• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Perezida Museveni yasuye ingabo za Tanzania zakomerekeye mu gitero cya ADF ku ngabo za Monusco

Perezida Museveni yasuye ingabo za Tanzania zakomerekeye mu gitero cya ADF ku ngabo za Monusco

Ubwanditsi 25 Dec 2017 Mu Mahanga

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda kuri iki Cyumweru yasuye abasirikare ba Monusco bakomoka muri Tanzania bari kuvurirwa mu Bitaro bya Nakasero muri Kampala nyuma yo gukomerekera mu gitero umutwe wa ADF wagabye ku birindiro byabo kigahitana bagenzi babo 15 abandi benshi bagakomereka.

Aba basirikare ba Tanzania bakomerekeye mu gitero bagabweho kuwa 08 Ukuboza 2017, n’inyeshyamba Umuryango w’Abibumbye wahise wemeza ko cyagabwe n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Uganda zikorera mu burasirazuba bwa Congo.

Perezida Museveni nk’uko tubikesha Chimpreports, yakiriwe ku Bitaro bya nakasero n’Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade ya Tanzania, Brig. Gene. Skilder Makona, akaba yagaragaje ko yifatanyije n’aba basirikare bane bari kuvurirwa muri ibi bitaro mbere yo kongera kwamagana iki gikorwa yise icya bunyamaswa cyakozwe n’inyeshyamba.

Abaganga bari gukurikirana aba basirikare bijeje perezida Museveni ko batakiri mu kaga ko kuba babura ubuzima ahubwo bari bukire vuba.

Brig. Gen. Makona akaba yashimiye perezida Museveni ku bufasha yahaye aba basirikare no kuba yagiye kubasura mu bitaro.

Nyuma y’iki gitero cyaguyemo abasirikare ba Monusco abandi bakahakomerekera, perezida Museveni yahise ategeka kugaba ibitero ku nkambi za ADF muri Beni, ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi bitero bikaba byaratangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu ushize hakoreshejwe imbunda ziremereye zirasa kure ndetse n’ibitero by’indege.

2017-12-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abasirikari b’u Burundi mu bikorwa by’ubucengezi bugamije kwica abaturage mu bice bigenzurwa na M23.

Abasirikari b’u Burundi mu bikorwa by’ubucengezi bugamije kwica abaturage mu bice bigenzurwa na M23.

Ubwanditsi 11 May 2024
Bombori bombori hagati y’ingabo za Congo na Wazalendo

Bombori bombori hagati y’ingabo za Congo na Wazalendo

Ubwanditsi 10 Sep 2024
Imyanzuro ya Luanda yagera kuki, kandi rumwe mu mpande zihanganye muri Kongo rudahabwa agaciro, Kuki nta kivugwa ku batutsi bicwa muri icyo gihugu?

Imyanzuro ya Luanda yagera kuki, kandi rumwe mu mpande zihanganye muri Kongo rudahabwa agaciro, Kuki nta kivugwa ku batutsi bicwa muri icyo gihugu?

Ubwanditsi 25 Nov 2022
Gakenke: Umuforomokazi yatawe muri yombi nyuma yo guhambira uruhisha akaboko kugeza kabyimbye

Gakenke: Umuforomokazi yatawe muri yombi nyuma yo guhambira uruhisha akaboko kugeza kabyimbye

Ubwanditsi 04 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Imirwano ikomeye iri kubera mu Mujyi uhana imbibi n’u Burundi
Mu Mahanga

RDC: Imirwano ikomeye iri kubera mu Mujyi uhana imbibi n’u Burundi

Ubwanditsi 30 Sep 2017
Komisiyo Ya Loni Yakoze Iperereza Ku Burundi Irashima Uruhare Rw’u Rwanda
POLITIKI

Komisiyo Ya Loni Yakoze Iperereza Ku Burundi Irashima Uruhare Rw’u Rwanda

Ubwanditsi 19 Sep 2018
Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless
Amakuru

Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless

Ubwanditsi 08 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru