• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bidatunguranye, abayoboke b’umutwe w’iterabwoba, RNC, bivanze mu matora ya Uganda, banahundagaza amajwi kuri Yoweri K. Museveni.   |   15 Jan 2021

  • BNP Paribas, banki y’igihangange  mu Bufaransa,  yaba irimo kurigisa ibimenyetso  biyihamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.   |   15 Jan 2021

  • Impungenge ni zose ku basesenguzi, basanga  amatora y’ Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe kuri iyi tariki  ya 14 Mutarama 2021, ashobora gusiga amaraso n’imiborogo!   |   14 Jan 2021

  • Amerika yikuye mu ndorerezi zizakurikirana amatora ya Perezida muri Uganda nyuma yaho indorerezi zayo ku kigero cya 75% zimwe uburenganzira bwo kuyakurikirana   |   13 Jan 2021

  • Abarokotse Jenoside n’inshuti zabo basabye Radio Canada gusaba imbabazi ku kiganiro gipfobya Jenoside cyatumiwemo Judi Rever   |   12 Jan 2021

  • Mu gihe hasigaye iminsi 2 gusa ngo habe amatora ya Perezida muri Uganda, urubuga nkoranyambaga”Facebook” rwafunze “accounts” z’abategetsi bakuru muri icyo gihugu, rubashinja kubiba amacakubiri no kubangamira imigendekere myiza y’amatora.   |   12 Jan 2021

You are at :Home»IMIKINO»Champions League: Shakhtar yatunguye Roma, Manchester United irokokera muri Espagne

Champions League: Shakhtar yatunguye Roma, Manchester United irokokera muri Espagne

Editorial 22 Feb 2018 IMIKINO

Mu mikino ibanza ya 1/8 muri UEFA Champions League, Manchester United, yari yasuye Sevilla muri Espagne ihakura inota rimwe bigoranye naho muri Ukraine Shakhtar Donetsk itungura AS Roma iyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe.

Imikino ya 1/8 muri iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi yatangiye ku wa Kabiri no ku wa Gatatu w’icyumweru gishize. Ibiri yabaga kuri uyu wa Gatatu niyo yasozaga umunani igomba gukinwa mbere y’uko haba iyo kwishyura hakamenyekana amakipe umunani azerekeza muri ¼ .

Manchester United iri mu ahabwa amahirwe yo kugera kure no kuba yakwegukana iri rushanwa, yari yasuye Sevilla muri Espagne benshi bayiha amahirwe ko igomba kwitwara neza ariko si ko byagenze kuko bayokejeho igitutu ndetse mu gice cya mbere Luis Muriel yateye umupira umunyezamu David de Gea awukuramo mu buryo busa n’ibitangaza kuko benshi bari bamaze kubara igitego.

Nubwo Manchester United itorohewe n’umukino n’abakunzi bayo bakivovotera umutoza wabo, Jose Mourinho ku buryo yabanje hanze Paul Pogba bivugwa ko batabanye neza, kwihagararaho ntitsindwe igitego cyo hanze byayongereye amahirwe yo kuba yazasezerera Sevilla mu mukino wo kwishyura uzabera Old Trafford.

Mu wundi mukino wabereye muri Ukraine, AS Roma imeze neza muri shampiyona iwabo mu Butaliyani yari yasuye Shakhtar Donetsk, imwe mu makipe akunda kwizirika ku bigugu ndetse iranabishimangira umukino urangira itsinze ibitego 2-1.

AS Roma ni yo yafunguye amazamu mu gice cya mbere ku gitego cya Cengiz Under kiza kwishyurwa na Facundo Ferreyra mu minota ya mbere y’igice cya kabiri. AS Roma nk’ikipe ikomeye inahabwa amahirwe yo kugomeza muri ¼, yakomeje gusatira cyane ishaka igitego cya kabiri ariko ntibyayihira.

Ibintu byayibanye bibi ubwo Umunya-Brazil, Fred, yateraga coup franc umunyezamu Alisson ntamenye aho umupira waciye. Nubwo yatsinzwe umukino ubanza, AS Roma iracyafite amahirwe kuko ariyo izakira umukino wo kwishyura kandi ikaba yabashije gutsinda igitego cyo hanze.

Uko imikino yose ibanza ya 1/8 yarangiye

-  Juventus 2-2 Tottenhm
-  FC Basel 0-4 Manchester City
-  FC Porto 0-5 Liverpool
-  Real Madrid 3-1 PSG
-  Beskitas 0-5 Bayern Munich
-  Chelsea 1-1 FC Barcelona
-  Sevilla 0-0 Manchester United
-  Shakhtar Donetsk 2-1 AS Roma

David de Gea yakuyemo umwe mu mipira yari yabazwe ko ari igitego

Umunya-Brazil, Fred, yateye Coup Franc umuzamu wa AS Roma ayoberwa uko bigenze

Ibyishimo byari byose nyuma y’igitego cy’intsinzi cya Fred

Facundo Ferreyra yaje kwishyura biba kimwe kuri kimwe

Under yishimira gufungura amazamu

AS Roma niyo yafunguye amazamu ku gitego cy’umusore w’imyaka 20, Cengiz Under

Kwamamaza
2018-02-22
Editorial

IZINDI NKURU

FIFA yahannye uwari perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo ushinjwa kurya ruswa

FIFA yahannye uwari perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo ushinjwa kurya ruswa

Editorial 10 Dec 2016
Huye :Amavubi yabuze amanota atatu ku munota wa nyuma

Huye :Amavubi yabuze amanota atatu ku munota wa nyuma

Editorial 19 Nov 2018
Mugisha Samuel yegukanye Tour du Rwanda 2018

Mugisha Samuel yegukanye Tour du Rwanda 2018

Editorial 12 Aug 2018
CAN 2019: Maroc yatsinze Namibia mu mukino wasifuwe n’Umunyarwanda

CAN 2019: Maroc yatsinze Namibia mu mukino wasifuwe n’Umunyarwanda

Editorial 24 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

12 Jan 2021
Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere

Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere

07 Jan 2021
U Rwanda rwahawe igihembo kubera ingamba zihamye zo kurwanya COVID-19 , abirirwaga bakoronga ngo amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo abangamiye uburenganzira bwa muntu bakorwa n’ikimwaro!!

U Rwanda rwahawe igihembo kubera ingamba zihamye zo kurwanya COVID-19 , abirirwaga bakoronga ngo amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo abangamiye uburenganzira bwa muntu bakorwa n’ikimwaro!!

16 Oct 2020
Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

07 Oct 2020
Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi

Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi

02 Oct 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

10 Jan 2021
Ikigo nderabuzima cya Mbuye muri Ruhango cyahawe ingobyi itwara abarwayi (Ambulance) bemerewe na Ministiri Shyaka Anastase, Abaturage barishimira ko umubare w’ababuraga ubuzima ugiye kugabanuka by’Umwihariko Abana n’Ababyeyi

06 Jan 2021
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

05 Jan 2021
Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwashyizeho umuvugizi mushya

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwashyizeho umuvugizi mushya

22 Jul 2020
Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

02 Jul 2020
Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

25 Jun 2020
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda barabaza Perezida Museveni inyungu afite mu gushotora Rwanda

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda barabaza Perezida Museveni inyungu afite mu gushotora Rwanda

16 Jun 2020

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru