• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

 
You are at :Home»FDLR yiyemereye ku mugaragaro ko  yapfushije  Petero Nkurunziza nk’ umuterankunga wayo ukomeye

FDLR yiyemereye ku mugaragaro ko  yapfushije  Petero Nkurunziza nk’ umuterankunga wayo ukomeye

Nyuma y’urupfu rw’uwahoze ari Perezida w’uBurundi, Petero NKURUNZIZA, umutwe wa FDLR, ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatusi, wahise utangaza ko utakaje inshuti ikomeye, yawufashaga mu bikorwa bya gisirikari bihungabanya umutekano w’uRwanda.

Ibaruwa yo kuwa 09 Kamena 2020, yandikiwe abaturage b’uBurundi, ikaba yashyizweho umukono n’umukuru wa FDLR, Gen Victor BYIRINGIRO, yagize uti:” Inkuru y’urupfu rwa Nyakwigendera Petero Nkurunziza yadushegeshe imitima,kuko ari Perezida Nkurunziza ubwe, ari n’ishyaka FDD badufashije byinshi mu ntambara turwana n’uRwanda” . Iyi baruwa irasoza yizeza abaturage b’uBurundi ko itazigera yibagirwa igihango FDLR yagiranye n’ubutegetsi bwa NKURUNZIZA, ikanabizeza  ubucuti budacagase ngo FDLR izakomeza kubagaragariza.

Ibi birashimangira amakuru menshi yagiye atangazwa n’abantu banyuranye, barimo n’abahoze mu mitwe irwanya uRwanda batashye abandi bagafatirwa ku rugamba, avuga ko hari abarwanyi b’iyi mitwe bahabwa imyitozo n’abasirikari b’uBurundi ,  amafaranga n’ibikoresho bya gisirikari mbere yo kwerekeza mu mashyamba ya Kongo, ndetse hari n’abigeze kugaba ibitero mu Rwanda baturutse mu Burundi.

Andi makuru  ava muri FDLR ubwayo arahamya  ko mbere y’uko Petero Nkurunziza apfa yari yarijeje FDLR n’izindi nyangabirama kuzazivuganira zigashinga ibirindiro mu Burundi, cyane cyane ko muri iki gihe ibyo izo nkoramaraso  zari fite mu burasirazuba bwa Kongo zabyambuwe  na FARC, arizo ngabo za Kongo.

Abasobanukiwe iby’aka karere bahamya ko nta gitangaza kuba Petero Nkurunziza na FDLR barakoranaga bya hafi, kuko imitekerereze yabo ishingiye ku irondamoko, no ku ngengabitekrezo ya jenoside.

Icyateye urupfu rwa Petero NKURUNZIZA  ntikivugwaho rumwe. Leta y’uBurundi yatangaje ko yazize uburwayi bw’umutima(niba yawugiraga), ariko amakuru ava mu byegera bye bya hafi akaba avuga ko yazize icyorezo cya Koronavirusi, dore ko n’umugore we aherutse gufatwa n’iyo ndwara yandura vuba cyane, akajyanwa igitaraganya mu bitaro by’I Nairobi muri Kenya.

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru