• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Abasirikari 5 ba Uganda bakatiwe ibihano birimo n’urupfu, kubera kwica abaturange b’abasivili muri Somaliya

Abasirikari 5 ba Uganda bakatiwe ibihano birimo n’urupfu, kubera kwica abaturange b’abasivili muri Somaliya

Ubwanditsi 14 Nov 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Mahanga

Tariki 12 Ugushyingo 2021, nibwo urukiko rukuru rwa gisirikari rwa Uganda, ariko rukorera i Mogadishu muri Somaliya, rwahamije abasirikari 5 ba Uganda ibyaha by’ubwicanyi n’iyicarubozo byakorewe abaturage 7 b’inzirakarenga muri Somaliya, ubwo abo basirikari ba Uganda bari mu butumwa bwo”kubungabunga amahoro n’umutekano” muri icyo gihugu.

Ni ubwicanyi bwabereye ahitwa Goloweyn mu ntara ya Lower Shabelle, mu bilometero 120 werekeza mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Umurwa Mukuru, Mogadishu, hari tariki 10 Kanama uyu mwaka wa 2021. Kubera iyo myitwarire ya kinyamaswa rero, urwo rukiko rwakatiye igihano cy’urupfu 2 muri izo ngirwa-basirikari za Uganda, abandi 3 bahanishwa gufungwa imyaka 39. Abo bagizi ba nabi bagomba guhita basubizwa iwabo muri Uganda, aho bazarangiriza ibihano byabo.

Uru rubanza rwaje nyuma y’aho mu kwezi gushize k’Ukwakira, Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe wamaganiye ubwo bwicanyi bwakorewe abaturage b’abasivili, ndetse nyuma y’iperereza ryimbitse wemeza ko bwakozwe n’abasirikari ba Uganda bari muri AMISOM, itsinda ry’ingabo z’amahanga ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya.

Abazi neza imikorere y’igisirikari cya Uganda, UPDF, bavuga ko iyi myitwarire idatunguranye, ngo kuko UPDF isanzwe irangwa no guhohotera rubanda, ruswa n’ ibindi bikorwa by’urukozasoni.

N’ubwo imiryango y’abishwe yatangaje ko yishimiye icyemezo cy’urukiko, ibihano bishobora kuba urwiyerurutso imbere y’amahanga, kuko bitazigera bishyirwa mu bikorwa. Inshuro nyinshi abasirikari ba UPDF bagiye bahabwa ibihano kubera ubujura n’ibindi byaha byo guhohotera abaturage imbere muri Uganda, aho kurangiza ibyo bihano bakimurirwa mu zindi batayo zikorera mu turere turi kure y’ahakorewe ibyaha.

Uganda ifite abasirikari 6.200 mu butumwa bwa AMISOM, kuva bagera muri Somaliya mu mwaka wa 2007 bakaba batarahwemye kuvugwa mu bikorwa by’ubwicanyi, gusambanya abagore ku ngufu, ubujura, ruswa n’ibindi bikorwa by’urukozasoni.

Tariki 04 Ugushyingo uyu mwaka, Umugande witwa Simon MULONGO, wari unungirije Umuyobozi Mukuru wa AMISOM, yirukanywe shishi itabona muri Somaliya, azira imyitwarire ihabanye n’ubutumwa bw’amahoro yoherejwemo.

Mu mwaka wa 2013, abasirikari 24 ba UPDF barimo na Brig Gen Michael Ondoga, bafatiwe mu bikorwa byo kugurisha ibiryo by’abasirikari ba AMISOM, ariko Gen Ondoga asubijwe muri Uganda agirwa umwere.

Muw’2016 nabwo abasirikari 9 ba UPDF baguwe gitumo bagurisha amavuta y’ibinyabiziga bya AMISOM, ndetse baranabihanirwa. Ibi rero nibyo bigituma Uganda ihora irwanira kujya “kubahiriza amahoro n’umutekano” mu mahanga, ariko ikabyangirwa, nk’uko byayigendekeye ubwo yabishegeraga isaba kujya muri Mozambike.

2021-11-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda 2021-2022 kiratangwa kuri uyu wa Kane hagati ya APR FC na Kiyovu SC

Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda 2021-2022 kiratangwa kuri uyu wa Kane hagati ya APR FC na Kiyovu SC

Ubwanditsi 16 Jun 2022
Ruharwa Bagosora apfuye bamaze kumubaga umutima inshuro zirenze eshatu aho yari afungiye muri Mali

Ruharwa Bagosora apfuye bamaze kumubaga umutima inshuro zirenze eshatu aho yari afungiye muri Mali

Ubwanditsi 26 Sep 2021
Ni iki gituma amashyaka ya Opposition akomeje gucikamo ibice : Ubusambo, Ubuswa bwinshi, Ubusambanyi  n’Inda nini.

Ni iki gituma amashyaka ya Opposition akomeje gucikamo ibice : Ubusambo, Ubuswa bwinshi, Ubusambanyi n’Inda nini.

Ubwanditsi 14 Sep 2016
Haruna Niyonzima na Salomon Nirisarike babimburiye abandi bakina hanze kugera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu

Haruna Niyonzima na Salomon Nirisarike babimburiye abandi bakina hanze kugera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu

Ubwanditsi 16 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nicolas Sarkozy yafunzwe: Uwari Perezida w’u Bufaransa abaye uwa mbere woherejwe muri gereza kubera ibyaha bya ruswa
Amakuru

Nicolas Sarkozy yafunzwe: Uwari Perezida w’u Bufaransa abaye uwa mbere woherejwe muri gereza kubera ibyaha bya ruswa

RUSHYASHYA 21 Oct 2025
Isari isumbye iseseme: Na Jenerali Habyarimana ashakiye ibirayi kuri YouTube!
Amakuru

Isari isumbye iseseme: Na Jenerali Habyarimana ashakiye ibirayi kuri YouTube!

Ubwanditsi 20 Aug 2024
Afrika y’Epfo umucamana yikuyeho Dosiye ya Col. Patrick Karegeya, ayihengekera Umushinjacyaha Mukuru
INKURU NYAMUKURU

Afrika y’Epfo umucamana yikuyeho Dosiye ya Col. Patrick Karegeya, ayihengekera Umushinjacyaha Mukuru

Ubwanditsi 18 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru