• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Igitekerezo : APR FC yegukanye umwanya wa 2 muri CECAFA Kagame Cup 2024 si iyo kunengwa

Igitekerezo : APR FC yegukanye umwanya wa 2 muri CECAFA Kagame Cup 2024 si iyo kunengwa

Ubwanditsi 23 Jul 2024 Amakuru, IMIKINO

Kuri  Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, ni bwo hasozwaga imikino y’Irushanwa rihuza Amakipe abarizwa mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba n’iyo Hagati, CECAFA Kagame Cup 2024.

Ni imikino yasize ikipe ya APR FC yari ihagarariye u Rwanda isoza ku mwanya wa kabiri itsinzwe na Red Arrows FC yo muri Zambie kuri za penaliti 10-9 (1-1), mu gihe Al Hilal Omdurman yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Al Wabi zombi zo muri Sudani

Nyuma y’uyu mukino uwahoze akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi , Désiré Mbonabucya yavuze ko nta munyarwanda ukwiriye kunenga APR FC ngo ni uko yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024.

Mbonabucya yagize ati “Hari ikintu ntumva neza! Kuki abantu bamwe banenze ikipe ya APR FC yari yitabiriye CECAFA KAGAME CUP ko yatsinzwe kuri penaliti ku mukino wa nyuma? Kandi mu mikino yindi yose yakinnye yaritwaye neza kandi yaragaragaje ko ifite ikipe nziza?”

Gutsindwa ku mukino wa nyuma nabwo kuri penaliti ntibivuze ko ikipe atari nziza ko ikomeye, ikindi kandi twibuke ko iyi kipe ikirimo gutegura championnat n’imikino y’Igikombe cy’Afurika.”

Yakomeje avuga ko abona Abanyarwanda bakwiriye kujya batiza umurindi ikipe yose isohokeye Igihugu hatitawe ku yo asanzwe ashyigikira, ihangana rigakomeza ikipe igarutse.

Ati “Kuri njye nk’umusiporutifi numva ko ikipe iyo ari yo yose yaba APR FC yaba Rayon Sports, yaba Kiyovu Sports FC, Mukura VSL, POLICE FC n’izindi, mu gihe igiye gukina imikino nk’iyi ikwiriye gushyigikirwa n’abakunzi b’umupira wacu mu buryo bwa “Fair-Play” aho kuyica intege no kuyitesha agaciro cyane ko iba ihagarariye Igihugu cyacu muri iyo mikino iba irimo, ubundi yagaruka mu Rwanda hakabaho guhangana.”

Mu by’ukuri njye niko mbibona kuko nubwo tudakunda amakipe amwe ariko ntidukwiriye no kuba abanzi niyo mpamvu habaho Fair-play.”

Nubwo ibi Mbonabucya yabitangaje haricabandi bakunzi ba Siporo muri Rusange batabyumva kimwe ngo APR FC yakabaye yaregukanyr igikombe cya CECAFA 2024.

Bamwe baratangaza ibi bashingiye ku kuba iyi kipe yari itabiriye iyi mikino nyamara hari amakipe amwe namwe ataritabiriye iri rushanwa, aha twavuga nk’amakipe akomeye yo muri Tanzania arimo Simba SC, Yanga SC na Azam FC.

Nubwo bivugwa uko, nyuma y’iri rushanwa APR FC yabonye ibihembo 3 by’abakinnyi bayo bitwaye neza muri iri rushanwa kuko myugariro Nigena Clément yatowe nk’umukinnyi mwiza w’Irushanwa, Pavelh Ndzila aba umukinnyi mwiza w’umunyezamu naho Byiringiro  Gilbert yahawe igihembo cy’umukinnyi wabaniye bagenzi be neza.

Nyuma yo gutahana umwanya wa Kabiri muri iyi mikino, APR FC yageze i Kigali saa Kumi n’Imwe n’Igice za mu gitondo.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yagombaga kugera mu Rwanda ku wa Mbere saa Kumi n’Imwe n’iminota 50 ku mugoroba, ariko indege yayo yimura amasaha yo guhaguruka inshuro ebyiri.

Kuri ubu, APR izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League igiye kwitegura indi mikino irimo uwa Simba Day izitabira tariki ya 3 Kanama i Dar es Salaam n’uwa FERWAFA Super Cup izahuramo na Police FC tariki ya 11 Kanama.

2024-07-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw’abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda.

Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw’abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda.

Ubwanditsi 18 May 2023
Imyumvire idahwitse y’Abategetsi b’i Burundi niyo ikuye amata ku munwa Dynamo Basketball Club

Imyumvire idahwitse y’Abategetsi b’i Burundi niyo ikuye amata ku munwa Dynamo Basketball Club

Ubwanditsi 12 Mar 2024
APR FC yanyagiye Anse Réunion FC itera intambwe igana mu ijonjora rya nyuma

APR FC yanyagiye Anse Réunion FC itera intambwe igana mu ijonjora rya nyuma

Ubwanditsi 12 Feb 2018
Nyuma yo gutandukana na Waasland Beveren, Bizimana Djihad yerekeje muri KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.

Nyuma yo gutandukana na Waasland Beveren, Bizimana Djihad yerekeje muri KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.

Ubwanditsi 28 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inama ya P5 platform y’igitaraganya mu buvumo mu Bwongereza, RNC yacitse igikuba nyuma yo kumva ko Ingabire yari  yaragize uburisho atagishaka kumva iryo zina
INKURU NYAMUKURU

Inama ya P5 platform y’igitaraganya mu buvumo mu Bwongereza, RNC yacitse igikuba nyuma yo kumva ko Ingabire yari  yaragize uburisho atagishaka kumva iryo zina

Ubwanditsi 11 Nov 2019
Kayonza: Umuturage yafatanywe ibiro 12 by’urumogi mu nzu iwe
Mu Rwanda

Kayonza: Umuturage yafatanywe ibiro 12 by’urumogi mu nzu iwe

Ubwanditsi 14 Aug 2017
Ba Meya bazahagarika imirimo mbere yuko barangiza manda
Mu Mahanga

Ba Meya bazahagarika imirimo mbere yuko barangiza manda

Ubwanditsi 18 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru