• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball ntiwahiriye ikipe y’u Rwanda   |   02 Jul 2022

  • Mu gihe cy’iminsi itatu, Inyubako ya BK Arena igiye kwakira imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball, “2023 FIBA Basketball World Cup, African Qualification”   |   01 Jul 2022

  • Nyuma y’imyaka 11, Mugabe Aristide yasezeye gukinira ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball   |   30 Jun 2022

  • Umwaka w’imikino wa 2021-2022 mu Rwanda urangiye APR FC na AS Kigali ariyo makipe azaseruka mu mikino Nyafurika   |   29 Jun 2022

  • Agahuru k’imbwa karahiye. Ba bajenosideri baba mu Bwongereza barashakisha uko bava muri icyo gihugu bataratabwa muri yombi   |   28 Jun 2022

  • Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu w’igikombe cy’Amahoro 2022 itsinze Police FC 4-0, APR FC irisobanura na AS Kigali ku mukino wa nyuma   |   28 Jun 2022

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Salome Nyirarukundo uherutse gushimirwa na Perezida Kagame yahawe amasezerano muri APR

Salome Nyirarukundo uherutse gushimirwa na Perezida Kagame yahawe amasezerano muri APR

Editorial 31 May 2017 Mu Rwanda

Umukinnyi w’ umunyarwandakazi uherutse gushimirwa na Perezida Kagame yasinye amasezerano yo kongera gukinira ikipe ya APR mu gihe kingana n’ imyaka itatu. Nyirarukundo yari amaze imyaka ibiri yirukanywe muri iyi kipe.

Ku wa Gatandatu, tariki 27 Gicurasi 2017 ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’ intore z’ abakinnyi, abanyamakuru n’ abahanzi nibwo yashimiye umukinnyi Salome Nyirarukundo.

Nyirarukundo yashimiwe kuba yaritwaye neza akeguna isiganwa ryaberaga Berkhane muri Morocco muri uyu mwaka wa 2017 nyamagara inzego zishinzwe siporo mu Rwanda zitamwitayeho uko bikwiriye.

Uyu mwaka wa 2017 wahiriye cyane Umukinnyi Nyirarukundo dore ko aherutse kwegukana Half Marathon mu irushanwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro rya Kigali. Ku wa Mbere tariki 29 Gicurasi nibwo yahuye n’ubuyobozi bukuru bwa Minisiteri y’Ingabo, birangira asinye amasezerano muri APR.

Ubwo yari ku kibuga cy’indege kuri uyu mugoroba wo ku wa Kabiri mbere yo kwerekeza mu Buholandi, aho afite irushanwa ryo kwitegura shampiyona y’Isi izabera mu Bwongereza, yabwiye Itangazamakuru ko yasinye amasezerano muri APR.

Yagize ati ” Ni byo koko nahuye n’abayobozi bakuru b’ingabo tuganira byinshi, birimo n’ibyari byankuye muri APR, turabicoca. Ubu ndi umukinnyi na none w’ikipe ya APR”

Hari andi makuru avuga ko Salome yahawe amadorali 700 y’amanyamerika ku ikubitiro yo kumushimira, yemerewe kandi kuzajya ahabwa umushahara bivugwa ko ungana na Frw 200,000 buri kwezi, akaba ashobora no guhabwa inzu yo gucumbikamo.

-6739.jpg

Salome Nyirarukundo ufite imyaka 20, ibi yabikorewe nyuma y’uko umukuru w’igihugu ku wa 6 w’icyumweru gishize, anenze bamwe mu bayobozi kuba badashyigikira abakinnyi bafite impano, aho yanatanze urugero kuri Salome.

2017-05-31
Editorial

IZINDI NKURU

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) imaze kubona umuyobozi mushya – ISSA HAYATOU  yatsinzwe

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) imaze kubona umuyobozi mushya – ISSA HAYATOU yatsinzwe

Editorial 16 Mar 2017
Incamake y’ibyo Polisi y’u Rwanda yakoze mu Kwezi kwayo mu 2017

Incamake y’ibyo Polisi y’u Rwanda yakoze mu Kwezi kwayo mu 2017

Editorial 20 Jun 2017
Ingingo z’ingenzi z’urwandiko rwa Rukabu Bizimana Pascal, rusaba guhindura izina

Ingingo z’ingenzi z’urwandiko rwa Rukabu Bizimana Pascal, rusaba guhindura izina

Editorial 01 Aug 2019
Ikipe ya Kiyovu Sports yatandukanye na rutahizamu wayo Ishimwe Kevin

Ikipe ya Kiyovu Sports yatandukanye na rutahizamu wayo Ishimwe Kevin

Editorial 29 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa

Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa

27 May 2022
Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

24 May 2022
U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

30 Mar 2022
Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe na Perezida Mokgweetsi Masisi wa Bostwana bashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba Cabo Delgado

Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe na Perezida Mokgweetsi Masisi wa Bostwana bashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba Cabo Delgado

01 Mar 2022
Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

28 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

30 Nov 2021
Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

21 Nov 2021
Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

02 Oct 2021
Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira  gahunda y’Ikingira

Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira gahunda y’Ikingira

09 Sep 2021
Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

31 Aug 2021
Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

18 Aug 2021
Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

13 Jul 2021

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru