• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kigali: Hasojwe amahugurwa yo kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu bimwe bijyanwa ahandi

Kigali: Hasojwe amahugurwa yo kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu bimwe bijyanwa ahandi

Ubwanditsi 15 Oct 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe amahugurwa Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana, yavuze ko ingamba Polisi y’u Rwanda yafashe, ari ugukumira ko igihugu cyacu cyaba inzira y’abakora ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, bityo bigafasha kwirinda ingaruka zabyo.

CP Nshimiyimana yabivuze tariki ya 14 Ukwakira 2016, ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi itanu ku icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu runaka bijyanwa ahandi. Aya mahugurwa yabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Abapolisi 15 bakorera mu mashami atandukanye nibo bayitabiriye, aho bahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu bihugu binyuranye, uko bikorwa n’uko byifashe kugeza ubu. Ubu bumenyi bukaba buzabafasha kurwanya, no gukumira ibi byaha no gufata abakekwaho kubicuruza no kubikwirakwiza.

CP Nshimiyimana yakomeje agira ati:” amahugurwa no kongerera abapolisi ubushobozi n’ubumenyi, ni ikintu cy’ingenzi muri polisi y’u Rwanda, ndetse bikaba ari n’umurongo mwiza Nyakubahwa umukuru w’igihugu cyacu yatanze wo kugenderaho nka kimwe mu by’ingenzi bituma habaho gukora kinyamwuga mu kubungabunga umutekano.

Yashimye ubufatanye busanzwe buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’urwego rushinzwe ibijyanye n’ubugenzacyaha (BKA) rwo mu gihugu cy’u Budage muri gahunda yo kubaka ubushobozi n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha ndengamipaka ku buryo butandukanye.

Yagize ati:” gutanga serivisi nziza bijyanye no guhora wihugura kandi bikaba ari kimwe mu bikenewe cyane mu kongera ubumenyi. Twishimiye rero ibyo mwungukiye muri aya mahugurwa”.

Yakomeje avuga ko kuba aba bapolisi barahawe amahugurwa ari byiza, ariko ko nanone kugira n’ibikoresho bigezweho byifashishwa bituma aba bahuguwe batanga umusaruro ushimishije mu kazi. Yasabye aba bapolisi bahuguwe, kugaragaza impinduka mu kazi kabo, bagakora neza kandi bakagera ku nshingano zabo zo kurwanya no gukumira ibyaha by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu gihugu bijyanwa mu kindi.

Yavuze ko abatekereza ko u Rwanda rwaba inzira n’indiri y’abacuruza ibi biyobyabwenge ko babyibagirwa kuko bidashoboka, kuko Polisi y’u Rwanda iri maso kandi yiteguye gukumira no kurwanya icuruzwa ryabyo .

Rainer Harms mu izina ry’urwego rushinzwe ibijyanye n’ubugenzacyaha (BKA) rwo mu Budage, yashyikirije Polisi y’u Rwanda ibikoresho bizifashishwa mu gupima ibiyobyabwenge bitandukanye birimo cocaine na heroine.

Olivier Erdmann, umwe mu batanze aya amahugurwa, yavuze ko ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge mu bihugu bitandukanye, ari imbogamizi, ku buryo bisaba ko habaho amahugurwa n’ubufatanye bw’ibihugu ku bijyanye no kumenya neza ndetse no gusuzuma ibirebana no kwambukiranya imipaka hagamijwe gukumira ibi byaha.

-4375.jpg

Assistant Inspector of Police (AIP) Console Mukamwezi, umwe mu bahuguwe, yavuze ko aya mahugurwa yaje akenewe kandi yabagiriye akamaro mu kumenya uko ikibazo cy’ubu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge cyifashe. Yavuze ko bazifashisha ubu bumenyi mu kurushaho kuzuza neza inshingano zabo.

RNP

2016-10-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ikibazo cy’inyubako  ziri kuzamurwa zidafite abazikoreramo

Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ikibazo cy’inyubako ziri kuzamurwa zidafite abazikoreramo

Ubwanditsi 08 Dec 2016
Mu kugendera ku mategeko, U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika

Mu kugendera ku mategeko, U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika

Ubwanditsi 09 Jul 2024
Ba rusaruriramunduru barira ku bimukira bari mu Bwongereza, amaherezo barasubiza amerwe mu isaho!

Ba rusaruriramunduru barira ku bimukira bari mu Bwongereza, amaherezo barasubiza amerwe mu isaho!

Ubwanditsi 13 Dec 2023
Perezida Kagame yatangije inama y’Umushyikirano,atangaza aho u Rwanda ruhagaze

Perezida Kagame yatangije inama y’Umushyikirano,atangaza aho u Rwanda ruhagaze

Ubwanditsi 16 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Byemejwe ko hari Abarundi banyura muri Cyohoha bakaza kwiba Inka mu Rwanda
ITOHOZA

Byemejwe ko hari Abarundi banyura muri Cyohoha bakaza kwiba Inka mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Mar 2017
Ikinyoma cy’ibigarasha ko u Rwanda rwumviriza telephone zabo cyakubitiwe ahareba I Nzega n’ubushakashatsi bw’abahanga
Amakuru

Ikinyoma cy’ibigarasha ko u Rwanda rwumviriza telephone zabo cyakubitiwe ahareba I Nzega n’ubushakashatsi bw’abahanga

Ubwanditsi 16 Dec 2022
Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe
ITOHOZA

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Ubwanditsi 21 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru