• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Rwanda – Uganda :  Nta banyarwanda bahawe rugari ngo bajye muri Uganda nkuko biherutse gutangazwa

Rwanda – Uganda :  Nta banyarwanda bahawe rugari ngo bajye muri Uganda nkuko biherutse gutangazwa

Ubwanditsi 22 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ikinyamakuru The East African kuri uyu wa Gatandatu cyasohoye inkuru ivuga ko umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wagabanutse ndetse abaturiye umupaka wa Gatuna ngo bagitangarije ko bemerewe kwambuka ariko bagabahwa igihe bagomba kugarukira.

Guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi ibyo guha rugari abanyarwanda ngo bambuke bajye muri Uganda nyuma y’iminsi bagiriwe inama yo kudakora ingendo muri iki gihugu cy’igituranyi kubera kutizera ko bazagaruka amahoro, nyuma y’igihe abanyarwanda bashimutirwa muri icyo gihugu, bagafungwa, bagatotezwa abandi bakajugunywa ku mupaka baranegekaye.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Mari Vianney, yabwiye Itangazamakuru  ko nta baturage bahawe rugari ngo bajye muri Uganda kuko ibyatumye bagirwa inama yo kutajyayo bitaravaho.

Yavuze ko ahubwo icyabaye ari uko bafashije abari barasizeyo imitungo yabo bakajya kuyizana.

Yagize ati “Ntabwo babaretse ahubwo icyabaye hari abaturage bari bafiteyo ibintu nka butike, ibicuruzwa, abafiteyo imyaka, imirima cyangwa bafite ubutaka bahingayo. Abo bakoze urutonde kugira ngo bafate ibintu byabo ariko ntabwo ari ukubaha rugari.”

Umwe mu bayobozi bakuru yabwiye ikinyamakuru Virunga Post ko Guverinoma y’u Rwanda nta ho yagiriye inama abaturage yo kujya muri Uganda.

Yagize ati “Nta n’umwe wigeze atangaza ko abanyarwanda ubu bashobora kujya muri Uganda batikanga gushimutwa cyangwa gufatwa n’Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare (CMI), urushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO) cyangwa abashinzwe abinjira n’abasohoka.”

Uwo muyobozi yavuze ko atazi amakuru y’uko abanyarwanda bemerewe kujya muri Uganda batikandagira yavuye.

Ubusanzwe umupaka wa Gatuna wafunzwe ku makamyo manini  kuva muri Gashyantare uyu mwaka ubwo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyavugaga ko ari ukugira ngo hihutishwe imirimo yo kuwubaka.

Ubu imirimo yo kubaka uwo mupaka igeze ku gipimo cya 87 %.

2019-04-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rudasingwa yateje ubwega ko ibibazo afite yabitewe na Kayumba

Rudasingwa yateje ubwega ko ibibazo afite yabitewe na Kayumba

Ubwanditsi 22 Feb 2018
Mu gushaka guhindura itegeko nshinga hari icyo Museveni amaze kwigira kuri Nkurunziza

Mu gushaka guhindura itegeko nshinga hari icyo Museveni amaze kwigira kuri Nkurunziza

Ubwanditsi 16 Dec 2017
U Rwanda ruranenga ko Afurika y’Epfo yizera  Kayumba Nyamwasa kurusha rwo

U Rwanda ruranenga ko Afurika y’Epfo yizera Kayumba Nyamwasa kurusha rwo

Ubwanditsi 12 Dec 2018
Gen. Alexis Kagame aremeza ko nta ntambara iri kubutaka bw’u Rwanda, Usibye Ibihuha

Gen. Alexis Kagame aremeza ko nta ntambara iri kubutaka bw’u Rwanda, Usibye Ibihuha

Ubwanditsi 07 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

KIGALI: Umukozi w’Imana Pastor Bosco Fire yaboneye umuti abakobwa babaswe no kubura urushako
Mu Rwanda

KIGALI: Umukozi w’Imana Pastor Bosco Fire yaboneye umuti abakobwa babaswe no kubura urushako

Ubwanditsi 31 May 2018
Urubanza rwa Kizito Mihigo mu bujurire rwahawe itariki
INKURU NYAMUKURU

Urubanza rwa Kizito Mihigo mu bujurire rwahawe itariki

Ubwanditsi 18 Apr 2018
NEC igiye kuvugurura lisiti nshya y’abazitabira amatora y’abadepite
POLITIKI

NEC igiye kuvugurura lisiti nshya y’abazitabira amatora y’abadepite

Ubwanditsi 25 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru