• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Imyitwarire ya Jean Luc Musana ntiyatunguye benshi Burya arya akaribwa n’akataribwa

Imyitwarire ya Jean Luc Musana ntiyatunguye benshi Burya arya akaribwa n’akataribwa

Ubwanditsi 17 Aug 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Muri iyi minsi hadutse umusore witwa Jean Luc Musana, utagira indero wirirwa atuka abayobozi akanibasira n’ishyaka rya FPR Inkotanyi, watunguye benshi batari bamuzi bibaza aho yakuye iyo mico cyangwa abamutumye. Ariko rero abamuzi kuva mu busore bwe ntabwo batunguwe.

Musana Jean Luc akomoka mu karere ka Gasabo mu cyahoze ari  Gikomero dore ko se umubyara yabaye Burugumesitiri w’icyahoze ari Komini Gikomero naho nyina umubyara ni umwarimukazi kugeza uyu munsi. Ntabwo dushatse kuvuga amazina yaba babyeyi kuko ataribo bohereje umwana wabo ahubwo nabo ni ishyano ryabagwiriye. Barumiwe.

Musana yakuze ari umwana ushaka amafaranag ariko atanyurwa kuko na ba nyirasenge cyangwa ba se wabo bamuhaga akazi yarabibaga dore ko yize icungamutungo.

Ubwo yarangizaga Kaminuza, Musana yiyegereje abandi banyeshuri barokotse  Jenoside bashinga umuryango cyangwa itsinda (Famille) muri GAERG nk’abanyamuryango bashya.

Musana yahawe inshingano zo kwakira no gucunga umutungo wa Famille. Muri GAERG buri famille itanga umusanzu ngarukamwaka ubafasha mu bikorwa binyuranye nko guhemba ababyaye dore ko abenshi nta miryango migari baba bafite.

Musana Jean Luc yakiraga amafaranga akayakubita umufuka. Yariye akataribwa. Musana yaje kuganirizwa abwirwa ko agomba kwishyura ayo mafaranga, magingo aya yishyuye igice. Komite ya GAERG ku rwego rw’igihugu yafashe icyemezo cyo kumuganiriza akishyura ayo mafaranga, nibwo yahisemo guhita asezera muri uwo muryango atangira no kwigaragaza mu binyamakuru avuga ko yasezeye muri FPR na GAERG.

Mu gushaka kurya akataribwa, Musana yavuniye mu biti inama z’ababyeyi be ahubwo ashaka kwihuza n’ibigarasha. Magingo aya, Musana Jean Luc ntajya iwabo aho afite se na nyina ariko ahora kwa Ingabire Victoire.

Musana yabonye ko iyo uvuze nabi u Rwanda uri mu gihugu imbere ufashwa n’ibigarasha ukabona amafaranga kandi koko niko byagenze kuko arayabona. Indi mpamvu ikomeye Ingabire Victoire amwiyegereza ni ugukoresha iturufu ry’umuntu warokotse Jenoside, berekana ko bari kumwe.

Ibi Musana Jean Luc arabikoresha cyane dore ko iyo ari mu kiganiro na Ingabire Victoire cyangwa Ntwali John Williams arenga umurongo akaba aribo bamugarura mu magambo ye.

Ese Musana yaba azi amaherezo ya Mahoro wari umuvugizi wa Ingabire Victoire?

Musana yahuye na Ingabire amufata nka nyina kandi agifite nyina w’amaraso. Ntabwo Ingabire Victoire yigeze akunda abarokotse ni ukubifotorezaho. Abasuraga Ingabire bagasangayo uwari umuvugizi we Mahoro Jean nawe warokotse Jenoside, ntabwo bamwiyumvagamo maze mu nama ntibirekure ; ikindi nuko nkuko Mahoro Jean yabitangarije inshuti ze, yahoraga abazwa na Ingabire niba aba muri DALFA koko cyangwa ari intumwa, umusore akabihakana. Nyuma Ingabire Victoire yaje gutangira gushakisha impamvu yasezerera Mahoro Jean, kuko yamucagaho abayoboke be b’abahezanguni nuko atangira kumushinja gusuzugura ngo aramushaka akamubura, kuko aba yagiye kwinywera agasembuye mu tubari.

Na Musana Jean Luc nategereze. 

2022-08-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa kabiri w’irushanwa rya Basketball Africa League BAL yakinaga na GNBC yo muri Madagascal amanota 78 kuri 72.

Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa kabiri w’irushanwa rya Basketball Africa League BAL yakinaga na GNBC yo muri Madagascal amanota 78 kuri 72.

Ubwanditsi 19 May 2021
Umujenosideri Kabuga Felisiyani yavuniye ibiti mu matwi imbere y’abacamanza, nk’ amayeri yo gutinza urubanza ngo atazigera aburanishwa

Umujenosideri Kabuga Felisiyani yavuniye ibiti mu matwi imbere y’abacamanza, nk’ amayeri yo gutinza urubanza ngo atazigera aburanishwa

Ubwanditsi 12 Nov 2020
Amagaju na Etoile de l’Est mu makipe yatangiye neza urugendo rwo gukina ikiciro cya mbere 2021-2022

Amagaju na Etoile de l’Est mu makipe yatangiye neza urugendo rwo gukina ikiciro cya mbere 2021-2022

Ubwanditsi 19 Sep 2021
Masudi Djuma yagarutse muri Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 4 ishize ayihesha ibikombe 2, Ese niwe mutoza wari ukenewe muri Gikundiro?

Masudi Djuma yagarutse muri Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 4 ishize ayihesha ibikombe 2, Ese niwe mutoza wari ukenewe muri Gikundiro?

Ubwanditsi 16 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 08 Dec 2022
Minova yafashwe, ab’i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y’abagome
Amakuru

Minova yafashwe, ab’i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y’abagome

Ubwanditsi 21 Jan 2025
Inzego z’ubutasi za Uganda zatangiye gukwirakwiza ibihuha ko Bobi Wine agiye kwicwa n’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Inzego z’ubutasi za Uganda zatangiye gukwirakwiza ibihuha ko Bobi Wine agiye kwicwa n’u Rwanda

Ubwanditsi 10 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru