• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Burera: Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I Kigali

Burera: Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I Kigali

Ubwanditsi 10 Jul 2017 ITOHOZA

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Cyanika mu karere ka Burera hafungiye umugabo witwa J Claude Bizimana w’imyaka 35 y’amavuko nyuma yo gufatanwa amafaranga angana na 1,345,000 yibye mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Gatenga,akagari ka Nyanza mu mudugudu wa Marembo, aho yakoraga akazi k’ubuzamu, akaba yafashwe mu gitondo cyo ku wa gatandatu taliki 8 Nyakanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira atangaza ko aya mafaranga yibiwe mu rugo rw’uwitwa Kirenga Innocent ku italiki ya mbere Nyakanga , aho uyu mugabo nyuma yo kuyabura yahise abura n’umuzamu maze atanga ikirego kuri sitasiyo ya Polisi y’aho umuzamu akomoka ari naho afungiye.

IP Gasasira agira ati:” Kirenga uvuga ko yari yarayabitse mu modoka, ngo yaje kugenzura ko akirimo arayabura, ahita akeka Bizimana kuko ariwe wozaga iyo modoka buri munsi, ariko igihe akibitekereza aba aramubuze, niko guhita atanga ikirego kuri sitasiyo ya Polisi y’iwabo.”

Akomeza avuga ko, nyuma yo gufata Bizimana ngo afashe mu iperereza, umugore wa Bizimana witwa Dusabimana Esperance w’imyaka 32, yahise ajyana ya mafaranga kwa musaza we witwa Ahishakiye Emmanuel ari naho Polisi yasanze ariya mafaranga ndetse ubu bombi bakaba bafunganywe mu gihe hakirebwa niba nta bindi baba baribye kuko iperereza ryerekanye ko uriya mugore akibona batwaye umugabo we, hari umuntu yahise yoherereza amafaranga 350,000 akoresheje telefoni , nawe akaba agishakishwa.

IP Gasasira agira ati: “ Ubu bose uko ari batatu barafunze kuko hari ibyo bafatanyije mu ibura ry’ariya mafaranga.”

Kuri iki gikorwa, IP Gasasira yagize ati:”Abantu bagomba gukora aho gutega amaramuko n’amakiriro mu bikorwa binyuranyije n’amategeko birimo ubujura. Ikindi kandi, abantu bakwiye kujya bihutira kumenyesha inzego zibishinzwe cyane cyane Polisi kuko iyo amakuru atangiwe igihe, nta kibuza ko umunyacyaha afatwa.”

Yagiriye inama abaturage yo kwirinda guha icyuho abajura, aha akaba yaratanze urugero rw’uburangare avuga ko buri mu bituma abantu bibwa aha akaba yagize ati:” Si byiza kubika amafaranga menshi mu modoka kandi bikaba igihe kirekire kuko nta hantu hataboneka banki muri iki gihugu, buri wese niho agirwa inama yo kubitsa amafaranga ye, yaba make cyangwa menshi.”

Muri rusange yahamagariye abaturage kwirindira umutekano no kurinda neza ibyabo kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi n’izindi nzego zibishinzwe mu gihe habaye igikorwa icyo aricyo cyose kinyuranyije n’amategeko kugira ngo hafatwe uwagikoze cyangwa utegura kugikora.

-7175.jpg

Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Source : RNP

2017-07-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Adolphe Muzitu watangaje ko igihugu cye cya Kongo-Kinshasa kigomba gutera u Rwanda yahuriye mu nama n’abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi

Adolphe Muzitu watangaje ko igihugu cye cya Kongo-Kinshasa kigomba gutera u Rwanda yahuriye mu nama n’abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 10 Mar 2020
I LONDON : Winnie Byanyima umufasha wa Dr. Kizza Besigye  mu muhango wo guherekeza muka Rusagara

I LONDON : Winnie Byanyima umufasha wa Dr. Kizza Besigye mu muhango wo guherekeza muka Rusagara

Ubwanditsi 30 Aug 2016
BBC iranze ibaye gatanyamiryango!

BBC iranze ibaye gatanyamiryango!

Ubwanditsi 29 Dec 2023
Ikindi kimenyetso gihamya Kayumba Nyamwasa ibura rya Ben Rutabana

Ikindi kimenyetso gihamya Kayumba Nyamwasa ibura rya Ben Rutabana

Ubwanditsi 05 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Shampiyona yagarutse, Rayon Sports na APR FC mu mukino w’ishiraniro nyuma ya Noheli
IMIKINO

Shampiyona yagarutse, Rayon Sports na APR FC mu mukino w’ishiraniro nyuma ya Noheli

Ubwanditsi 10 Dec 2017
Jose Chameleone n’umuvandimwe we bafunzwe
HIRYA NO HINO

Jose Chameleone n’umuvandimwe we bafunzwe

Ubwanditsi 16 Jul 2019

Zimbabwe: Perezida Emmerson Mnangagwa w’imyaka 80 ahagarariye Ishyaka rya ZANU-PF mu Matora

Ubwanditsi 23 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru