• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Abasirikari 5 ba Uganda bakatiwe ibihano birimo n’urupfu, kubera kwica abaturange b’abasivili muri Somaliya

Abasirikari 5 ba Uganda bakatiwe ibihano birimo n’urupfu, kubera kwica abaturange b’abasivili muri Somaliya

Ubwanditsi 14 Nov 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Mahanga

Tariki 12 Ugushyingo 2021, nibwo urukiko rukuru rwa gisirikari rwa Uganda, ariko rukorera i Mogadishu muri Somaliya, rwahamije abasirikari 5 ba Uganda ibyaha by’ubwicanyi n’iyicarubozo byakorewe abaturage 7 b’inzirakarenga muri Somaliya, ubwo abo basirikari ba Uganda bari mu butumwa bwo”kubungabunga amahoro n’umutekano” muri icyo gihugu.

Ni ubwicanyi bwabereye ahitwa Goloweyn mu ntara ya Lower Shabelle, mu bilometero 120 werekeza mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Umurwa Mukuru, Mogadishu, hari tariki 10 Kanama uyu mwaka wa 2021. Kubera iyo myitwarire ya kinyamaswa rero, urwo rukiko rwakatiye igihano cy’urupfu 2 muri izo ngirwa-basirikari za Uganda, abandi 3 bahanishwa gufungwa imyaka 39. Abo bagizi ba nabi bagomba guhita basubizwa iwabo muri Uganda, aho bazarangiriza ibihano byabo.

Uru rubanza rwaje nyuma y’aho mu kwezi gushize k’Ukwakira, Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe wamaganiye ubwo bwicanyi bwakorewe abaturage b’abasivili, ndetse nyuma y’iperereza ryimbitse wemeza ko bwakozwe n’abasirikari ba Uganda bari muri AMISOM, itsinda ry’ingabo z’amahanga ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya.

Abazi neza imikorere y’igisirikari cya Uganda, UPDF, bavuga ko iyi myitwarire idatunguranye, ngo kuko UPDF isanzwe irangwa no guhohotera rubanda, ruswa n’ ibindi bikorwa by’urukozasoni.

N’ubwo imiryango y’abishwe yatangaje ko yishimiye icyemezo cy’urukiko, ibihano bishobora kuba urwiyerurutso imbere y’amahanga, kuko bitazigera bishyirwa mu bikorwa. Inshuro nyinshi abasirikari ba UPDF bagiye bahabwa ibihano kubera ubujura n’ibindi byaha byo guhohotera abaturage imbere muri Uganda, aho kurangiza ibyo bihano bakimurirwa mu zindi batayo zikorera mu turere turi kure y’ahakorewe ibyaha.

Uganda ifite abasirikari 6.200 mu butumwa bwa AMISOM, kuva bagera muri Somaliya mu mwaka wa 2007 bakaba batarahwemye kuvugwa mu bikorwa by’ubwicanyi, gusambanya abagore ku ngufu, ubujura, ruswa n’ibindi bikorwa by’urukozasoni.

Tariki 04 Ugushyingo uyu mwaka, Umugande witwa Simon MULONGO, wari unungirije Umuyobozi Mukuru wa AMISOM, yirukanywe shishi itabona muri Somaliya, azira imyitwarire ihabanye n’ubutumwa bw’amahoro yoherejwemo.

Mu mwaka wa 2013, abasirikari 24 ba UPDF barimo na Brig Gen Michael Ondoga, bafatiwe mu bikorwa byo kugurisha ibiryo by’abasirikari ba AMISOM, ariko Gen Ondoga asubijwe muri Uganda agirwa umwere.

Muw’2016 nabwo abasirikari 9 ba UPDF baguwe gitumo bagurisha amavuta y’ibinyabiziga bya AMISOM, ndetse baranabihanirwa. Ibi rero nibyo bigituma Uganda ihora irwanira kujya “kubahiriza amahoro n’umutekano” mu mahanga, ariko ikabyangirwa, nk’uko byayigendekeye ubwo yabishegeraga isaba kujya muri Mozambike.

2021-11-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Batatu bafunzwe bazira ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

Batatu bafunzwe bazira ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

Ubwanditsi 01 Jul 2016
Nyuma y’inkuru zavugaga ko atwite Ingabire Victoire yateje ubwega ko yabujijwe kujya kwivuza

Nyuma y’inkuru zavugaga ko atwite Ingabire Victoire yateje ubwega ko yabujijwe kujya kwivuza

Ubwanditsi 02 Aug 2016
Abamotari bagera kuri 250 bo muri Kamonyi babaye abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake

Abamotari bagera kuri 250 bo muri Kamonyi babaye abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake

Ubwanditsi 03 Jun 2016
Leta ya Kongo ku rugamba byayicikanye, Perezida Tshisekedi agafunga umuhisi n’umugenzi ngo ni ibyitso by’u Rwanda

Leta ya Kongo ku rugamba byayicikanye, Perezida Tshisekedi agafunga umuhisi n’umugenzi ngo ni ibyitso by’u Rwanda

Ubwanditsi 13 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kiyovu SC yatumije inama y’intekorusange yatangaje Koukouras Petros nk’umutoza mushya wayo
Amakuru

Kiyovu SC yatumije inama y’intekorusange yatangaje Koukouras Petros nk’umutoza mushya wayo

Ubwanditsi 13 Jun 2023
Ku busabe bwa Kayumba Nyamwasa, Deo Nyirigira yitabye CMI gusobanura uburyo yiyunze na Jean Paul Turayishimye 
INKURU NYAMUKURU

Ku busabe bwa Kayumba Nyamwasa, Deo Nyirigira yitabye CMI gusobanura uburyo yiyunze na Jean Paul Turayishimye 

Ubwanditsi 29 Jul 2020
Asaga Miliyoni 73 niyo yavuye mu matike yaguzwe mu gitaramo cya Israel Mbonyi cyubatse andi mateka
Amakuru

Asaga Miliyoni 73 niyo yavuye mu matike yaguzwe mu gitaramo cya Israel Mbonyi cyubatse andi mateka

Ubwanditsi 26 Dec 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru