho icyo atekereza ku mubano w’ibihugu byombi, amusubiza ko nk’uko yabimubwiye umubano hagti ya leta utubakirwa ku cyuka, amubwira ko ibi bihugu byombi bizakomeza kuba ibituranyi kandi bifitanye umubano umaze igihe.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rushyigikiye igitekerezo cyo kwishyira hamwe kw’ibihugu bigize EAC ndetse byanashoboka kwishyira hamwe kwa Afurika.

Ati: “Ariko nk’uko nabivuze, kugirango umenye neza ko ibi bizashoboka, uba ugomba no gusohoka ukavuga igishobora kubangamira izo mbaraga nziza zo kubaka imibanire.”

Ambasaderi Frank Mugambage yabajijwe nk’umuntu uhagarariye u Rwanda muri Uganda uko ari kwitwara muri ibi bibazo, asubiza ko bari kuvugana na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ari nayo bakorana bya hafi muri Uganda. Yongeyeho ko ariko banavugana n’abandi bantu ku nzego zitandukanye zirimo urwashyizwe mu majwi muri ibi bibazo ari rwo CMI, avuga ko bakomeje kubikurikirana.

Yabajijwe ukuri ku makuru amaze iminsi avugwa ya bamwe mu mpunzi z’Abanyarwanda ngo zaba zigira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu gihugu, asubiza ko hari bamwe mu bahunze igihugu barimo kugerageza kwisuganya bagamije kugerageza kurwanya guverinoma n’abaturage b’u Rwanda.

Yavuze ko bamenye ko hari abantu bakorana n’abanzi ba guverinoma n’abaturage b’u Rwanda by’umwihariko bakorana n’udutsiko tw’abantu bahunze igihugu kubera ibyaha bari bakurikiranweho barangiza bagashinga imitwe y’iterabwoba nka RNC ngo iyobowe n’uwigeze kuba muri Guverinoma y’u Rwanda.

Yakomeje avuga ko mu bihe byashize ngo uyu mutwe wa RNC wanakoze ibikorwa byo kujugunya za grenades mu mujyi wa Kigali bigahitana inzirakarengane.

Ati: “Ibi si ukuvuga ko ibi biteye ubwoba u Rwanda kuko u Rwanda ari igihugu gifite ubusugire kandi gifite ububasha bwo kurinda umutekano wacyo.”

Yongeyeho ko ariko ibi bitatuma abantu bahabwa amahirwe yo kuba ahantu bashakira abantu hagamijwe kubatoza no gukora ibikorwa by’iterabwoba. Ati: “Iki ni ikintu kitagomba kwemerwa ko kiba gikozwe n’igihugu cy’inshuti cyangwa igituranyi. Nakwizeza ko u Rwanda rutazigera rwemera ikintu nk’icyo ko kuba”.

Ambasaderi Mugambage yabwiwe ko abakozi b’inzego z’umutekano z’u Rwanda bavugwaho gushimuta no gucyura ku ngufu Abanyarwanda kandi ari ibintu binyuranyije n’amategeko, asabwa kugira ibisobanuro atanga.

Yasubije ko ikibazo u Rwanda rwakomeje kubaza kandi ruzakomeza kubaza ari impamvu nta muntu uravuga uti reka dushake uwo muntu. Ati: “Kuko abantu badashaka abo bita abakozi b’u Rwanda bakabazana bakavuga bati reba, uyu niwe kandi yakoze ibi na biriya. Kuvuga ikintu ni ikintu kimwe no kucyemeza n’ikindi.”

Yakomeje avuga ko ibyo bintu bitabayeho, avuga ko ko ubivuga wese ahari aba ashaka kugirango hatagira ugira icyo akora  ku bintu barimo gukora.

Ambasaderi Mugambage yavuze ko azi ikibazo kimwe cya Lt joel Mutabazi ngo wahungiye muri Uganda ariko afite ibyaha akurikiranweho mu Rwanda, avuga ko ikibazo cye cyanyujijwe mu nzira yigeze kuvuga atangira ikiganiro. Yavuze ko gusubizwa mu Rwanda kwa Mutabazi ari ikintu cyakozwe binyuze mu bwumvikane hagati y’ibihugu byombi kubera ko hari ibyo yari akurikiranweho yagombaga gusubiza. Ibi bikaba byarabaye mu 2013, akibaza impamvu iki kibazo cyagaruka kuri ubu kandi kikitwa ishimuta.

Ambasaderi Mugambage kandi yabajijwe niba umwuka uri hagati y’ibihugu byombi utazasubiza inyuma imishinga abakuru b’ibihugu byombi; Museveni na Kagame bifuzaga gukorana nk’iya gari ya moshi, visa imwe y’ubukerarugendo muri EAC no gukoresha irangamuntu gusa mu kuva mu gihugu kimwe ujya mu kindi.

Yasubije ko byinshi muri ibi byamaze gukorwa nk’ibijyanye n’ubwisanzure mu rujya n’uruza rw’abantu aho umuturage w’igihugu kimwe yajya mu kindi bitamusabye passport, gukoraho imbogamizi mu bucuruzi, avuga ko hari igihe ibicuruzwa byavaga muri Kenya biza mu Rwanda bikamara igihe mu nzira ariko byavuyeho, yongeraho ko hagikenewe no kwihuta mu bijyanye n’imishinga ifitiye inyungu ibihugu byombi, ariko ashimangira ko imigambi ba perezida Kagame na Museveni batangije mu 2011 itahagaze.

Ambasaderi Mugambage yanakomoje ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda muri Uganda nyuma y’ikurwaho rya statut y’impunzi, asubiza ko gukuraho iyi statut bikorwa n’Umuryango w’Abibumbye biba bisobanuye ko ikibazo cyatumye bahunga cyarangiye. Ngo igihugu cyabakiriye ariko abadashatse gutaha gishobora kubaha uburenganzira bwo gutura buhoraho cyangwa kikabaha ubwenegihugu, yongeraho ko ku kirebana n’u Rwanda rwahoze rufunguye imiryango kandi impunzi nyinshi zatashye, kandi imiryango ikaba ikomeje gufungurwa no ku bandi bakwifuza gutaha kandi bakoroherezwa.

Mu magambo ye ya nyuma asoza ikiganiro, Ambasaderi Frank Mugambage yavuze ko ari ngombwa gushimangira ko u Rwanda rwiyemeje kubaka no gukomeza imibanire ifite inyungu n’abaturanyi, yongeraho ko icyo baharanira bose ubumwe n’ubufatanye atari hano gusa no hanze, kubw’ibyo icyabangamira ibi kikaba kigomba gufatwa nk’igikomeye kandi kitakwemerwa kuba.

 

2018-01-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibimenyetso byagaragaje ko Thomas Kamilindi, Ally Youssuf Mugenzi na Etienne Karekezi bari bafite inshingano zo gukwirakwiza ibikorwa bya FLN

Ibimenyetso byagaragaje ko Thomas Kamilindi, Ally Youssuf Mugenzi na Etienne Karekezi bari bafite inshingano zo gukwirakwiza ibikorwa bya FLN

Ubwanditsi 17 Sep 2021
Mu kwitegura amatora, Tshisekedi yiteze umutego uzamushibukana, ashyira Bemba na Kamerhe muri guverinoma.

Mu kwitegura amatora, Tshisekedi yiteze umutego uzamushibukana, ashyira Bemba na Kamerhe muri guverinoma.

Ubwanditsi 28 Mar 2023
Ubukungu bwa Uganda bukomeje kujya mu kangaratete kubera kutumvikana n’abaturanyi

Ubukungu bwa Uganda bukomeje kujya mu kangaratete kubera kutumvikana n’abaturanyi

Ubwanditsi 27 Dec 2019
Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere

Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere

RUSHYASHYA 25 Sep 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Yale :  Perezida Kagame  yavuze ko Demokarasi y’u Rwanda ishingiye  ku byifuzo by’abaturage kuruta ibivugwa n’abandi
POLITIKI

Yale : Perezida Kagame yavuze ko Demokarasi y’u Rwanda ishingiye ku byifuzo by’abaturage kuruta ibivugwa n’abandi

Ubwanditsi 21 Sep 2016
Abapolisi bahuguwe ku buringanire bugamije iterambere rirambye
Mu Mahanga

Abapolisi bahuguwe ku buringanire bugamije iterambere rirambye

Ubwanditsi 03 Jun 2016
Abaturage b’Akarere ka kicukiro bakanguriwe kwicungira umutekano
Mu Mahanga

Abaturage b’Akarere ka kicukiro bakanguriwe kwicungira umutekano

Ubwanditsi 24 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru