• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Hatahuwe umugambi wajyanye muri Uganda, La Forge Fils Bazeye n’ushinzwe ubutasi muri FDLR

Hatahuwe umugambi wajyanye muri Uganda, La Forge Fils Bazeye n’ushinzwe ubutasi muri FDLR

Ubwanditsi 19 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize  nibwo hagiye hanze amakuru y’uko LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR n’ushinzwe iperereza muri uyu mutwe ugizwe ahanini n’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, batawe muri yombi n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.

Bazeye yafatiwe ku mupaka wa Bunagana avuye i Kampala, ari kumwe na Lieutenant-Colonel Abega. Bombi bafashwe ku wa 15 Ukuboza.

Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, umwe mu bayobozi bakuru mu Ngabo za RDC yemeje ko bahise boherezwa i Kinshasa, aho bategereje kugezwa imbere y’ubutabera ngo baburanishwe ku byaha bakekwaho.

Yatangaje ko amakuru aturuka muri FARDC ahamya ko aba bagabo babiri, La Forge Fils Bazeye hamwe n’umuyobozi ushinzwe iperereza muri FDLR, bafashwe bavuye muri Uganda mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Uyu watanze amakuru uri gukurikiranira hafi iyi dosiye yagize ati “Ibisobanuro byabo bigaragaza ko urugendo rwabo i Kampala rwari rugamije ibikorwa byinshi bibangamiye ubutegetsi bwa Kigali kandi ihuzabikorwa ryabo ryakorerwaga aharimo n’i Kampala.”

“Igiteye kwibazwa ni uko aba bayobozi bakuru muri FDLR bahuye n’abantu bakomeye b’i Kampala. Banahuye n’abandi bantu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda hagamijwe gutegura ibitero byinshi.”

Yakomeje avuga ko bijyanye n’amakuru akomeye bafite hamwe n’impamvu z’iperereza, abo bayobozi bahise bajyanwa i Kinshasa.

Biteganywa ko mu minsi ya vuba bazagezwa imbere y’ubutabera, ngo babazwe ku byaha birimo “guhonyora uburenganzira bwa muntu muri RDC no gutunga ikarita y’itora binyuranyije n’amategeko, kuko igenewe abanye-Congo gusa.”

Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Major Guillaume Djike, yabwiye AFP ko abarwanyi bose ba “FDLR bagomba koherezwa mu Rwanda, n’aba bizakorwa.”

Aba bayobozi bafashwe mu gihe mu minsi ishize, abarwanyi ba FDLR bagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, zikabicamo abagera ku icyenda.

Umusirikare umwe w’u Rwanda niwe witabye Imana, mu gihe batatu bakomeretse.

Ibi kandi bibaye mu gihe hashize iminsi Uganda ishyirwa mu majwi ku guha icyuho ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, birimo no kuba icyo gihugu kiberamo ibikorwa bya RNC nko gushaka abantu binjizwa mu mitwe yitwaje intwaro.

2018-12-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

# OIF: Canada yateye umugongo umukandida wayo, Himbara arasebye

# OIF: Canada yateye umugongo umukandida wayo, Himbara arasebye

Ubwanditsi 10 Oct 2018
Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi

Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi

Ubwanditsi 12 Dec 2017
Abasirikare 270 b’u Rwanda berekeje muri Sudani y’Amajyepfo kubungabunga amahoro

Abasirikare 270 b’u Rwanda berekeje muri Sudani y’Amajyepfo kubungabunga amahoro

Ubwanditsi 11 Feb 2018
U Rwanda rwahaye Uganda igihe cyo gukomeza gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama ya Gatuna

U Rwanda rwahaye Uganda igihe cyo gukomeza gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama ya Gatuna

Ubwanditsi 24 Mar 2020

Igitekerezo kimwe

  1. Ntareyekanwa
    December 20, 20188:34 pm -

    Ariko se ubu mutubwiye iki koko?

    Kdi rushyashya hari igihe muzaba injajwa kubera muduha amakuru atagira aho ahuriye n’umutwe uyaranga!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“mu minsi iri imbere ukuri kose tuzi …tuzagufata tugushyire izo mpuguke”- Theogene Rudasingwa
INKURU NYAMUKURU

“mu minsi iri imbere ukuri kose tuzi …tuzagufata tugushyire izo mpuguke”- Theogene Rudasingwa

Ubwanditsi 08 Jan 2019
Imikoranire ya Twagiramungu, Jakaya Kikwete, Rudasingwa  na FDLR
INKURU NYAMUKURU

Imikoranire ya Twagiramungu, Jakaya Kikwete, Rudasingwa na FDLR

Ubwanditsi 25 Jun 2019
Polisi yerekanye abakinnyi bashya n’ibikombe yatwaye mu mikino y’intoki  (Handball)
Mu Mahanga

Polisi yerekanye abakinnyi bashya n’ibikombe yatwaye mu mikino y’intoki (Handball)

Ubwanditsi 01 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru