• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Thomas Nahimana aravuga intambara ngo yibonere amaronko kuko azi neza icyo yabyariye Rusesabagina

Thomas Nahimana aravuga intambara ngo yibonere amaronko kuko azi neza icyo yabyariye Rusesabagina

Ubwanditsi 04 Nov 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Ingirwa padiri wataye ikanzu akajya muri politiki y’urwango Nahimana Thomas, aherutse gutangaza ko igihe cy’intambara kigeze. Ibi yavugiye kuri Televiziyo ye kuri murandasi “Isi n’Ijuru” 31 Ukwakira 2021 31 Ukwakira 2021 aho ahamagarira abantu guhaguruka bakarwanya Leta y’u Rwanda binyuze mu ntambara. Ibi ariko Nahimana usanzwe ugira akarimi kabi nawe ubwe arabizi ko abagerageje bose ingaruka byabagizemo harimo na Rusesabagina.

Imitwe yose yitwara gisirikari yashatse gutera u Rwanda uhereye kuri FDLR, RUD Uranana, P5 na FLN bose bazi ibyababayeho. Nahimana ibi abivuze akurikira Rusesabagina kandi bagakoresha amagambo amwe. Nahimana yari ayoboye icyo yise Guverinomana yo mu buhungiro.

Nahimana yagize ati “Turabona twabagira inama ko mudakwiye no gukomeza gutinya, ko bibaye ngombwa rwose kandi ubanza igihe cyarageze n’intwaro abantu bazifata, ariko bakarengera uburenganzira bwabo. Igihe kiragageze ngo tubyitegure mu mutwe no ku mutima, igihe ni iki.”

Inzererezi Thomas Nahimana ni Mwene Nkujuwimye Mathias na Iyamubonye Claudine, yavukiye mu karere ka Rusizi muri 1971, Umurenge wa Nzahaha . Yahunze u Rwanda ahunze ubutabera kubera ibyaha byo kubiba amacakubiri yari akurikiranyweho hagati ya 2005-2006.

Nyina umubyara ntabwo yigeze ahirwa n’urushako kuko umugabo we yamuhozaga ku nkeke akamuraza hanze n’abana be, bityo akaba ariho abana bakuye kutagira umuco n’ubugome. Thomas Nahimana afite murumuna we wari interahamwe Kabombo wamaze Abatutsi muri Cyangugu yose wiyitaga Bakame akaba n’ubu akibarizwa cyangwa yaraguye muri FDLR. Ubu buzima bwagize ingaruka nyinshi kuri Nahimana dore ko niyo yabeshyaga ngo ari kwigisha mu Kiliziya yajyaga abigarukaho.

Ari mu Iseminari Nkuru nk’abandi ba Faratiri bose, yaruhukiraga muri Paruwasi ya Mwezi, aho Padiri Mukuru buri gihe yamutangagaho raporo yo gushurashura abana b’abakobwa cyane cyane abangavu bazaga mu bikorwa bya Paruwasi nko gukora isuku mu Kiliziya, abitabiriye imiryango y’urubyiruko n’abandi. Aha yabashije gutera bamwe mu bakobwa inda ataraba Padiri ariko akabashukisha udufaranga bagaceceka. Ubu abenshi ngo niyo bamusabye indezo abatera ubwoba, bityo tukaba tudashaka gutangaza amazina yabo.

Amaze kuba Padiri, Nahimana yabaye mu iseminari ya Cyangugu yitiriwe Mutagatifu Aloys nyuma yo kuva muri Paruwasi ya Mwezi; mu iseminari yahasanze undi mupadiri ugendera ku matwara ya Hutu-Pawa, Fortunatus Rudakemwa aho bahinduye Seminari ya Cyangugu indiri ya CDR. Abana mbarwa bari bararokotse Jenoside bahigaga, babaye nk’abari mu menyo y’intare bibona bisanze mbere ya 1994. Inzego z’ubuyobozi zarabibonye n’ubwo byakorwaga mu ibanga; Padiri Nahimana na Rudakemwa bakundaga kumvisha abaseminari BBC Gahuzamiryango cyane cyane igihe havugwaga gusohoka kw’icyegeranyo cy’ingirwamucamanza Bruguiere, bagashishikariza abana kwitabira politike.

Muri iyo ngengabitekerezo ya Hutu Pawa bigishaga abana, umwana umwe yateguye ikiganiro cyitwa “la mauvaise gouvernance qui règne au Rwanda” bisobanuye “imiyoborere mibi iri mu Rwanda” akiganiriza abandi bana bagenzi babo Nahimana na Rudakemwa nabo bahari.

Byazamuye umwuka mubi muba Seminari bagiye kurwana, n’uko ubuyobozi burahagera bukuriwe n’uwari Perefe wa Cyangugu icyo gihe yari Musa Fazil Harerimana, abakuru b’ingabo na Polisi ndetse na Musenyeri wa Cyangugu, Nyakwigendera Bimenyimana Jean Damascene.

Nyuma y’inama Rudakemwa na Nahimana baje gusaka abana bitaga inkotanyi bitwaje ko bari gusaka telephone bakoresheje ngo bahamagare ubuyobozi.

Abo bapadiri baje kwamaganwa ku mugaragaro maze Nahimana yimurirwa muri Paruwasi ya Muyange aho yaje gukora agashya agatera inda umukobwa arangije amutsindagira murumuna we wo kwa Se wabo ngo aramurambagirije, nyuma ariko umusore amenya amakuru ko atwite inda ya Padiri abivamo.

Nahimana Thomas ahita acikira iburayi agenda acucuye umutungo wose wa Paruwasi Muyange, Musenyeri atabizi maze ageze iburayi yihomora kuri Musenyeri aramutuka koko amubwira ko yamuteje abasirikari n’abapolisi none ngo yageze iburayi nta ruhare abigizemo.

Nahimana kandi akiri mu Rwanda, ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka byaramufashe biramufunga, Musenyeri Bimenyimana niwe waje bumva ikibazo cye arafungurwa aho yagiye mu bikorwa bye byo gusambana I Bukavu muri Kongo, noneho kuko yari mu murenge wa Nyabitekeri akoresha ubwato buto agera ku Ijwi afata ubwato bunini ajya Bukavu; Nahimana mu bwenge buke bwe arangije kubonana n’umugore I Bukavu agaruka mu Rwanda akoresheje umupaka wa Rusizi, atanze Pasiporo ye, bigaragara ko ari kwinjira ariko ko bitagaragara ko yasohotse bityo ko yasohotse igihugu ku buryo butemewe n’amategeko.

Nibwo bamufunze bamukoresha inyandikomvugo, asaba imbabazi, Musenyeri Bimenyimana wari waragowe aramucyura, dore ko abapadiri ari abana ba Musenyeri.

Tugarutse rero kuri uyu mu Padiri nako ingirwa mu Padiri Nahimana ageze iburayi muri France nyuma yo kwandagaza Musenyeri Bimenyimana, yaje kujya muri Paroisse imwe ya Notre Dame de la Pointe de Caux, kuvuga ko ari umupadiri ko bamwakira akavuga ubutumwa; yagiyeyo ari nka Padiri kandi abana n’umugore we uzwi ku izina rya Maman Ritha n’umukobwa we Ritha. Iyo Paruwasi yamwibukijeko amategeko ya Kiliziya aruko kwerekana ikarita y’ubupadiri (Celebret) gusa bidahagijeko agomba kuzana ibaruwa iriho umukono wa Musenyeri waho yavugaga ubutumwa.

Nahimana umusatsi wamuvuyeho yibutse ibitutsi yatutse Musenyeri, nuko aramuhamagara kuko ntakundi, yari kubigenza amusaba imbabazi, amwibutsa ko ari umuhungu we, anamwibutsa umugani w’umwana w’ikirara……Musenyeri Bimenyimana yabanje kumwihorera, ariko amakuru agera kuri Rushyashya, avugako Nahimana yakomeje gutakamba aho mu gihe cy’imyaka ibiri yandikiye Musenyeri Bimenyimana amabaruwa agera muri magana abiri asaba imbabazi kuko niwo mugati wonyine yarasigaranye.

Musenyeri Bimenyimana nk’umubyeyi yaje kumwoherereza ibaruwa (Recommendation letter) ariko ataziko ayoherereje umugabo ubana n’umugore. N’uko ajya muri Paruwasi yavuzwe ruguru aba Padiri kandi afite n’urugo.
Nahimana yirirwa atuka uwari Padiri mukuru Nyakwigendera Ubald Rugirangoga kuko banabanye agihabwa ubupadiri, muri Paruwasi ya Mwezi ariko icyo amwangira cyane n’uko Padiri Ubald yamaganye kumugaragaro Nahimana ubwo yafataga inzira akajya Arusha gushinjura Interahamwe Yussuf Munyakazi wayoboye ubwicanyi muri Cyangugu, akaba arinawe wazanye Interahamwe zivuye Gisenyi na Cyangugu kurimbura Abatutsi mu Bisesero bari bagerageje kwirwanaho.

Nahimana yashinjuye Yussuf Munyakazi ariko urukiko rw’Arusha TPIR rumukatira imyaka 25. Padiri Ubald azwiho kutihanganira amafuti ndetse no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu bakirisitu bishingiye mu kubabarira. Ubwo inkuru y’incamugongo ko Padiri Ubald yitabye Imana yageraga mu Rwanda, inzererezi Nahimana we yabyiniye ku rukoma si ukunywa arasinda.

Nahimana Thomas ntabwo ari ugukunda abagore gusa kuko abo yambuye mu Bubiligi nibo bavuga ko abonye aho ijipo yanitse, yayitwara. Nahimana yaje kujya mu bya politiki kugirango anyunyuze imitsi yabo abeshya. Arabizi neza ko intambara atayishobora. By’umwihariko ubwo yabeshyaga ko aje kuba Perezida, nyamara abizi ko ari ikinamico ngo yambure abantu, yambuye abitwa Niwenshuti Ladislas ukora ubucuruzi bwo kuguriza amafaranga k’uburyo butemewe (Banki Lamberi) mu Bubiligi, Zena Mukabuduwe, Simeon Musabyimana, Interahamwe yo ku rwego rwo hejuru yatorotse Gacaca I Kanombe n’abandi. Ubu rero yababwiye ko yari yizeye ko nagera mu Rwanda abazungu bazamuha amafaranga akabishyura none amaso yabo yambuye yaheze mu kirere.

Ubundi abazi neza Nahimana Thomas, bemeza ko batazi neza umubare w’abana afite ariko abagore bamenyekanye hanze y’igihugu ni batanu udashyizemo abo babyaranye mu Rwanda; muri abo harimo Kwitonda Marie Claire, Jeanne Mukamurenzi, Chantal Mutega n’abandi….. Mu Rwanda ho mu bagore babashije kubyarana twabashije kumenya ni Mukantagwabira Marthe bakaba bafitanye umwana w’umusore w’umuhungu.

Politiki Nahimana abeshya ko akora, ni politiki y’ivangura n’amakimbirane nk’uko bigaragara mu biganiro yagiye akora, aho ashishikariza abandi gukoresha imbaraga zigamije gukuraho ngo ubutegetsi bwa Kigali (Violence).

Abenshi mu bakurikiye amagambo yagiye avuga nk’ukuriye Ishema Party, avuga amagambo neza ameze nka ya Ngeze Hassan ngo “abahutu ni ibicucu…baritinya…ntibashyira hamwe….” Nahimana kandi akomeza avuga ko u Rwanda ruyobowe n’abagande.! Mu gice cya kabiri cy’iyi nkuru, tuzabagezaho isesengura ry’amagambo abiba urwango, Nahimana yagiye atangaza, binyuze mu Kinyamakuru cye Le Prophete, ndetse no kuri YouTube Channel ye Isi n’Ijuru.

2021-11-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yashoje amatsinda ari iya mbere ihita ibona itike ya 1/2 cy’imikino ya CECAFA Kagame Cup 2025

APR FC yashoje amatsinda ari iya mbere ihita ibona itike ya 1/2 cy’imikino ya CECAFA Kagame Cup 2025

Ubwanditsi 08 Sep 2025
Ntamuhanga Cassien  watorotse gereza yagaragaye i Kampala muri Uganda

Ntamuhanga Cassien watorotse gereza yagaragaye i Kampala muri Uganda

Ubwanditsi 13 Dec 2017
LONI irashinja Afurika y’Epfo gukingira ikibaba ruharwa Fulgence Kayishema kugeza bamuhungishije akava muri icyo gihugu

LONI irashinja Afurika y’Epfo gukingira ikibaba ruharwa Fulgence Kayishema kugeza bamuhungishije akava muri icyo gihugu

Ubwanditsi 20 Dec 2020
Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Ubwanditsi 18 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri EAC Tanzania na Uganda nibyo bihugu bitigeze bipfusha umuperezida akiri ku butegetsi
Mu Rwanda

Muri EAC Tanzania na Uganda nibyo bihugu bitigeze bipfusha umuperezida akiri ku butegetsi

Ubwanditsi 28 Mar 2017
Ibyo Mwenda ashingiraho yemeza ko Intambara hagati y’u Rwanda na Uganda ishoboka
INKURU NYAMUKURU

Ibyo Mwenda ashingiraho yemeza ko Intambara hagati y’u Rwanda na Uganda ishoboka

Ubwanditsi 05 Jun 2019
Ubutegetsi muri Uganda burashaka kwigizayo umukuru wa Polisi bwitwaje u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Ubutegetsi muri Uganda burashaka kwigizayo umukuru wa Polisi bwitwaje u Rwanda

Ubwanditsi 12 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru