• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Byadogereye muri Afrika y’Epfo: Abatavuga rumwe na Perezida Ramaphosa baramusaba gucyura vuba ingabo z’icyo gihugu ziri muri Kongo.

Byadogereye muri Afrika y’Epfo: Abatavuga rumwe na Perezida Ramaphosa baramusaba gucyura vuba ingabo z’icyo gihugu ziri muri Kongo.

Ubwanditsi 19 Jul 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Mu ntangiriro z’iki cyumweru amajwi asaba ko ingabo z’Afrika y’Epfo zoherejwe muri Kongo-Kinshasa zavanwayo vuba na bwangu, yarushijeho kwiyongera ubwo Inteko Ishinga Amategeko y’Afrika y’Epfo yasuzumaga ingengo y’imari yagenewe igisirikari cy’icyo gihugu.

Uburakari mu badepite, ndetse no mu baturage basanzwe, bwarushijeho kuba bwinshi ubwo Chris HATTINGH wo mu ishyaka ” Democratic Alliance”(DA) yagaragazaga ko ubukungu butifashe neza ndetse n’imiyoborere mibi byatumye ingengo y’imari igenerwa igisirikari cy’Afrika y’Epfo(SANDF) igabanuka cyane buri mwaka, bituma gitakaza ubushobozi bwo kurangiza inshingano zo kurinda umutekano w’abaturage uko bikwiye.

Magingo aya ngo ibikoresho bya SANDF ntibihagije, n’ibihari ntibikijyanye n’igihe, abasirikari bagahembwa nabi kandi ntibanongererwe ubumenyi, ku buryo bishora mu byaha bakabaye bakumira.

Chris Hattingh avuga ko ibintu byarushijeho kuba bibi ubwo Perezida Ramaphosa yafataga icyemezo cyo kohereza abasirikari 2.900 mu ntambara yo muri Kongo, Afrika y’Epfo idafitemo inyungu nk’igihugu, kuko ireba Abakongomani ubwabo.

Ishyaka “DA”risanga Perezida Ramaphosa adashobora kwitwaza inshingano z’umuryango SADC, kuko ibihugu nka Zambia na Angola , nyamara nabyo biri muri SADC, bitigeze byohereza ingabo, kandi ari byo byari kugira impungenge z’umutekano muke muri Kongo, kuko bisangiye nayo umupaka w’ibilometero byinshi.

Byongeye ngo Ramaphosa ntiyavuga ko yohereje ingabo kubungabunga amahoro muri Kongo, mu gihe zifatanya ku rugamba n’imitwe yitwaje intwaro ihohotera abaturage mu burasirazuba bw’icyo gihugu, nka FDLR, n’indi yibumbiye mu cyiswe “Wazalendo”.

Chris Hattingh ati:”Kuba abasirikari bacu batazi icyo barwanira, kuba badafite ibikoresho bigezweho ndetse bakaba batamenyereye akarere k’imirwano nka M23 bahanganye, bituma umubare w’abatakaza ubuzima muri iyo ntambara wiyongera”.

Ashingiye kuri izo ngingo zose rero, uhagarariye ishyaka “Democratic Alliance” yasabye adaciye ku ruhande ko abadepite bategeka Perezida Ramaphosa kureka inyungu ze bwite n’ibyegera bye, agacyura vuba na bwangu ingabo z’Afrika y’Epfo yohereje muri Kongo.

“DA” iri mu mashyaka akunze kujegeza ubutegetsi bwa ANC na Perezida Cyril Ramaphosa, ku buryo iyo ryahagurukiye kurwanya icyemezo runaka, birangira guverinoma igihinduye.

Leta y’Afrika y’Epfo ivuga ko kuva muri Gashyantare uyu mwaka imaze gupfusha abasirikari 7 muri Kongo, mu gihe hari andi makuru avuga ko abapfuye bakabakaba 30, naho abakomeretse n’abafatiwe ku rugamba bakaba babarirwa mu magana.

2024-07-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko ibiyobyabwenge  bigira uruhare mu ihohoterwa rikorerwa abana

Uko ibiyobyabwenge bigira uruhare mu ihohoterwa rikorerwa abana

Ubwanditsi 15 Jun 2016
FDLR ikomeje gucura inkumbi, yerekana ko ari umutwe w’iterabwoba udatinya n’ abadipolomate!!

FDLR ikomeje gucura inkumbi, yerekana ko ari umutwe w’iterabwoba udatinya n’ abadipolomate!!

Ubwanditsi 23 Feb 2021
Yves Rwasamanzi nk’umutoza mukuru w’Amavubi U23 yahamagaye abakinnyi bitegura gukina igikombe cya Afurika bitegura guhura na Libye

Yves Rwasamanzi nk’umutoza mukuru w’Amavubi U23 yahamagaye abakinnyi bitegura gukina igikombe cya Afurika bitegura guhura na Libye

Ubwanditsi 15 Sep 2022
Umuryango wa Habyarimana ukomeje uruhare rukomeye mu bikorwa by’ivangura n’amacakubiri mu buhungiro

Umuryango wa Habyarimana ukomeje uruhare rukomeye mu bikorwa by’ivangura n’amacakubiri mu buhungiro

Ubwanditsi 04 Sep 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame yerekanye isomo abandi banyafurika bakura k’u Rwanda
Mu Mahanga

Kagame yerekanye isomo abandi banyafurika bakura k’u Rwanda

Ubwanditsi 18 Mar 2016
Nyagatare: Habyarimana akurikiranyweho gushaka guha ruswa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tabagwe
Mu Mahanga

Nyagatare: Habyarimana akurikiranyweho gushaka guha ruswa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tabagwe

Ubwanditsi 23 Mar 2016
Uganda : Impunzi nk’igicumbi cyo gukuramo abajya mu mitwe y’iterabwoba
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Impunzi nk’igicumbi cyo gukuramo abajya mu mitwe y’iterabwoba

Ubwanditsi 28 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru