• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ruharwa Sosthene Munyemana yagejejwe imbere y’ubutabera nyuma y’imyaka 28 hatanzwe ikirego

Ruharwa Sosthene Munyemana yagejejwe imbere y’ubutabera nyuma y’imyaka 28 hatanzwe ikirego

Ubwanditsi 14 Nov 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Ugushyingo 2023, nibwo Sosthene Munyeamana yagejejwe imbere y’ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoze hagati ya Mata na Nyakanga 2023. Munyemana yari umuganga mu bitaro bya kaminuza y’u Rwanda I Huye akaba yari muri ba Ruharwa batumye Jenoside ikorwa muri aka gace kari katinze gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside. Umukuru wa Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR) iharanira kugeza imbere y’ubutabera abakoze Jenoside babarizwa mu bihugu by’iburayi yavuzeko gutegereza ko Sosthene agezwa imbere y’ubutabera birambiranye kandi ko bidahesha agaciro ubutabera.

Sosthene Munyemana w’imyaka 68 yabajije inshuro zirenga 14 hakaba hategerejwe abatangabuhamya barenga 80. Munyemana yatangiye kuregwa mu nkiko mu Ukwakira 1995.

Dr Munyemana wahawe akazina k’akabyiniriro k’Umubazi wa Tumba (le boucher de Tumba), yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Tumba (Huye) no mu yahoze ari Perefegitura ya Butare muri rusange.

Urubanza rwe rugiye kuba urwa gatandatu u Bufaransa bukurikiranyeho Abanyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Biteganyijwe ko azaburana kugeza tariki 22 Ukuboza.

Hazumvwa abatangabuhamya basaga 70 nkuko ikinyamakuru Journal de Montréal cyabitangaje.

Munyemana aregwa ko yashishikarije abaturage kwica Abatutsi mu Mujyi wa Butare.

Tariki ya 17 Mata, Konseye François Bwanakeye yahamagaje inama yagombaga guhuza abaturage b’i Tumba ngo bige ku bijyanye n’umutekano.

Hemejwe ko hajyaho za bariyeri, hajyaho n’amarondo. Icyo gihe muri segiteri Mubumbano inzu zarashyaga ariko ngo Munyemana we si ko yabyumvaga.

Munyemana ngo yahise avuga ijambo rikarishye ashishikariza abantu kwica Abatutsi ati “umwanzi aturimo, nshumbikiye abahutu 15 bavuye i Kigembe baje bahunga Inkotanyi zinjiriye i Burundi”.

Bamwe mu batangabuhamya kandi bavuze ko muri Jenoside, Munyemana yambaraga amashara akitwaza icumu, nyuma aza kwitwaza imbunda. Ngo yari afite urufunguzo rw’ibiro bya Segiteri Tumba aho yafungiraga Abatutsi mbere yo kubica.

Ababanje kwicwa ni abantu bafatwaga nk’abantu bize, abacuruzi, noneho n’abandi muri rusange.

Munyemana kandi ngo yari inshuti ya Kambanda wari Minisitiri w’Intebe, mu gihe cya Jenoside iyo yajyaga i Butare Kambanda yararaga iwe. Ni we washyiraga mu bikorwa amabwiriza yo kwica abatutsi.

Ibi byatangiye MDR imaze gucikamo ibice bibiri, Kambanda atakaje umwanya we nka Perezida wa MDR muri Butare, ahanganye na Agathe Uwiringiyimana. Munyemana yari ku isonga ry’abatezaga umwuka mubi muri Butare icyo gihe.

2023-11-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mudhatiru arasaba kudahekeshwa abo atabyaye” avuga abo bareganwa bo muri FDLR.

Mudhatiru arasaba kudahekeshwa abo atabyaye” avuga abo bareganwa bo muri FDLR.

Ubwanditsi 15 Oct 2019
Ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo aricyo cyangwa icyo yemera – Kagame

Ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo aricyo cyangwa icyo yemera – Kagame

Ubwanditsi 09 Feb 2017
Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwatonetse inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwatonetse inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Ubwanditsi 16 Sep 2022
Umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball ntiwahiriye ikipe y’u Rwanda

Umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball ntiwahiriye ikipe y’u Rwanda

Ubwanditsi 02 Jul 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’Ubwishongozi n’Agashinyaguro ku barokotse Jenoside biturutse mu miryango ya Kabuga, IRMCT yatangaje ko Kabuga Atarekuwe
Amakuru

Nyuma y’Ubwishongozi n’Agashinyaguro ku barokotse Jenoside biturutse mu miryango ya Kabuga, IRMCT yatangaje ko Kabuga Atarekuwe

Ubwanditsi 15 Jun 2024
Bizimana Djihad ntabwo azakina umukino u Rwanda ruzakina na Uganda, Djamir Kalisa yabimburiye abakina hanze gutangira imyitozo mu Mavubi
Amakuru

Bizimana Djihad ntabwo azakina umukino u Rwanda ruzakina na Uganda, Djamir Kalisa yabimburiye abakina hanze gutangira imyitozo mu Mavubi

Ubwanditsi 04 Oct 2021
Umwami wa Maroc, Mohammed VI, yabazwe umutima
HIRYA NO HINO

Umwami wa Maroc, Mohammed VI, yabazwe umutima

Ubwanditsi 27 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru