• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

You are at :Home»Amakuru»APR FC yatsinzwe na Gormahia muri CAF Champions League bituma isezererwa

APR FC yatsinzwe na Gormahia muri CAF Champions League bituma isezererwa

Ubwanditsi 06 Dec 2020 Amakuru, IMIKINO

Ni ibitego APR FC yatsinzwe mu minota ya nyuma na Gor Mahia 3-1, ubwo iba isezerewe ku bitego 4-3 mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League. APR FC yari yatsinze ibitego 2-1 mu mukino ubanza wabereye i Kigali mu cyumweru gishize, wari umukino wo kwishyura wabereye kuri Nyayo Stadium i Nairobi, kuri uyu wa Gatandatu, Umutoza Adil Mohammed Erradi yakoze impinduka eshatu mu babanza mu kibuga, Ruboneka Jean Bosco, Tuyisenge Jacques na Byiringiro Lague bahabwa umwanya.

APR FC yabonye penaliti hakiri kare, ku munota wa cyenda, ku ikosa ryakorewe Niyomugabo Claude, Tuyisenge Jacques ayiteye arayihusha. Samuel Onyango yafunguye amazamu ku ruhande rwa Gor Mahia ku munota wa 18 ku mupira ubwugarizi bwa APR FC bwananiwe gukuraho nyuma yo kuva muri koruneri yatewe na Kenneth Muguna.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, umutoza wa APR FC, Adil Mohammed, yakoze impinduka imwe, Niyomugabo Claude aha umwanya Bizimana Yannick. Umunyezamu Rwabugiri Umar yafashije APR FC kuguma mu mukino, akuramo imipira ibiri yashoboraga kuvamo ibitego yabonetse ku ruhande rwa Gor Mahia. Nsanzimfura Keddy winjiranye mu kibuga na Ndayishimiye Dieudonné, bombi basimbuye Manishimwe Djabel na Byiringiro Lague, ni we wishyuriye APR FC ku munota wa 82 ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Kugeza kuri uwo munota, APR FC yari yizeye gukomeza, ariko icyizere cyayo cyayoyotse mu minota itanu y’inyongera, aho Gor Mahia yabonye ibindi bitego bibiri byatsinzwe na Sydney Ochieng ku munota wa 91 na Nicholas Kipkirui ku munota wa 93 ku mupira wari uvuye muri koruneri. APR FC yari yihaye intego yo kugera mu matsinda ya CAF Champions League muri uyu mwaka yasezerewe itarenze umutaru, bivuze ko igiye guhanga amaso ibikombe bikinirwa mu Rwanda.

Mu ijonjora rya kabiri, Gor Mahia izahura n’ikipe igomba kuva hagati ya CR Belouizdad yo muri Algérie na El Nasr yo muri Libya

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Gor Mahia FC: Gad Mathews, Charles Momanyi, Philemon Otieno, Michael Apudo, Andrew Juma, Ernest Wendo, Kenneth Muguna (c), Banerd Ondiek, Tito Okello, Benson Omalla na Samuel Onyango.

APR FC: Rwabugiri Ndayisenga Umar, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry (c), Niyonzima Olivier, Ruboneka Jean Bosco, Niyomugabo Claude, Byiringiro Lague, Manishimwe Djabel na Tuyisenge Jacques.

2020-12-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FERWAFA ndetse n’Ishyirahamwe ry’imikino yo mu mashuri basinye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere umupira w’amaguru 

FERWAFA ndetse n’Ishyirahamwe ry’imikino yo mu mashuri basinye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere umupira w’amaguru 

Ubwanditsi 11 Mar 2022
Gusohoka mu mwiherero ntaruhushya byatumye Muhitira Felicien atazitabira imikino Olimpike, we avugako yasohotse agiye kunywa umuti umuvura amarozi

Gusohoka mu mwiherero ntaruhushya byatumye Muhitira Felicien atazitabira imikino Olimpike, we avugako yasohotse agiye kunywa umuti umuvura amarozi

Ubwanditsi 30 Jun 2021
Ubushishozi bw’abanyapolitiki ba Kongo bugerwa ku mashyi

Ubushishozi bw’abanyapolitiki ba Kongo bugerwa ku mashyi

Ubwanditsi 26 Dec 2022
Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah yahaye ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri Tour du Cameroon 2023

Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah yahaye ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri Tour du Cameroon 2023

Ubwanditsi 30 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Byumvuhore nanone ati “Naririmbye Muvoma Ntabwo Naririmba Ibyiza u Rwanda Rugezeho, Akabi Gasekwa nk’Akeza
Uncategorized

Byumvuhore nanone ati “Naririmbye Muvoma Ntabwo Naririmba Ibyiza u Rwanda Rugezeho, Akabi Gasekwa nk’Akeza

Ubwanditsi 04 Sep 2020
Darfur: UN yambitse ingabo z’u Rwanda imidari y’ishimwe
Mu Rwanda

Darfur: UN yambitse ingabo z’u Rwanda imidari y’ishimwe

Ubwanditsi 29 Oct 2016
Abavuga rikumvikana bo muri Gasabo bahawe ubumenyi ku bukangurambaga bw’isuku n’umutekano
Mu Mahanga

Abavuga rikumvikana bo muri Gasabo bahawe ubumenyi ku bukangurambaga bw’isuku n’umutekano

Ubwanditsi 01 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru