• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»U Burundi bwakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19 nyuma y’iminsi bagisuzugura

U Burundi bwakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19 nyuma y’iminsi bagisuzugura

Ubwanditsi 18 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Abayobozi b’u Burundi batangaje ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Covid 19 aho inzu z’urubyiniro ndetse n’izindi ziberamo ibikorwa byo kwishimisha zahagaritswe, ndetse n’imipaka ihuza iki gihugu n’ibindi bituranye nacyo yafunzwe. Ibi bibaye nyuma yuko muri icyo gihugu hagaragaye abantu benshi banduye, ndetse no mu mugi wa Bujumbura abaturage bakaba baragaragaye ari benshi bambaye udupfukamunwa, Utubari two twahawe amasaha yo gukora.

Abaturage baburiwe ko umuntu wese utazubahiriza aya mabwiriza azacibwa amafaraga cyangwa agashyikirizwa inteko. Ibi bibaye mu gihe abantu benshi banduye mu mugi wa Bujumbura. Nubwo u Burundi bwatangaje ko umurwayi wa mbere yagaragaye muri Werurwe 2020, ntabwo imibare igaragaza abarwayi ntabwo yigeze itangwa ku gihe na Minisitiri y’ubuzima. Imibare itangwa na Minisiteri y’ubuzima igaragazako abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ari babiri naho abanduye bagera kuri 996.

Kuba u Burundi bwakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid19, ni intambwe ishimishije cyane ko icyo gihugu cyari cyaremeje ko Imana itakwemera ko kigera mu gihugu cyabo. Guhera muri Werurwe 2020 uwari Perezida yanzeko abaturage Bambara udupfukamunwa, naho muri Gicurasi 2020, Perezida Nkurunziza nuwamusimbuye Evariste Ndayishimiye basuzuguye cyane iki cyorezo. Mu ijambo rye tariki ya 5 Mata 2020, Ndayishimiye yagize ati “Hari abaturanyi bifungiye mu mazu, ariko twebwe Imana yemeye ko duterana…..Imana ikunda u Burundi”

Nkurunziza yaje kwitaba Imana tariki ya 8 Kamena 2020, ariko bigirwa ibanga hafi iminsi itatu. Nubwo inzego za Leta zavuzeko ari umutima wahagaze, abenshi bemeje ko Nkurunziza yazize Covid 19, nyuma yahoo umugore we bimenyekanye ko yagiye kuyivuza muri Kenya igihe undi yapfaga.

Mu gihe isi yose yari yafashe ingamba zo kurwanya iki cyorezo, Nkurunziza we yakomeje kuzenguruka igihugu mu rwego rwo kwamamaza Ndayishimiye ndetse yitabira n’imikino. Yageze naho yirukana abahanga

Abahanga mu by’Ubuzima bishimiye ingamba nshya zafashwe na Ndayishimiye nubwo batinze aho bamwe batahwemye kugaragaza ko abayobozi b’u Burundi bazabazwa abaturage babo bahitanwe n’iki cyorezo kuko baba aribo nyirabayazana w’urupfu rwabo. Abahanga bakomeje kugaragaza ko nta gihugu cyarwanya icyorezo cya Covid 19 cyonyine mu gihe ibindi bijenjetse

Kuri uyu wa kane w’icyumweru gishize, mu ishuri rya Mwaro habonetse abanyeshuri bane banduye Covid 19, ariko kuwa gatanu baba 32 aho abanyeshuri benshi biga baba mu kigo. Yaba abarimu cyangwa abanyeshuri muri iki kigo baratinya ko bandura mu minsi ya vuba. Uru ni urugero rumwe mu mashuri menshi ari muri iki gihugu.

2021-01-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyamakuru b’Ikinyamakuru Iwacu Voix du Burundi bafunguwe nyuma y’igitutu cy’Imiryango mpuzamahanga

Abanyamakuru b’Ikinyamakuru Iwacu Voix du Burundi bafunguwe nyuma y’igitutu cy’Imiryango mpuzamahanga

Ubwanditsi 25 Dec 2020
Burundi: Umudepite yashinjwe gushaka kwica Perezida Nkurunziza

Burundi: Umudepite yashinjwe gushaka kwica Perezida Nkurunziza

Ubwanditsi 20 Oct 2018
Uganda : Abambari ba RNC, Pasiteri Busigo Christopher na Frank Ruhinda kwihisha inyuma y’ifungwa ry’abayoboke ba ADEPR mu Rusengero

Uganda : Abambari ba RNC, Pasiteri Busigo Christopher na Frank Ruhinda kwihisha inyuma y’ifungwa ry’abayoboke ba ADEPR mu Rusengero

Ubwanditsi 26 Jul 2019
Police HC na Kiziguro SS begukanye igikombe cy’ubutwari cyakiniwe mu karere ka Gicumbi

Police HC na Kiziguro SS begukanye igikombe cy’ubutwari cyakiniwe mu karere ka Gicumbi

Ubwanditsi 19 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuzima n’uwande ?Uwapfuye ni Uwande ? (1Abami 3:16-28)-Pastor Ev. Habimana Francois
Mu Mahanga

Umuzima n’uwande ?Uwapfuye ni Uwande ? (1Abami 3:16-28)-Pastor Ev. Habimana Francois

Ubwanditsi 17 May 2016
Umuhango wo gusezera bwa nyuma Kofi Annan [ AMAFOTO ]
HIRYA NO HINO

Umuhango wo gusezera bwa nyuma Kofi Annan [ AMAFOTO ]

Ubwanditsi 13 Sep 2018
Kigali : Perezida Kagame aratanga ikiganiro muri Transform Afurika 2017
Mu Rwanda

Kigali : Perezida Kagame aratanga ikiganiro muri Transform Afurika 2017

Ubwanditsi 10 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru