• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ingabire Victoire Umuhoza ni  Bagosora Théoneste w’umugore.

Ingabire Victoire Umuhoza ni  Bagosora Théoneste w’umugore.

Ubwanditsi 26 Sep 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Biragoye gutandukanya Ingabire Victoire Umuhoza wiyita umunyapolitiki, na Col Théoneste Bagosora wameyekanye mu mateka y’u Rwanda nka “Koloneli w’imperuka”  kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  Ikinyuranyo wabona wenda ni uko Bagosora yari umugabo mbwa, naho Ingabire akaba umugore, ariko ubundi barasa ugendeye ku mvugo y’ubugome  n’ingengabitekerezo z’aba bombi. Bombi ni abanyamahano nk’uko tugiye kubigaragaza muri iyi nyandiko.

Urwango rwaranze Bagosora mu buzima bwe, ni nk’ urutinditse muri Ingabire Victoire. Nta washidikanya ko ari nayo mpamvu ba Bagosora bagiriye Ingabire icyizere akabayobora, ubwo yinjiraga muri za RDR zari zigamije kwenyegeza urwango mu Banyarwanda.

Nubwo Col Théoneste Bagosora yari umutoni w’akadasohoka kwa Habyalimana wayoboye u Rwanda kugeza arushoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ntibyamubujije  gucura umugambi wo kwica uwamukamiye, amuziza kuba yari yarasinye amasezerano y’Arusha. Zimwe mu ngingo zari zikubiye muri ayo masezerano, ni itahuka ry’impunzi ziganjemo Abatutsi, Bagosora rero akaba atarakozwaga ibyo kubana n’Abatutsi mu Rwanda, doreko yabitaga”inzoka”.

Aha naho hari isano ya bugufi hagati ya Ingabire na bagosora, kuko bombi kubabwira umututsi ari ukubatuka. 

Bombi ni abagambanyi

Bagosora yatangiye gutegura umugambi wo kwica Habyarimana ahindura bamwe mu bategetsi nko muri Jandarumori, ashyiraho abazamufasha gushyira mu ngiro ubugome bwe.  Abonye umushinga we ugenda ujya mu buryo, ni nabwo yeruye, avugira mu ruhame ko agiye gutegura’imperuka”. Bwarakeye arabikora, Abatutsi basaga miliyoni bicwa urw’agashinyaguro mu minsi 100 gusa.  Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwamuhamije icyaha, ahanishwa gufungwa imyaka 35 nubwo yapfuye atarangije igihano.

Mu mwaka wa 2012, Urukiko Rukuru waburanishije Ingabire Victoire Umuhoza, rusanga  ari we wagejeje k’ uwitwa Uwumuremyi Vital umugambi we wo gushyiraho ingabo zishamikiye kuri FDU-Inkingi. Aha Ingabire yahamijwe icyaha cy’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho, n’ingingo z’imena z’Itegeko Nshinga hakoreshejwe iterabwoba n’intambara.Yahanishijwe igifungo cy’imyaka 15, aza gufungurwa atarangije igihano kubera imbabazi za Perezida wa repubulika.

Nk’uko Bagosora yivuganye Habyarimana wamukamiye, ni nako Ingabire Victoire ahora yifuza kugirira nabi Perezida Kagame wamugiriye neza akamurekura atarangije igifungo. Ngiyo indi sano ya hafi Ingabire na Bagosora basangiye.

Ingabire Victoire ariyorobeka, nyamara yaratahuwe.

Ibyo Ingabire akora byose  abikorana ubutekamutwe no kwiyoberanya. Yihisha mu gihu cyo kwiyita umunyepolitiki n’impirimbanyi ya demukarasi, nyamara yishakira gusohoza imigambi yo gusubiza u Rwanda mu maboko y’abicanyi bene wabo. Aribeshya ariko,  kuko bitagisaba ubundi buhanga ngo ubone ko  imitekerereze ye ari nk’iya Bagosora.

Muw’ 1993 ubwo ibiganiro hagati  Leta ya Habyarimana na FPR Inkotanyi byari birimbanyije, impande zombi zari ziri kurebera hamwe uko abo mu ngabo zari iza FPR Inkotanyi (APR)bazavangwa n’iza Leta y’icyo gihe, bagakora igisirikari kimwe cy’Igihugu. Bagosora yarebye umwanya biri gufata arerura ati :” Ariko ubundi turarushywa n’iki, ko ingoma ibihumbi nta Mututsi uzakandagira mu ngabo z’Igihugu cy’u Rwanda?”

Abazi neza Ingabire n’ umuryango w’abajenosideri akomokamo, ngo aterwa iseseme no kubona abajenerali b’Abatutsi mu ngabo z’u Rwanda. Iyo yihereranye na ba Bagiruwubusa Eric, Ntwari John Williams, Agnès Uwimana n’abandi babyumva kimwe,  ntatinya kuvuga ngo”uwabonye ba jenerali Kabiligi na “Kastari” ntiyabona abajenerali b’ubu”. Ngiri rya rondakoko ahuriyeho na musaza we Bagosora.

Utiriwe ujya kure, ishyaka rya Bagosora “CDR-Impuzamugambi”, ryari rishingiye ku irondabwoko ku buryo butihishira, ndetse “Colonel w’Imperuka” akabivuga ku mugaragaro. Ushaka ibindi menyetso ajye yibuka muri Nzeri 1993, ubwo izahoze ari ingabo z’u Rwanda “Ex-FAR”, zirangajwe imbere na Bagosora, zasohoraga inyadiko igaragaza ko “Abatutsi aho bava bakagera ari abanzi b’u Rwanda”.

Ingabire Victoire n’abo bahuriye mu ngirwashyaka rya FDU-Inkingi ntibasiba kwita abayobozi b’uRwanda”Abavantara”, bashaka kuvuga ko Abatutsi bahoze ari impunzi ari abanyamahanga badakwiye kuyobora mu Rwanda

Ubwo yari avuye mu buhungiro mu Buholandi aje guteza akaduruvayo mu Rwanda, Ingabire Victoire yavugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ko ashaka no kubona urwibutso rw’Abahutu. Yihutiye kujya no gusura imva y’ umuparimehutu  Dominiko Mbonyumutwa , uyu Ingabire akaba amufata nk’icyitegererezo.

Muw’ 2019 Ingabire Victoire yahamagaye urubyiruko mu Mujyi wa Kigali,arusaba kwifatanya nawe mu ngirwashyaka ye FDU-Inkingi rigizwe    n’abahoze ari abambari b’ingoma-ngome ya MRND/CDR.Yabwiye uru rubyiruko ko ashaka abahoze ari abasirikare b’Abahutu, kuko ngo ubwoko bw’Abatutsi atabakunda. Muri make Ingabire yiyemeje gukwiza umurage w’ubugome wa Bagosora.

Nk’uko rero Bagosora yoboye itsinda”AMASASU” ry’ahahezanguni b’ abasirikare ryari rishinzwe kwica Abatutsi, na Ingabire Victoire ayoboye agatsiko FDU-Inkingi, gafitanye imikoranire na FDLR, wa mutwe uhora unyotewe no kunywa amaraso y’Abatutsi.

Banyarwanda rero, nimumenye neza imigambi y’abashaka kubasubiza mu icuraburindi nk’iryo twaroshywemo na Bagosora na bagenzi be. Nimwime amatwi kandi mwamagane Ingabire Victoire n’abo basangiye imigambi, batifuriza ineza iki Gihugu. 

Ingabire n’imizindaro ye bakunze kumvikana bikoma Rushyashya News kuko yahagurukiye gutamaza abameze nkawe, kandi ibitutsi byabo ntibizigera biduca intege. Icyaduca intege ahubwo ni uko imigambi yabo mibisha yagerwaho, kandi kimwe n’abandi batifuriza u Rwanda amacakubiri, tuzayikoma imbere twivuye inyuma. 

2022-09-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuryango wa Rusesabagina n’abandi ba rusisibiranya mu kurya imitsi abantu ngo barashaka amafaranga yo kumufunguza

Umuryango wa Rusesabagina n’abandi ba rusisibiranya mu kurya imitsi abantu ngo barashaka amafaranga yo kumufunguza

Ubwanditsi 24 Nov 2021
Perezida Nkurunziza yabaye umuyobozi wa mbere ku isi wamaganye guhana intera nk’uburyo bwo kurwanya COVID19

Perezida Nkurunziza yabaye umuyobozi wa mbere ku isi wamaganye guhana intera nk’uburyo bwo kurwanya COVID19

Ubwanditsi 03 May 2020
Ubutegetsi bwa Museveni bukomeje kuba indiri n’umuhuza w’abarwanya u Rwanda cyane cyane RNC na FDLR

Ubutegetsi bwa Museveni bukomeje kuba indiri n’umuhuza w’abarwanya u Rwanda cyane cyane RNC na FDLR

Ubwanditsi 21 Dec 2018
Perezida Museveni  n’Umuhungu we Kainerugaba bashimiye Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda

Perezida Museveni n’Umuhungu we Kainerugaba bashimiye Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda

Ubwanditsi 13 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda na Cap-Vert byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’indege
UBUKERARUGENDO

U Rwanda na Cap-Vert byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’indege

Ubwanditsi 26 Nov 2017
Menya ibyo utari uzi kuri Grace Mugabe
POLITIKI

Menya ibyo utari uzi kuri Grace Mugabe

Ubwanditsi 04 Dec 2017
Perezida Kagame na Madamu bitabiriye isozwa ry’Itorero ry’Intagamburuzwa
Amakuru

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye isozwa ry’Itorero ry’Intagamburuzwa

Ubwanditsi 11 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru