• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ibitangazamakuru byo mu burengerazuba bw’isi byibanda ku ifungwa rya Rusesabagina Paul kuruta ibikorwa by’iterabwoba byahitanye Abanyarwanda bikozwe n’Umutwe w’ingabo ze

Ibitangazamakuru byo mu burengerazuba bw’isi byibanda ku ifungwa rya Rusesabagina Paul kuruta ibikorwa by’iterabwoba byahitanye Abanyarwanda bikozwe n’Umutwe w’ingabo ze

Ubwanditsi 02 Mar 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ikinyamakuru New York Times giherutse gusohora inkuru ifite umutwe ugira uti, ” Rwanda Official Admits Legal Violations in ‘Hotel Rwanda’ Case” ni imwe mu nkuru nk’iyi igerageza guteza inkubi y’umuyaga urimo inkuba ugamije kuryanisha no gusiga icyasha k’ubutabera bw’u Rwanda kandi ikerekeza ibitekerezo ku bibazo nyabyo biri mu rubanza rw’iterabwoba ruregwamo Paul Rusesabagina. Iyi nkuru igamije kwerekana ko Rusesabagina yatawe muri yombi ashinjwa “ibinyoma” . Nkuko Rusesabagina yabajije ibibazo byinshi nk’umuyobozi w’umutwe wa politiki Rwanda Movement for Change Change (MRCD) wari ufite umutwe witwaje intwaro uzwi ku izina rya National Liberation Force (FLN) wahitanye abantu 9 ukomeretsa abandi benshi bategwaga mu mayira ndetse n’ibitero bya hato na hato, ibitangazamakuru byinshi byo muburengerazuba byirengagije izi nkuru nta nubwo binabigarukaho nyamara bifitiwe ibimenyetso.

Ikinyamakuru New York Times ndetse n’ibindi bitangazamakuru byo mu burengerazuba ntibishaka kumenya amakuru aturuka muri CIA no mu nzego z’ubutasi z’Ububiligi ku byo bazi kandi basangije n’abayobozi b’u Rwanda ku bikorwa bya Rusesabagina mbere gato yuko atabwa muri yombi! Bafite amakuru ku ruhare rw’iterabwoba rwa Rusesabagina ariko ntibashobora kumuhindukirira byibura ngo bagaragaze ibikorwa bye bibi.

Ibitangazamakuru byo mu burengerazuba byahisemo guceceka biraruca birarumira ku buhamya bw’abahohotewe n’ibitero bya FLN, hamwe n’ibimenyetso byose byatanzwe n’uwashinjwaga na Rusesabagina ari we nkingi ye ya mwamba Callixte Nsabimana, uzwi ku izina rya Sankara wanamushinje byinshi mubyo baziranyeho bahemukiyeho abanyarwanda, u Rwanda nk’igihugu gifite inshingano zo guta muri yombi umuntu ukekwaho iterabwoba wagize uruhare mu kwica abaturage b’inzirakarengane barwo, bisobanura ko umuntu ahohoteye abanyarwanda yarangiza ntakurikirane iyo Leta ntacyo yaba imariye abanyarwanda ishinzwe,byumvikane ko u Rwanda rwakoreye inyungu z’abenegihugu.

Abanyamakuru bo mu Burengerazuba ndetse n’abitwa ko baharanira uburenganzira bwa muntu nabo bakomeje gutsimbarara ku kubona Rusesabagina mu ndorerwamo ya Hollywood yakoze ‘imugira intwari’ nyamara ari ikibiribiri, bakamufata nk’uwahawe ibihembo byinshi birimo umudari wa Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika; nkaho ibi bimuha ubudahangarwa bwo gukora ibyaha. Ntabwo ari we wa mbere wahawe umudari wa Perezida kabone ko utanamuha ubudahangarwa bwo kwigira akari aha kajyahe ngo ahemukire Abanyarwanda birangirire aho. Twibuke ko Bill Cosby ari umwe mu bahamwe n’icyaha muri 2018 kubera kurenga ku mategeko y’Amerika.

Hano hari ibibazo by’ingirakamaro itangazamakuru ry’iburengerazuba ryanga nkana kuganiraho kugirango riyobore urubanza rw’ukuri imbere ya Rusesabagina.

Ikibazo cya 1: Rusesabagina yaba yarashinze umutwe wa politiki witwa MRCD?
Ikibazo cya 2: Ese umutwe wa politiki wa Rusesabagina wari ufite umutwe w’iterabwoba witwaje intwaro uzwi ku izina rya FLN wibasiye kandi wica abantu mu Rwanda mu majyepfo ashyira Uburengerazuba muri 2018?

Ikibazo cya 3: Rusesabagina yaba yaratangaje k’umugaragaro ko azakoresha uburyo ubwo aribwo bwose bwarwanya leta y’u Rwanda?

Ikibazo cya 4: Ese ibikorwa bya Rusesabagina byo gushinga umutwe w’iterabwoba birenga ku mategeko y’u Rwanda n’amategeko mpuzamahanga k’uburyo ari ibyaha ndengamipaka?

Ntibikwiye ko Paul Rusesabagina yicara munsi y’umutaka wa Filime ndemekanyo ya “HOTEL RWANDA” yamara kumugira ikimenywanabose agasheyekerwa akumva ko yakora akanategura ibikorwa bihemukira Abanyarwanda bibabuza umudendezo akumva yagira amahoro, ntibibaho abayobozi barwo ntibamuha agahenge, n’ubwo yajya mu mwobo bamutuma ifuku

Kureshya abakekwaho iterabwoba bakarohwa mu mutego: Dusanishe Rusesabagina na Yunis Fawas

U Rwanda rwasobanuye inshuro nyinshi uburyo Rusesabagina yageze mu Rwanda. Yashutswe akanagwa mu kamashu nk’umutego kandi ibyo ntabwo bivuze ko habayeho kuzanwa ku gahato cyangwa gushimutwa nk’uko bivugwa n’ibihugu by’uburengerazuba bw’isi. Nta rubanza rwo guhimbahimba Rusesabagina agombe ahure n’ubutabera bumubaze ibyo yakoze.

Mu mwaka w’1987, Yunis Fawas, Umunyalibani ubwo yari mu bwato yashutswe na FBI mu mazi mpuzamahanga yo ku nkombe za Kupuro mu gikorwa cyiswe “Operation Goldenrod,” asezeranywa ko azacuruza ibiyobyabwenge. Yarafashwe ajyanwa mu kigo cy’ingabo zirwanira mu kirere cya Andrews nyuma aza gukatirwa igifungo cy’imyaka 30 azira kuba yarayoboye ishimutwa ry’indege y’umwami wa Yorodani i Beirut mu 1985. Niba gushuka ukekwaho iterabwoba mu mutego byarabaye muri Amerika, kuki byafatwa mu Rwanda nko gushimuta iyo bikozwe n’ikindi gihugu?

Tugereranye Paul Rusesabagina na Osama bin Laden

U Rwanda rwakiriye neza Paul Rusesabagina kandi ntabwo yigeze akorerwa iyicarubozo. Umuryango uvuga ko yakorewe iyicarubozo kandi ko nta miti afite ni ibihimbano bidafite ishingiro byo gukurura impuhwe no guharabika u Rwanda mu maso y’abatarurimo kuko utaragera ibwami abeshywa byinshi, kabone n’ubwo ibinyoma byavugurujwe n’umwunganira.

Twibutse neza ko ku ya 2 Gicurasi 2011, Osama bin Laden yiciwe muri Pakisitani, muri make uwari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Barack Obama, yagejeje ijambo ku banyagihugu agira ati: “Iri joro, nshobora kugeza ku Banyamerika ndetse no ku isi ko Amerika yakoze igikorwa cy’indashyikirwa cyahitanye Osama bin Laden, umuyobozi wa Al Qaeda, n’umuterabwoba wahuzaga ibikorwa byayo byose. kubera iyicwa ry’ibihumbi by’inzirakarengane birimo abagore n’abana.

Itangazamakuru ry’iburengerazuba na babandi bavuga ko bashinzwe uburenganzira bwa muntu ntabwo bigeze bavuga ijwi rimwe mbese ngo rikopfore namba cyangwa ngo rijye impaka niba ubwo bwicanyi bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, ahubwio bwakomye amashyi.

Ibyaha Bin Laden yakoze ni bimwe neza n’ibyo Rusesabagina aregwa. Ndabaza niba itandukaniro riri mu mibare y’abantu bishwe cyangwa inkomoko n’ibara ry’uruhu rw’abantu bishwe. Iyo abasenateri b’Abanyamerika cyangwa abadepite bo mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi bandikiye u Rwanda ko Rusesabagina uri imbere y’inkiko kugira ngo asubize ibirego by’iterabwoba agomba kurekurwa nta rubanza, sinabura gusobanukirwa aho amahame atandukaniye akurikizwa aturuka hehe? ikigaragara ni uko ibitero bye byasize abapfakazi n’imfubyi bakeneye ubutabera. Gusa urusaku rw’itangazamakuru n’abandi bahezanguni badashyira mu gaciro mu mahanga bagakwiye kumva ko ari nka rumwe rutabuza umuvomyi kuvoma

Ubwicanyi muri Amerika no gushimuta abakekwaho iterabwoba

Kuwa 3 Mutarama 2020, ibitero by’indege by’Amerika ku kibuga cy’indege cya Bagdad byahitanye Jenerali Irani Qasem Soleimani kandi ntibyafashwe nk’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ntibyigeze bivugwa mu bitangazamakuru byo mu burengerazuba cyangwa ngo ryamaganwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu. Guceceka byasobanuraga ngo ‘Byari byiza kuko Amerika yamufataga nk’iterabwoba kandi ibangamiye umutekano w’abaturage babo ndetse n’igihugu cyabo.’

Twongere tumenye Osama Moustafa Hassan Nasr, uzwi kandi ku izina rya Abu Omar, washimuswe na CIA i Milan- Ubutaliyani mu 2003.

Muri Gashyantare 2003, Omar Moustafa Hassan yashimuswe mu mihanda ya Milan ho m’Ubutaliyani, ajyanwa ku kibuga cy’indege cya Amerika ahitwa Aviano hafi ya Venice, yimurirwa mu Budage arangiriza iubihano mu kasho azize iyicarubozo mu Misiri. Abanyamerika 23 bahamwe n’icyaha cyo gushimuta mu Butaliyani, rukaba rwari urubanza rwa mbere ku isi rurimo gahunda za CIA yo gushimuta abakekwaho iterabwoba. ‘Byari byiza gushimuta igihe cyose ukekwaho icyaha afatwa nk’iterabwoba kandi ko ari akaga ku Banyamerika ndetse n’igihugu cyabo.’ Aka ni agace gato ku bindi bitavuzwe.

2021-03-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – APR FC isezereye Kiyovu SC isanga Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2023

Amafoto – APR FC isezereye Kiyovu SC isanga Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2023

Ubwanditsi 14 May 2023
N’u Rwanda rwaberwa no kwicara kuri ‘table d’honneur’ – Perezida Kagame

N’u Rwanda rwaberwa no kwicara kuri ‘table d’honneur’ – Perezida Kagame

Ubwanditsi 18 Dec 2017
Uko Abagande binjijwe mu nyeshyamba za FDLR

Uko Abagande binjijwe mu nyeshyamba za FDLR

Ubwanditsi 06 May 2019
Abashukwa n’umutekamutwe Claude Gatebuke bagomba kumenya ko ari inzira yo kwisanga mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo

Abashukwa n’umutekamutwe Claude Gatebuke bagomba kumenya ko ari inzira yo kwisanga mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo

Ubwanditsi 14 May 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abangavu b’u Rwanda begukanye igikombe cy’irushanwa ry’Akarere ka Gatanu muri Handball basesekaye i Kigali
Amakuru

Abangavu b’u Rwanda begukanye igikombe cy’irushanwa ry’Akarere ka Gatanu muri Handball basesekaye i Kigali

Ubwanditsi 02 May 2023
Isari isumbye iseseme: Na Jenerali Habyarimana ashakiye ibirayi kuri YouTube!
Amakuru

Isari isumbye iseseme: Na Jenerali Habyarimana ashakiye ibirayi kuri YouTube!

Ubwanditsi 20 Aug 2024
Icyoba ni cyose ku mupaka wa Uganda na Congo
INKURU NYAMUKURU

Icyoba ni cyose ku mupaka wa Uganda na Congo

Ubwanditsi 16 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru