• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Karongi : Polisi y’u Rwanda yagaruje ibyuma bikoreshwa mu kubaka imihanda byibwe

Karongi : Polisi y’u Rwanda yagaruje ibyuma bikoreshwa mu kubaka imihanda byibwe

Ubwanditsi 01 Nov 2016 Mu Mahanga

Ku itariki 30 Ukwakira 2016, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi yafashe ibyuma by’imodoka bitandukanye byibwe Kompanyi y’Abashinwa ikora imirimo yo kubaka imihanda mu turere twa Rusizi, Karongi na Rubavu yitwa “China Road and Bridge Corporation”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Théobald Kanamugire yavuze ko iyi modoka yafatiwe mu kagari ka Gacaca, Umurenge wa Rubengera.

CIP Kanamugire yavuze ko byafashwe bipakiwe mu modoka Fuso RAC 105 A yari itwawe n’uwitwa Ntibakunze J Bosco, ikaba yari ibivanye mu kagari ka Cyanya ho mu murenge wa Gishyita ari naho hari ububiko bw’ibyuma bishaje bw’uwitwa Karangwa, uvugwa ko ari we nyir’ibi byuma.

Yavuze ati:” Iyi kompanyi yatugejejeho ikirego maze mu iperereza duhabwa amakuru n’abaturage ko hari imodoka irimo gupakira ibyuma by’imashini zikora umuhanda kandi ko babona atari iya kompanyi ikorera muri ako gace, nibwo twateguye umukwabu w’igihe gito mu muhanda, ibi byuma tubisangana iyo modoka koko, ubu umushoferi akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubengera ari naho imodoka iri, naho ibyibwe byashyikirijwe bene byo.”

Yavuze ko nyuma yo gupakurura, basanzemo amenyo y’imashini zikora imihanda, ibyuma by’ibiraro, za ferabeto n’ibindi byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda, aho yongeyeho ati:” Babanje hasi ibyibano maze barenzaho bya bindi by’ibitoragurano banasanzwe bacuruza ariko ntibyaduciye intege kuko nabyo biri mu makuru yari yatanzwe n’abaturage bari hafi aho ibi byuma bipakirwa.”

-4545.jpg

CIP Kanamugire yashimiye abatanze amakuru yatumye biriya byuma bifatwa kandi asaba abaturage muri rusange kwirinda igikorwa cyose kinyuranyije n’amategeko no gutanga amakuru ku gihe yatuma hafatwa uwagikoze cyangwa utegura kugikora.

RNP

2016-11-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye

Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye

Ubwanditsi 15 Dec 2022
Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Kigali Convention Center

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Kigali Convention Center

Ubwanditsi 08 Jul 2016
Kigali: Hasojwe amahugurwa yo kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu bimwe bijyanwa ahandi

Kigali: Hasojwe amahugurwa yo kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu bimwe bijyanwa ahandi

Ubwanditsi 15 Oct 2016
Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, barimo kwicirwa mu bigo bya gisirikari, bitwa intasi z’ u Rwanda

Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, barimo kwicirwa mu bigo bya gisirikari, bitwa intasi z’ u Rwanda

Ubwanditsi 02 Jun 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sonia ukina filime nyarwanda akeneye 7,000$ ngo akire kanseri
IMIKINO

Sonia ukina filime nyarwanda akeneye 7,000$ ngo akire kanseri

Ubwanditsi 09 Mar 2016
Umutoza w’Amavubi  amaze kwirukanwa (yavuguruwe)
IMIKINO

Umutoza w’Amavubi amaze kwirukanwa (yavuguruwe)

Ubwanditsi 18 Aug 2016
Aya nda Ataye Ku Gasi Igisambo ruharwa Ndagijimana JMV wiyemeje Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi akaba agiye kuzagwa Igihugu igicuri
Amakuru

Aya nda Ataye Ku Gasi Igisambo ruharwa Ndagijimana JMV wiyemeje Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi akaba agiye kuzagwa Igihugu igicuri

Ubwanditsi 13 Apr 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru