• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kisangani :“Twatsinze Uganda inshuro eshatu”-Kagame

Kisangani :“Twatsinze Uganda inshuro eshatu”-Kagame

Ubwanditsi 01 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu kiganiro  kirekire Perezida Kagame  yagiranye na Jeune Afrique ku wa 23 Werurwe n’Umunyamakuru François Soudan , yagize icyo avuga ku  Ibaruwa ya Museveni n’umubano w’u Rwanda na Uganda. Yavuye imuzi ingingo zitandukanye zirimo umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25, umubano w’u Rwanda n’u Burundi n’ibijyanye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. [ SOMA…]

Perezida Kagame yasubije ko hari ibihamya bifatika bidashobora guhakanwa ndetse ko byanashyikirijwe ubuyobozi bwa Uganda.

Yongeye kugaruka ku kuba ubutegetsi bwa Uganda buha ubufasha yaba ubw’ibikoresho n’ubundi abantu baturutse muri Afurika y’Epfo, mu Burundi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri Canada no mu Burayi; bagaragara mu Mujyi wa Kampala bagamije gucura imigambi yo kugirira nabi u Rwanda bakingiwe ikibaba na Guverinoma.

Ati “Amakuru yacu aturuka mu mpande zitandukanye zirimo abayobozi b’umutwe wa FDLR bafatiwe muri Congo mu mpera za 2018 bakoherezwa mu Rwanda. Twahawe amakuru kandi n’umuntu waturutse muri Iran wari ufite umugambi wo kugaba igitero avuye muri Uganda.”

Abayobozi ba FDLR Perezida Kagame yavugaga ni Laforge Fils Bazeye wari Umuvugizi wayo na Lieutenant-Colonel Theophile Abega wari ushinzwe iperereza. Bafatiwe ku mupaka wa Bunagana mu Ukuboza 2018 bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya tariki 15-16 Ukuboza, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.

Bivugwa ko byari ku butumire bwa Uganda hagamijwe kunoza umubano hagati y’iyo mitwe y’iterabwoba n’inzego za gisirikare za Uganda no kunoza imikoranire mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko Perezida Museveni adahakana uruhare rwe muri ibi bikorwa ashingiye ku kuba mu ibaruwa yamwandikiye ku wa 10 Werurwe ikamugeraho yamaze gusakara mu itangazamakuru yemeye ko yahuye n’abantu bo muri RNC.

Abajijwe niba abayobozi ba Uganda bahakana kuba bazi ishingiro ry’ibyo u Rwanda rubashinja, yagize ati “Batari Perezida Yoweli Museveni, kuko mu ibaruwa yanyandikiye ku wa 10 Werurwe akayishyira ku karubanda mbere y’uko ingeraho, yemeye ko ‘bitunguranye’ yakiriye umuyobozi w’umutwe witwa RNC.”

“Ukuri ni uko Kampala ariho hantu hahurira hakanahurizwa umugambi hagati y’iyi mitwe yose mibi, yaba ari abajenosideri, abo muri RNC ya Kayumba Nyamwasa cyangwa abo mu ihuriro rya Paul Rusesabagina.”

Intambara ya Kisangani :“Twatsinze Uganda inshuro eshatu”-Kagame

Umunyamakuru yibukije Perezida Kagame ko we na Museveni bamaze imyaka irenga 40 baziranye ndetse ko [Kagame] yamufashije kugera ku butegetsi; amubaza uko byagenze kugira ngo umubano wari uhari mbere ucyendere.

Perezida Kagame yasubije ko atazi imvano y’ikibazo ndetse ko nawe ubwe ajya abyibaza akabura igisubizo.

Ati “Hari nubwo nigeze kumubaza aho ikibazo kiri, mu by’ukuri, nta kintu gihamye gihari usibye ahari ibyiyumviro bifutamye. ”

Perezida Kagame yabajijwe niba bidashoboka ko Museveni yaba atarakira kuba Ingabo z’u Rwanda zaratsindiye ize i Kisangani mu myaka 20 ishize.

Mu gusubiza yagize ati “ Twabatsinze ubugira gatatu, ni ukuri, ahari ushobora kuba ufite ukuri. Ariko nta gushidikanya hari ibindi bisobanuro. Ubushake bwo gushaka kugenzura u Rwanda, kuducisha bugufi? Birashoka. ”

Imirwano y’i Kisangani yamaze iminsi itandatu ku wa 05 kugera ku wa 10 Kamena 2000, Ingabo z’u Rwanda zitsinda iza Uganda ndetse bivugwa ko hapfuye abasirikare ba Uganda bagera ku bihumbi bibiri, ni ukuvuga nibura batayo ebyiri.

Perezida Kagame yavuze ko yubaha Museveni nka Perezida wa Uganda ariko ‘ntabwo ari Perezida w’u Rwanda nta nubwo azabawe. Bigomba gukemuka. Ntabwo dukunda abantu baduha amabwiriza, aho yaba aturutse hose, ibyo ubizi neza.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati “Mu ngano, u Rwanda ni igihugu gito, ariko mu ntekerezo no mu rwego rwa Politiki ni igihugu kinini.”

Perezida Kagame yavuze ko nta muhuza ukenewe kugira ngo ibibazo by’u Rwanda na Uganda bikemuke ahubwo ko byose bishingiye kuri Museveni. Ati “Izingiro ry’ikibazo riri muri Uganda, riri mu biganza bya Museveni.”

2019-04-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Abanyarwanda barekuwe na Uganda batashye bavuga ku bucakara n’iyicarubozo bakorewe na CMI byahitanye bagenzi babo

Uko Abanyarwanda barekuwe na Uganda batashye bavuga ku bucakara n’iyicarubozo bakorewe na CMI byahitanye bagenzi babo

Ubwanditsi 19 Jun 2019
Impamvu bamwe mu bakekwaho kwica Perezida Ndadaye bafashwe nyuma y’imyaka 25

Impamvu bamwe mu bakekwaho kwica Perezida Ndadaye bafashwe nyuma y’imyaka 25

Ubwanditsi 27 Nov 2018
“Abashimuswe” Ingabire Victoire ahora abwira BBC-Gahuzamiryango abatandukanya ate n’abo yohereza mu mitwe y’iterabwoba?

“Abashimuswe” Ingabire Victoire ahora abwira BBC-Gahuzamiryango abatandukanya ate n’abo yohereza mu mitwe y’iterabwoba?

Ubwanditsi 31 Aug 2022
Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza

Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza

Ubwanditsi 29 May 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

The Ben agiye gukora ibitaramo bidasanzwe mu Rwanda, aho kwinjira bizaba ari ubuntu
IMIKINO

The Ben agiye gukora ibitaramo bidasanzwe mu Rwanda, aho kwinjira bizaba ari ubuntu

Ubwanditsi 27 Jan 2017
APR FC yitegura gukina na Rayon Sports yakiriye mu myitozo Djibril Outarra wari umaze iminsi yaravunitse
Amakuru

APR FC yitegura gukina na Rayon Sports yakiriye mu myitozo Djibril Outarra wari umaze iminsi yaravunitse

Ubwanditsi 05 Nov 2025
Abakozi ba UNHCR mu bihugu bitandukanye bashimye imikorere ya Isange One Stop Centre
Mu Rwanda

Abakozi ba UNHCR mu bihugu bitandukanye bashimye imikorere ya Isange One Stop Centre

Ubwanditsi 22 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru